
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho. Ubuzima, ubutunzi n’imbaraga z’umubiri byose bifite iherezo, bityo umuntu akaba akwiriye gutekereza ku cyo yakwirata gifite agaciro karenze ibigaragara.
Mu magambo agize iyi ndirimbo, abaririmbyi bagira bati:
"Narebye kwirata uyu mubiri, nsanga uyu mubiri wanjye ubora. Nararebye kwirata ko ntunze, nsanga ibyo ntunze bishira. Narebye kwirata ko nkomeye, nsanga abakomeye na bo bapfa. Ariko muri byose, hari icyo nakwirata kuruta ibindi byose: ni Yesu wambohoye".
Aya magambo agaragaza isomo rikomeye ku buzima bwa muntu. Umubiri umuntu yiratana ntuhoraho, ubutunzi ashobora kwirundanyiriza burashira, ndetse n’imbaraga abantu bishimira ntizibuza urupfu kugera ku muntu. Ni ubutumwa bushishikariza buri wese kudashingira agaciro ke ku bintu by’igihe gito, ahubwo akibuka iby’ingenzi bifitanye isano n’agakiza ke.
Umwihariko w’iyi ndirimbo uri mu gitekerezo cyayo nyamukuru: kwirata Yesu wacunguye umuntu, aho kwirata ibimenyetso by’icyubahiro cy’iyi si.
Binyuze mu ndirimbo “NZIRATA YESU”, Inyenyeri z’Ijuru Choir iributsa abayumva ko kwirata Yesu atari amagambo gusa, ahubwo ari ukumenya urukundo rwe, kwemera ibyo yabakoreye no kubaho ubuzima bumuhesha icyubahiro.
Ubutumwa nyamukuru ni ubu: "Iby’Isi birashira, ariko Yesu ni we ukwiriye kwiratwa kuruta ibindi byose".














