Umuhanzi Yampano yavuze ibihe bigoye ari gucamo
Imyidagaduro

Umuhanzi Yampano yavuze ibihe bigoye ari gucamo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 45 min gusoma
Umuhanzi Yampano yavuze ibihe bigoye ari gucamo
Sanga:
writer.umunsi.com
Uworizagwira [Yampano] yagarutse ku bihe bikomeye ari kunyuramo nyuma y’amashusho ye yagiye hanze akagaragaza ari gutera akabariro n’umukobwa babanaga. Ni amashusho yakangaranyije imbuga nkoranyambaga ikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bwe dore ko hari abantu batatinye kuvuga ko ari umuhanzi utagira indangagaciro z’Umunyarwanda cyangwa ngo abe azi kugaragaza uburere na cyane ko ngo no kwifata amashusho y’urukozani ubwayo basanga atari umuco Nyarwanda. Uwo muhanzi wari umaze igihe ari hanze y’u Rwanda ariko akaza kugaruka yavuze ko ayo mashusho akijya hanze yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’uwo mukobwa babanaga, ibintu byabaye intangiriro y’ibindi bibazo bikomeye byakurikiyeho. Uworizagwira aganira na Irene Murindahabi yasobanuye ko nyuma yo gutandukana n’uyu mukobwa, yahise ahura n’akandi kababaro gakomeye kurushaho, aho yapfushije umwana we mu minsi yakurikiyeho. Ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye ku marangamutima n’ubuzima bwe bwo mu mutwe. Yavuze ko kandi mu gihe hari hakomeje kuvugwa ko hari andi mashusho ya kabiri yaba yaragiye hanze, atari byo na gato. Yagize ati amashusho bari kuvuga ya kabiri nta yo ahari, ahubwo icyabaye nyuma y’iyo nkuru ari inkuru iteye ubwoba kurushaho yo gupfusha umwana. Yampano yongeyeho ko amashusho abantu babonye ari kurira yafashwe ari mu ndege, amaze kumenya iyo nkuru ibabaje anyuze kuri telefone. Yasobanuye ko impamvu atahise abivuga ku mugaragaro ari uko n’abantu yabanje kubibwira banze kubishyira hanze, nyamara we akumva ko hari ikibazo gikomeye. Muri icyo kiganiro yagaragarije abo bagiye bamukorera nabi ko bashobora kuba bari kumuremamo umuntu uzabazonga, kuko ari kunyura mu bihe bitamworoheye na gato. Yashimangiye ko inyuma y’ibyo abantu bumva hari uburibwe bukomeye, akavuga ko arwana n’imbuga nkoranyambaga no n’amarangamutima ye bwite. Yavuze ko ibyo bintu byajyaga bimusanga ari wenyine, ndetse anasobanura ko atigeze acira iteka uwahoze ari umugore we, ahubwo ko kwiyakira byamunaniye, agahitamo gufata umwanzuro wo gutandukana na we”. Yongeyeho ko uwo mukobwa babanaga yamusize nyamara yari yarabaye ubuhungiro bwe, aho yumvaga ari ho hantu honyine yakwihisha mu bihe by’igitutu yari arimo. Nyuma y’uko agiye, ibintu byarushijeho kuba bibi. Yavuze ko yagiye i Burayi atandukanye n’umugore we, amusaba kwihangana no kutagabanya igitutu cyangwa gutakaza icyubahiro n’ubwiza bwe, amwizeza ko ibyo ari kunyuramo bizashira. Uyu musore yakomeje avuga ko uyu mukobwa babanaga yari yaramuhinduye mu buryo bwiza, akamufasha kureka imyitwarire imwe n’imwe idafututse yari afite. Yavuze ko hari byinshi yakoraga atifuzaga gutangaza, ariko ko akimara kugera mu buzima bwe, ibintu byose bitari bifite umumaro yabijyanye kure. Yamushimiye kandi ashimira Imana ayisaba kumuha umugisha. Ku bijyanye n’amashusho yagiye hanze, Yampano yavuze ko nta kindi yari agamije uretse urukundo. Yagize ati:”Yari ari mu rukundo, akavuga ko atazi niba abantu bashobora kumva uko umuntu abigenza iyo ari muri urwo rukundo”. Yampano yasobanuye kandi ko akimara gushaka umugore ari bwo yahuye n’ibibazo byinshi, kuko hari abantu bamufiteho uburenganzira yabambuye, bigatuma atangira kubona abanzi benshi. Ibyo byatumye ahura n’ibitero byinshi by’uburyo butandukanye akimara kubana n’umugore. Yasoje agaragaza ko impamvu yatumye ashaka umugore ari uko yari ageze aho yamaze kwamamara no kubona amafaranga menshi, ariko akabona abantu bari bamuzengurutse batari beza ku buzima bwe. Yavuze ko yaje kubabuzamo inama, kugeza ubwo yashoboraga kumara icyumweru cyose atasohoka mu cyumba. Yongeyeho ko hari igihe yabonaga abantu bari kumwe batari abo kwizerwa, ariko akabona bamaze kumwinjiramo cyane, bigatuma atangira kubiyima. Yampano yanavuze ko hari n’igihe cyageze abantu babanaga bamunyweshaga ibinini atarwaye, kugeza no ku rwego rwo kumuha imiti yo kuvura kanseri, ibintu yagaragaje nk’ibyamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.
Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.

Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !
Imyidagaduro

Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !

Mu rubanza Rwabereye mu muhezo Tariki 22 Ukwakira 2026 Urukiko rwa Kicukiro aho rwaburanishije rushingiye ku kirego cyabanje aho Idrissa Ouedraogo yari yarezemo umugore we Ishimwe Vestine.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !
Imyidagaduro

Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !

Buriya Channel iyo yabaye Terminated birashoboka igihe habayeho kumvikana kuwatanze strike,Ibi Si ubwambere bibayeho, ahubwo ikiba gikurikiye nibijyanye no kumvikana.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye
Imyidagaduro

Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye

‎Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga ze, urumuri n’amahoro, ashimangira ko…

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?
Imyidagaduro

Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?

Umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu,Umunyamerika Leon Festinger, , ni we washyizeho inyigisho izwi nka Social Comparison Theory mu 1954. Iyi nyigisho isobanura uko abantu bakunze kwisuzuma no gusuzuma agaciro kabo bagereranya ubushobozi, ibitekerezo n'imiterere yabo n'iby'abandi.

Sammyart Useriminsi 4 yashize
Yamutuye Imana !  Uraperi B Face n'umugore we  bibarutse imfura
Imyidagaduro

Yamutuye Imana ! Uraperi B Face n'umugore we bibarutse imfura

‎Umuhanzi wo mu Gihugu cy'u Burundi B Face yatangaje inkuru nziza yo kwibaruka umwana w'imfura , agaragaza ibyishimo n’ishimwe afite ku Mana yamuhaye umuryango n'mpano y’umwana, avuga ko ari intangiriro y’icyiciro gishya yinjiyemo cyuzuyemo urukundo n’ibyishimo

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze  mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video
Iyobokamana

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video

‎Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart Useramasaha 8 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickamasaha 8 yashize
2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli
Iyobokamana

2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza Noheli ya 2026, imijyi ikomeye irimo New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, London mu Bwongereza, Strasbourg mu Bufaransa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu hategerejwe imihango yakataraboneka irimo kumurika amatara y’amabara, Kubaka ibirugu, ibirori byihariye by’iminsi mikuru n’imyidagaduro ikurura ba mukerarugendo.

Sammyart Useramasaha 8 yashize
Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.
Hanze

Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.

Tariki 23 Ukwakira 2026 Mu bu Fransa,Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko abantu bagera ku 1,000 batawe muri yombi mu myigaragambyo imaze gufata indi ntera yabereye mu gihugu hose.

Sammyart Useramasaha 9 yashize
Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize