
Abanyeshuri, ababyeyi n’abandi baturage bo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihanjemo abaturuka muri Ghana bakomeje kugaragaza agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 warashwe ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.
Abigaragambyaga bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Justice for Javits Frimpong”, Mu Duce twa New York ndetse numuryango uri muri Ghana basaba inzego z'ubutabera gukora iperereza ryimbitse, gufata abakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi no kubashyikiriza ubutabera.
Urupfu rwa Javits rwateje impaka ku mutekano w’abanyeshuri, cyane cyane ku kibazo cyo gutotezwa (bullying) mu mashuri no ku ihohoterwa rikomeje guhangayikisha imiryango imwe n'imwe.
Uyu mwana ukomoka muri Ghana yari yarimukiye muri Amerika mu 2025, aho yari atuye na se. Umuryango we wavuze ko mbere y'urupfu rwe yari afite ibibazo byo gutotezwa na bamwe mu banyeshuri.
Iyi myigaragambyo kandi yongeye gukurura ubwitabire bw'abaturage n'ibyamamare, barimo umuhanzikazi Cardi B, wagaragaje agahinda ku rupfu rw'uyu mwana anenga ibibazo by'umutekano n'itotezwa ry'abana.
Abigaragambyaga bashimangira ko Javits atagomba kuba undi mwana upfuye hakabura ubutabera, bagasaba ko abakoze icyaha bose babiryozwa,Ubutumwa bwabo burumvikana mumvugo : Justice for Javits Frimpong — Ubutabera kuri Javits Frimpong.
Soma Izindi Nkuru Zishamikiyeho:
Trump Yemeye Kwihutisha Visa y'Umubyeyi w’umwana wiciwe muri New York
umunsi.com
↗














