
APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije
Ku wa kabiri Tariki 3 Ugushyingo 2026 nibwo hatangiye imikino y'umunsi wa Munani ya Shampiyona y’u Rwanda BK Pro League 2026.
Habaye imikino ibiri yabimburiye indi mikino yose yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi mikino yombi nta kipe n'imwe yashoboye kwegukana amanota atatu.
Umukino wa mbere watangiye ku isaha ya saa kumi mu gihe indi yatangiye ku isaha ya saa moya.
Umukino wa mbere Kigali FC yari yakiriye Mukura VS. Uyu mukino warangiye nta kipe n'imwe ishoboye kubona igitego mu izamu ry'indi. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Nyuma y'uyu mukino hakurukiyeho umukino abakunzi ba Ruhago bari bategereje hagati ya APR FC na Gasogi United FC.
Ni Umukino watangiye ku isaha ya saa Moya z’Ijoro (19H00). Umutoza wa APR FC yari yakoze impinduka ukurikije abakinnyi yari yakoresheje kuri match ya Etincelles FC. APR FC niyo yahabwaga amahirwe nyuma y'uko yari yatsinze umukino w'umunsi wa Karindwi aho yari yatsinze Étincelles FC ibitego 2-0. Mu gihe Gasogi United FC yari yatsinzwe na Al HILAL FC ibitego 2-0.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi. Buri kipe ishaka uko yafungura amazamu.
Iminota 20 yigice cya mbere yarangiye nta kintu gikomeye wavuga ko cyabayeho ku mpande zombi.
Ku munota wa 25 , Byiringiro Gilbert wa APR FC yavuye mu kibuga asimbuwe na Abidal nyuma yo kugira ikibazo ku itako.
Nyuma yo gusohokana kwa Gilbert, Gasogi yakomeje gushaka uko yabona igitego,ku makosa yakorwaga n'abakinnyi b'inyuma ba APR,gusa wabonaga ko Abidal yaratarinjira mu mukino neza,arimo guhuzagurika.
Ku munota wa 32, Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ngono Guy Hervé ku mupira muremure waturutse inyuma utanzwe na Chris maze asiga abinyuma ba APR FC abavuyemo he hagati, ahita abonera Gasogi United igitego cya mbere.
Iminota mirongo ine n'itanu (45);y'igice cya mbere yarangiye Gasogi United FC iyoboye n’igitego 1-0.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho Iminota ine yinyongera itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United FC iyoboye n'igitego 1-0.
Nk'uko bimaze kugaragara APR FC igice cya mbere kirayigora cyane, uretse match ya Etincelles FC yatsinze ibitego 2-0 gusa, niyo match itatsinzwemo igitego mu gice cya mbere.
Mu gice cya Kabiri
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka k'uruhande rwa APR FC Traoré na Abidal basimbuwe na Hakim Kiwanuka na Abdoul.
APR FC , nk'uko bimaze kumenyerwa,mu gice cya Kabiri igarukana imbaraga nyinshi, kurusha mu gice cya mbere. Gasogi United FC yatangiye gukinira hagati cyane, ari nako APR ikomeza gushaka uko yabona igitego.
Ku munota wa 62, APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka wagiyemo asimbuye ku mupira yahawe na Togui.
Uyu mukino wari ufunguye, amakipe yombi yakomeje gusatirana kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko abanyezamu b’impande zombi bakomeza kuba beza.
Abatoza ku mpande zombi bagiye bakora impinduka, kugira ngo barebe ko babona, igitego cy'intsinzi, ariko ntacyo byatanze. Iminota mirongo icyenda (90) yarangiye amakipe yombi anganya 1-1. Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu(5) yinyongera nayo itagize icyo itanga. Umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 agabana amanota 3.
Nyuma yo kunganya i APR FC yahise igira amanota arindwi ( 7) mu mikino itatu kuko ifite imikino y'ibirarane itarakina, ifata umwanya wa karindwi k'urutonde rw'agateganyo mu mikino itatu imaze gukina mu gihe Gasogi United FC nayo yagize amanota arindwi (7) mu mikino umunani (8) imaze gukina ifata umwanya wa 12.
Imikino y’umunsi wa Munani irakomeza ku wa gatatu no ku wa kane Tariki 4 na tariki 5 ndetse na tariki 7 na tariki 8 hazaba imikino y'ibirarane itarakiniwe igihe.
Ku wa Gatatu, Tariki
4 Ugushyingo 2026 hari imikino
Rayon Sports irakira Al-Hilal SC Saa Kumi n’ebyiri n’igice (18H30) kuri Kigali Pelé Stadium
Etincelles FC irakira Kiyovu Sports Club kuri Stade Umuganda Saa Cyenda (15H00).
Bugesera FC irakira Amagaju FC Saa Cyenda (15H00) kuri Stade ya Bugesera
Étoile de l’Est FC irakira kuba Musanze FC Saa Cyenda (15H00) kuri Stade ya Ngoma
Gorilla FC yo irakira Gicumbi FC Saa Cyenda (15H00) kuri Kigali Pelé Stadium
Ku wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2026 hari imikino ibiri gusa
Sunrise FC izakira Al Merrikh FC i Nyagatare kuri Stade ya Nyagatare
Marine FC izakira Police FC i Rubavu kuri Stade Umuganda.
Mu gihe ku wa gatandatu hazaba umukino umwe w'ikirarane undi ube ku wa ku Cyumweru
Ku wa gatandatu
Bugesera FC izaba yakiriyemo Al Hilal FC i Bugesera kuri Stade ya Bugesera.
Ku cyumweru
Al Merrikh FC izaba yakiriye Étoiles de l'Est FC















