Vatikani yanze kwitabira Inama y’Amahoro yatumiwemo na Trump
Hanze

Vatikani yanze kwitabira Inama y’Amahoro yatumiwemo na Trump

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 183 min gusoma
Vatikani yanze kwitabira Inama y’Amahoro yatumiwemo na Trump
Sanga:
writer.umunsi.com

Vatikani yatangaje ko itazitabira Inama y’Amahoro (Board of Peace) yashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, nk’uko byemejwe n’umunyamabanga wa Vatikani ku wa Kabiri. Papa Leo XIV ntazitabira iyi nama yari yatumiwemo mu kwezi gushize. Iyi nama, igomba kuyoborwa na Perezida Trump igihe kitazwi, yabanje gushyirwaho igamije kugenzura imirimo yo kongera kubaka Gaza, ariko nyuma intego yayo yaguwe igamije kuba urwego mpuzamahanga rushinzwe kubungabunga amahoro ku isi.

Umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, Pietro Parolin, yavuze ko Vatikani yasigaye ibaza byinshi kuri bimwe bikubiye muri uwo mushinga, kandi ko hari ibibazo bikomeye bigomba kubanza gukemurwa. Yashimangiye ko imwe mu mpungenge za Vatikani ari uko ku rwego mpuzamahanga, Umuryango w’abibumbye ari wo ukwiye kuyobora no gucunga ibibazo by’amakimbirane. Aya magambo Parolin yayavuze nyuma yo kwitabira igikorwa cyateguwe na guverinoma y’u Butaliyani cyo kwibuka isabukuru y’Amasezerano ya Laterani (Lateran Pacts), yashyizeho Umujyi wa Vatikani nk’igihugu cyigenga hafi imyaka 100 ishize.

Nubwo ubutaliyani n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European Union) byatangaje ko bizitabira iyi nama nk’indorerezi, Parolin yavuze ko Vatikani itazayigiramo uruhare bitewe n’umwihariko wayo, udahuye n’uko ibindi bihugu bikora. Vatikani si yo yonyine yanze iryo tumira. Ubwongereza, ubufaransa na noruveje na byo byanze kuzitabira iyi nama.

Abadipolomate n’abayobozi batandukanye bagaragaje impungenge ku nshingano zaguwe z’iyi nama, kuba Trump azayiyobora igihe kitazwi, ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku mirimo ya Loni. Papa Leo XIV, akaba na Papa wa mbere wavukiye muri Amerika, yashyize amahoro ku isonga mu buyobozi bwe. Mu ijambo rikomeye rya dipolomasi aherutse gutanga, yihanangirije ko “intambara yongeye gufatwa nk’ikintu gisanzwe,” ashimangira ko Loni ikwiye kugira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane, no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Papa yakomeje kugaragaza impungenge ku kibazo cya Gaza kuva yatangira inshingano, asaba igisubizo gishingiye ku bihugu bibiri, anaharanira ko Abanyapalestina babaho mu mahoro mu gihugu cyabo. Mu ntambara ihuza Hamas na Israel, yasabye kurekura abafashwe bunyago ku wa 7 Ukwakira, akomeza ibiganiro n’abayobozi ba Israel, ndetse anenga ukwiyongera kw’ivangura rishingiye ku idini ry’Abayahudi. Papa Leo yanenze politiki ya Trump ku bijyanye n’abimukira, anashimangira ko kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’ay’ubutabazi ari ingenzi.

Ni mu gihe Trump aherutse kuvuga ko ayoborwa n’“imyitwarire ye bwite,” agatesha agaciro amategeko mpuzamahanga n’imiterere y’isi yashyizweho nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize