Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Sammyart User2026 Ugushyingo 54 min gusoma
Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Sanga:
writer.umunsi.com

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo inkuru idasanzwe y’intama y’umweru yagaragaraga mu mafoto iri kumwe n’abasirikare ba RPA Inkotanyi. Iyi ntama yagiye ivugisha benshi, bamwe bibaza icyo yari ihuriyeho n’abasirikare ndetse n’uruhare yaba yaragize mu rugamba,Abandi bakavugako Ari ikimenyetso cy'Imana cy'uko uru rugamba rwo kubohora igihugu mu wa 1994 Rwari rurimo Imana .

Iyi nkuru yongeye kumenyekana cyane ku wa 9 Mutarama 2020, ubwo General James Kabarebe, wari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yayisobanuriraga abarimu bigisha amateka bari mu mahugurwa y’itorero ry’igihugu i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

James

General James KABAREBE

Uti "intama yari yaramenyereye ubuzima bwa gisirikare" Nk’uko General James Kabarebe yabisobanuye, iyi ntama yari yaratoraguwe n’abasirikare bo muri Batayo ya 101, yayoborwaga na Kapiteni Vedaste Kayitare. Iyi batayo yari izwi ku izina rya Simba Battalion,iyi ntama yaje kumenyera abasirikare ku buryo yagendaga ibakurikira, ikabana na bo mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.

Igitangaje kurushaho ni uko yari yaramenyereye imyitozo n’imyiyereko ya gisirikare (military parade). Iyo abasirikare bahindukiraga, na yo yarahindukaga; iyo batayo yimukaga, na yo ikayikurikira,General Kabarebe yavuze ko n’igihe abasirikare bavangaga batayo zabo, iyi ntama yashoboraga kumenya batayo yayo ikayisanga,Ibi byatumye abantu benshi bayibona nk’inyamaswa yari yaragize umubano udasanzwe n’abasirikare bari bayibanye na yo.

P

HE Paul KAGAME in 1994

Mu myaka yakurikiyeho, amafoto y’iyi ntama ari kumwe n’Inkotanyi yakomeje gukwirakwira, bituma havuka ibitekerezo bitandukanye ku cyo yaba yarasobanuraga,Hari abakekaga ko yari ikimenyetso cy’imbaraga zidasanzwe, ubupfumu cyangwa imigenzo gakondo yakoreshwaga mu gufasha abasirikare gutsinda urugamba,Icyakora, General James Kabarebe yahakanye ibyo bitekerezo, asobanura ko nta mbaraga zidasanzwe yari ifite kandi ko itakoreshwaga mu buhanuzi cyangwa ubupfumu Yasobanuye ko yari inyamaswa yari yaramenyereye abasirikare n'ubuzima babagamo.

Igisasu cya Mortier cyayigizeho ingaruka mu 1994: Nubwo iyi ntama yari yarabaye inshuti y’abasirikare, ubuzima bwayo bwaje kurangira mu bihe bikomeye by’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

General Kabarebe yavuze ko igihe RPA yatangizaga ibikorwa bya gisirikare bigamije guhagarika Jenoside, igisasu cya Mortier cyayigizeho ingaruka birangira ipfuye,Yavuze ko nubwo yari yarabanye n’abasirikare mu bihe bitandukanye by’urugamba, itashoboye kurokoka ibitero byari byagabwe kuri bo.

S

Some RPA Female Soldiers in 1994

Inkuru y’iyi ntama ni imwe mu nkuru zidasanzwe zagiye zigarukwaho mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Yerekana uburyo inyamaswa ishobora kumenyera abantu, imibereho yabo n'ibikorwa bya buri munsi kugeza ubwo iba igice cy'ubuzima bwabo.

Nubwo itari umusirikare kandi nta ruhare rwa gisirikare yari ifite, iyi ntama yakomeje kwibukwa kubera uburyo yari yarabanye n’abasirikare ba Batayo ya 101.

Iyi nkuru yasobanuwe na General James Kabarebe mu rwego rwo gukuraho urujijo rwari rumaze igihe rugaragara ku mafoto yayo, igaragaza ko inyuma y’amafoto y’amateka hari n’inkuru nto zidasanzwe zifasha abantu kurushaho gusobanukirwa n'ibyabaye mu bihe byashize.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo
Inkuru ku Rwanda

Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo

Uwimana Evariste, umusaza w’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Karuhimbana, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, arasaba gufashwa kugira ngo abone ubushobozi bwo gushinga urugo, nyuma y’imyaka myinshi amaze ari ingaragu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Amerika yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama CSS
Inkuru ku Rwanda

Amerika yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama CSS

Washington, Amerika | 28 Ukwakira 2026 — Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano byibasira Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’imari cya Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS), ibishinja kugira uruhare mu bikorwa bifasha umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Sammyart Useriminsi 6 yashize
U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje ubufatanye mu burezi n’ikoranabuhanga mu bwenge buhangano(AI)
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje ubufatanye mu burezi n’ikoranabuhanga mu bwenge buhangano(AI)

U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje kwagura ubufatanye mu burezi, ikoranabuhanga, ubuzima n’iterambere ry’ubukungu, mu gihe hateganyijwe inama izahuza impuguke z’ibihugu byombi kugira ngo zungurane ibitekerezo ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu burezi.

Sammyart User2026 Ukwakira 28
Dr Sabin NSANZIMANA Yasabye urubyiruko Kwima agaciro Inzoga Zahawe .
Inkuru ku Rwanda

Dr Sabin NSANZIMANA Yasabye urubyiruko Kwima agaciro Inzoga Zahawe .

Minister w'ubuzuma Dr Sabin NSANZIMANA Uti "Mureke twubake igihugu turi tayari ,nta bicyezi cyezi."

Sammyart User2026 Ukwakira 27
U Rwanda Na Singapore Mubufatanye Ku Guteza Imbere Ishoramari n'Ubucuruzi.
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda Na Singapore Mubufatanye Ku Guteza Imbere Ishoramari n'Ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, n’Umuyobozi Mukuru wa Airport City, Jules, bahuye na Ming Liang Ng, Visi Perezida ushinzwe Ishami ry’Ibigo Mpuzamahanga mu Rwego rwa Singapore rushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Singapore Economic Development Board – EDB).

Sammyart User2026 Ukwakira 26
Minisitiri Utumatwishima yavuze isomo ryasizwe n’impaka ku myambarire y’abakobwa
Inkuru ku Rwanda

Minisitiri Utumatwishima yavuze isomo ryasizwe n’impaka ku myambarire y’abakobwa

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko impaka zaterwaga n’imyambarire y’abakobwa n’abagore mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi zasize isomo rikomeye, ririmo gukomeza kwigisha abasore n’abagabo “kubaha umubiri w’umwana w’umukobwa”.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 21

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize