
Umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu,Umunyamerika Leon Festinger, , ni we washyizeho inyigisho izwi nka Social Comparison Theory mu 1954. Iyi nyigisho isobanura uko abantu bakunze kwisuzuma no gusuzuma agaciro kabo bagereranya ubushobozi, ibitekerezo n'imiterere yabo n'iby'abandi.
Mu bijyanye n'imiterere y'umubiri, umuntu ashobora kuba anyuzwe n'uko ateye, ariko nyuma yo kwigereranya n'abantu bafite imisaya,ikibuno,izuru, uruhu rwiza cyangwa imiterere y'umubiri yifuzwa nabenshi, agatangira kutanyurwa n'uwe.
Ashobora gutangira kwibaza ati:Kuki ntasa na we?, Ese abandi bandusha ubwiza?, Ese abantu bararushaho kunkunda nindamuka mpinduye uko nteye?
Ibi bishobora gutuma umuntu atangira kutanyurwa n'uko umubiri we uteye (Body Image Dissatisfaction). Icyakora, si buri wese wigereranya n'abandi ugira icyo kibazo.
Rimwe na rimwe, iyo myumvire ishobora gutuma umuntu yifuza guhindura imiterere y'umubiri we kugira ngo ase n'icyamamare runaka cyangwa agere ku bwiza abona ku bandi.
Nk'uko bigaragazwa na raporo y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Abaganga B'inzobere mu Kubaga no Kunonosora Imiterere y'Umubiri (International Society of Aesthetic Plastic Surgery — ISAPS), yiswe Global Survey 2025, yasohotse ku wa 29 Nzeri 2026, ibikorwa byo kunoza ubwiza bw'umubiri bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2025 ku isi hose:Miliyoni 17.9 z'ibikorwa byo kubaga hagamijwe guhindura cyangwa kunoza imiterere y'umubiri naho Miliyoni 17.3 Ari ibikorwa byo kunoza ubwiza bw'umubiri bidakoreshejwe kubaga.
Miliyoni 35.2 Ari umubare wose w'ibikorwa by'ubwo bwoko byombi .
Gusa nanone Iyi mibare igaragaza ibikorwa byakozwe, ntabwo igaragaza umubare nyakuri w'abantu babikorewe, kuko umuntu umwe ashobora gukorerwa ibikorwa byinshi.
Nubwo iyi mibare yerekana ubwinshi bw'ibikorwa byo kunoza ubwiza bw'umubiri, ntihagije kwemeza ko abantu bose babikora baba babitewe no kutanyurwa n'uko bateye. Impamvu zishobora kuba zitandukanye, zirimo ibyifuzo bwite, gushaka kwiyumva neza no kunoza imiterere y'umubiri.
Ubushakashatsi bwa siyansi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2011, bufite umutwe ugira uti “Celebrity Worship and Incidence of Elective Cosmetic Surgery: Evidence of a Link Among Young Adults”, bwakorewe ku rubyiruko 137.
Abashakashatsi basanze ko kwishimira icyamamare, cyane cyane umuntu wishimira imiterere y'umubiri wundi, bishobora kugira isano no kurushaho kugira ubushake bwo kubagwa hagamijwe kunoza ubwiza bw'umubiri ngoyisanishe nawe.
Ubushakashatsi bwakurikiranye abitabiriye mu gihe cy'amezi umunani yakurikiyeho. Ibyavuye muri bwo byerekana ko kwigana cyangwa kwifuza gusa n'ibyamamare bishobora kugira uruhare mu myanzuro abantu bafata ku miterere y'imibiri yabo.
Icyakora, ubu bushakashatsi ntibwemeza ko kwishimira icyamamare ari byo byonyine bituma umuntu ahitamo kubagwa.
Rutahizamu wa Real Madrid n'ikipe y'igihugu ya Brésil, Vinícius Júnior, aherutse kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Espagne kubera amakuru avuga ko yaba yarakorewe uburyo bwo kunoza imiterere y'akanwa n'urwasaya buzwi nka liquid mentoplasty hadakoreshejwe kubaga ; Ahubwo hakoreshwa imisemburu iterwa mu mubiri byabaye muri Nyakanga 2026, ubwo yari mu biruhuko muri Brésil nyuma y'igikompe cy'isi cya 2027.
Amakuru yatangajwe bitangazamakuru;byo muri espanye yavugaga ko ubwo buryo bwari bugamije kurushaho kugaragaza imiterere y'akanwa n'urwasaya. Icyakora, ayo makuru agomba gufatwa nk'ibyatangajwe n'ibitangazamakuru, kuko Vinícius atari yemeza ku mugaragaro ibisobanuro byose byabyo.
Ibi bibazo byongera kubyutsa ikiganiro ku ngaruka z'igitutu cy'imbuga nkoranyambaga, ibitekerezo by'abafana n'uko ibyamamare bifatwa mu ruhame ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buryo abantu babona isura n'imiterere y'imibiri yabo.
Ku wa 17 Gashyantare 2026, mu mukino wa UEFA Champions League wahuje Real Madrid na Benfica i Lisbon muri Portugal, Vinícius Júnior yashinjije umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni, kumutukira mu ruhame akamukorera ivangura rishingiye ku ibara ry'uruhu.
Prestianni yahakanye ko yatutse Vinícius amukorera ivangura rishingiye ku ibara ry'uruhu. Nyuma y'iperereza, UEFA yamuhaniye imyitwarire mibi yagaragajwe irimo ivangura rishingiye ku gitsina (homophobic conduct), ndetse na Bimwe mu birego by'ivangura rishingiye ku irondaruhu.
Muri Mata 2026 UEFA yatangaje ko Prestianni ahagaritswe mu mikino itandatu, ariko imikino itatu muri yo igasubikwa mu gihe cy'imyaka ibiri.
Icyakora nanone ibirego by'ivangura, ibitekerezo by'abafana n'amakuru yemejwe n'inzego zibifitiye ububasha biratandukanye kuburyo nta gihamya ihagije yo kwemeza ko ibibazo Vinícius yahuye na byo ari byo byatumye ahitamo ubwo buryo bwo kunoza isura ye n'akananwa.
Mu bagore b'ibyamamare, na ho impaka ku guhindura imiterere y'umubiri hagamijwe ubwiza bikomeje kugaragara. Bamwe bahitamo kubagwa, abandi bagakoresha uburyo budasaba kubagwa bagaterwa imisemburo yabugenewe, mu gihe abandi bahitamo kugumana imiterere karemano y'imibiri yabo.
Jocelyne Wildenstein, wavukiye mu Busuwisi, yamenyekanye cyane kubera impinduka zagaragaye ku isura ye yo mu maso yagendaga ihinduka hanyuma Itangazamakuru riza kumwita Catwoma (Nyirakajangwe) kubera uko yagaragaraga.
Nubwo yakunze kuvugwaho ibikorwa byinshi byo kunoza isura, ibisobanuro byose ku byo yaba yarakorewe mo iyo serivisi n'ingaruka zabyo ntibihuriweho na bose. Yitabye Imana ku wa 31 Ukuboza 2024, i Paris mu Bufaransa, afite imyaka 84.
Urugero rwe rugaragaza uko isura y'icyamamare ishobora guhinduka igakomeza kugibwaho impaka mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Kim Kardashian ni icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizwi mu itangazamakuru no mu bucuruzi ,imurikamideri nibindi. Imiterere y'umubiri we yakunze kugibwaho ibiganiro ku bipimo by'ubwiza muri sosiyete nyuma Yo gukoresha surgery abenshi bagarukaga kumiterere y'ikibuno cye.
Cardi B na we ni umuraperikazi w'Umunyamerika wigeze gutangaza ko yatewe inshinge za silicone mu kibuno hagamijwe kongera ubunini bwacyo, ariko nyuma aza kuzikuzamo.
Ibyo Cardi B yagiye atangaza byafashije kongera ibiganiro ku ngaruka zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho cyangwa inshinge bidakoreshejwe mu buryo bwizewe.
Izi ngero zigaragaza uruhare ibyamamare bishobora kugira ku myumvire y'abantu ku miterere y'umubiri. Icyakora, si byiza gufata isura y'umuntu nk'ikimenyetso cy'uko yabazwe, keretse hari amakuru yizewe abyemeza.
Plastic surgery ishobora kuba amahitamo y'umuntu ku giti cye, ariko ishobora no guterwa n'igitutu cy'imbuga nkoranyambaga, kwigereranya n'abandi cyangwa kutanyurwa n'uko umuntu ateye.
Ni ngombwa kumenya ko ubwiza budafite igipimo kimwe gihuriweho n'abantu bose. Imiterere y'umubiri itandukanye ntivuga ko umwe ari mwiza kurusha undi.
Ikibazo gikomeye ni iki: Ese umuntu ahindura umubiri we kubera ko abishaka, cyangwa ni ukubera ko yumva ko uko ateye ubu bidahagije kugira ngo akundwe, yemerwe cyangwa ahabwe agaciro?
Icyo kibazo gikunze kwibazwaho mu biganiro ku buzima bwo mu mutwe, imiterere y'umubiri n'uruhare rw'ibyamamare mu kubaka imyumvire ya sosiyete ku bwiza.Gusa abenshi Bavugako Ari uburenganzira bwa nyiri ubwite bityo ko bidakwiye kwibazwaho cyane.Nubwo bishobora kugira ingaruko mbi ku mubiri igihe byakozwe mu Buryo butizewe cyangwa umubiri wabyakiye nabi
Umuhanzi Cardi B mbere na nyuma yo gukoresha surgery.















