Umuherwe Dangote yasuye u Burundi avuga ko agiye kuhashora imari
Hanze

Umuherwe Dangote yasuye u Burundi avuga ko agiye kuhashora imari

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 85 min gusoma
Umuherwe Dangote yasuye u Burundi avuga ko agiye kuhashora imari
Sanga:
writer.umunsi.com
Mu ijoro ryakeye, umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Uyu mukire yari ari kumwe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo. Bari baherekejwe kandi n’itsinda rikomeye ry’abashoramari baturutse mu gihugu cya Nigeria, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Imari mu Burundi. Dangote n’itsinda bari bari kumwe bashyitse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye saa mbili na cumi n’itanu z’umugoroba (20:15 PM). Uyu muherwe wa mbere muri Afurika, unayobora ikigo Dangote Group, akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari mu gihugu cy’u Burundi, Alain Ndikumana, ndetse na ambasaderi w’u Burundi muri Nigeria, Édouard Nduwimana. Minisitiri w’Imari Alain Ndikumana yavuze ko urugendo rwa Obasanjo, Dangote n’itsinda bari bayoboye rugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ishoramari no gushishikariza gushora imari mu gisata cy’inganda no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, binyuze mu gukurura abashoramari bakomeye. Iki gikorwa cyavuzwe ko ari intambwe ikomeye mu kongera imikoranire mu by’ubukungu no gufungura amahirwe y’ishoramari, cyane cyane mu rwego rw’inganda, imishinga y’ibikorwaremezo no guteza imbere ubucuruzi. Nk’uko byari biteganyijwe, iri tsinda ryari riyobowe na Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, riherekejwe na Aliko Dangote, Umuyobozi Mukuru wa Dangote Group, ryageze ku Ngoro ya Ntare Rushatsi, aho ryakiriwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Aba banyacyubahiro batatu bagiranye ibiganiro byihariye byabereye mu muhezo, bigamije kugena ingingo z’ingenzi z’icyo baganiriyeho, mbere yo guhana impano. Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu Burundi, Dangote nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, yagize ati: “Uru ruzinduko rwanjye rufite ibice bibiri. Igice cya mbere cyari uruzinduko rwo kuganira n’Umukuru w’Igihugu, kuko ari bwo bwa mbere nari ngeze mu Burundi. Twagiranye ibiganiro byiza cyane. Igice cya kabiri kijyanye no kureba aho twashora imari mu Burundi, kandi mbona hari amahirwe menshi cyane mu byerekeye umutungo kamere ukomoka mu butaka (amabuye y’agaciro), amashanyarazi, ubuhinzi, sima n’izindi nzego zitandukanye. Ubu hashyizweho amatsinda abiri, rimwe rihagarariye u Burundi irindi rihagarariye Dangote Group, azasesengura ayo mahirwe aho twashora imari mu gihugu. Icyerekezo cyacu nyamukuru ni ugushora imari ku mugabane wa Afurika, ntabwo ahandi hose, bityo u Burundi na bwo rero buri mu bihugu bigize uwo mugabane dushyizemo imbaraga. Hari amahirwe menshi cyane hano, kandi dushaka kuza kuyasesengura no kuyabyaza umusaruro mu buryo butuma habaho inyungu ku mpande zombi, iterambere risangiwe hagati yacu n’abaturage beza b’u Burundi. Murakoze cyane.” Nyuma yo gusoza uruzinduko yakoreraga muri iki gihugu cy’uburundi, we n’itsinda bazanye, bongeye bafata indege yihariye basubira mu gihugu cya nijeriya. Aliko Dangote ni umunyemari ukomeye ukomoka muri Nigeria, ndetse uzwi cyane nk’umuntu ukize kurusha abandi ku mugabane wa Afurika. Ni we washinze kandi ayobora Dangote Group, ikigo gikora mu nzego zitandukanye zirimo inganda za sima, isukari, umunyu, ifumbire, peteroli n’ibindi bikorwa by’inganda n’ubucuruzi. Dangote azwiho gushyira imbaraga mu gushora imari muri Afurika aho kwibanda ku yindi migabane, agamije guteza imbere inganda, kongera imirimo ku baturage no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bya Afurika. Azwi kandi nk’umuntu ugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza binyuze muri Dangote Foundation, ifasha mu burezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 18 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize