
Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.
Raporo y'Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n'ibyaha (UNODC), World Drug Report 2026, igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 256 bakoresheje Cannabis mu mwaka wa 2024. Ibi biyishyira ku mwanya wa mbere mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi.
Nubwo Marijuwana idakunze gutera urupfu rwihuse ruzwi nka overdose iyo ikoreshejwe yonyine, ubushakashatsi bwa siyansi bugaragaza ko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abayikoresha, cyane cyane abayikoresha kenshi cyangwa bayinywa bakiri bato.
Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyagaragaje mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 209,166 bapfuye bazize kunywa ibiyobyabwenge hagati ya Mutarama 2021 na Kamena 2025 ko abantu 43,880 bari bafite ibimenyetso bya Cannabis mu mibiri yabo ;Muri abo bantu, 1,687 ni bo Cannabis yagaragajwe nk'imwe mu byagize uruhare mu rupfu rwabo, mu gihe abantu icyenda gusa ari bo byagaragaye ko bapfuye bazize Cannabis yonyine.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko gukoresha Cannabis bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw'umuntu.Mu ngaruka zigaragazwa n'ubushakashatsi harimo:
1. Indwara zo mu mutwe
Gukoresha Cannabis kenshi, cyane cyane irimo THC nyinshi, bifitanye isano no kwiyongera kw'ibyago byo kugira indwara zo mu mutwe zirimo Psychosis na Schizophrenia, cyane cyane ku bantu basanzwe bafite izindi mpamvu zibashyira mu byago.
2. Kugabanuka k'ubushobozi bwo kwibuka
Marijuwana ishobora kugira ingaruka ku bwonko, cyane cyane mu bijyanye no kwibuka, kwiga, gutekereza no gufata ibyemezo. Abangavu n'ingimbi ni bo bashobora guhura n'ingaruka zikomeye kuko ubwonko bwabo buba bukiri gukura.
3. Kumenyera no kuyishingikirizaho(Addiction)
Hari abantu bayikoresha bakagera aho batabasha guhagarika kuyinywa, nubwo baba batangiye kubona ingaruka mbi ku buzima bwabo, ku miryango no ku kazi.
4. Ibibazo by'umutima n'imiyoboro y'amaraso
Gukoresha Cannabis bishobora kongera umuvuduko w'umutima no guhindura umuvuduko w'amaraso. Ku bantu bafite ibibazo by'umutima, bishobora kongera ibyago byo guhura n'ibibazo bikomeye.
5. Impanuka ,no Guteza Ibindi Bibazo Bishimiye ku ikoreshwa rya Ganja
Umuntu utwaye ikinyabiziga akoresheje Cannabis ashobora kugira ubushobozi buke bwo kwitwara neza, kugabanyuka k'umuvuduko wo gufata ibyemezo no kudashobora kwitabara vuba mu gihe habaye impanuka.
Jamaica ni kimwe mu bihugu byamenyekanye cyane ku Isi kubera umuco wo gukoresha Marijuwana, cyane cyane binyuze mu muco w'Ab rastafari n'umuziki wa Reggae.
Umuhanzi w'icyamamare Bob Marley ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kumenyekanisha umuco wa Jamaica ku rwego mpuzamahanga, aho umuziki we n'imyemerere ye byari bifitanye isano n'umuco wa Rastafari.Yitabye Imana ku wa 11 Gicurasi 1981, afite imyaka 36, azize indwara ya kanseri y'uruhu izwi nka Acral Lentiginous Melanoma, yari yaratangiriye munsi y'urutoki runini rw'ikirenge mbere yo gukwirakwira mu bindi bice by'umubiri.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima ya Jamaica buzwi nka Jamaica Health and Lifestyle Survey III, bwagaragaje ko hafi umuntu umwe muri batandatu muri icyo gihugu yakoreshaga Marijuwana mu gihe cy'ubushakashatsi.
Hafi 30% by'abagabo bavuze ko bakoresha Marijuwana.Abagore bagera kuri 5% ni bo bavuze ko bayikoresha.
Mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 24, umwe muri batanu yavuze ko ayikoresha,Gukoresha Marijuwana buri munsi byagaragaye cyane mu bagabo bayikoresha.Iyi mibare igaragaza ko ikoreshwa rya Cannabis muri Jamaica ritagarukira ku bantu bakuru gusa, ahubwo rinagaragara mu rubyiruko.
Ikindi kibazo gikomeye inzego zishinzwe umutekano n'ubutabera zikomeje kwitaho ni uburyo ikoreshwa rya Marijuwana rishobora kugira ingaruka ku mutekano rusange,Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku buzima (National Academies of Sciences, Engineering, and Medicine) bugaragaza ko gukoresha Cannabis mbere yo gutwara ikinyabiziga bishobora kongera ibyago byo gukora impanuka,Ibi biterwa n'uko ishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo kugenzura ikinyabiziga, kwibanda ku muhanda no gufata ibyemezo mu buryo bwihuse.
Nubwo Marijuwana ifite amateka akomeye mu mico imwe n'imwe, cyane cyane muri Jamaica, ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko kuyikoresha bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umuntu, zirimo kuyishingikirizaho, ibibazo byo mu mutwe, kugabanuka k'ubushobozi bwo kwibuka ndetse no kongera ibyago by'impanuka.
Inzego z'ubuzima, uburezi, imiryango n'abafatanyabikorwa batandukanye bafite inshingano zo gukomeza gukangurira abantu kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no gufasha abamaze kubishingikirizaho kubona ubuvuzi bukwiye.















