
Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.
Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku mibanire y’abashakanye, uruhare rw’amafaranga mu rukundo n’uko abantu bashobora kwakira ibihe by’ubukene n’ubukire mu buzima.
Ariko se koko umugore wa Musk yamutaye kubera ko yari mubukene? Amakuru azwi atwereka iki?
Mu mwaka wa 2002, Musk yabonye amafaranga menshi nyuma y’uko eBay iguze PayPal, ikigo yari yarafashije gushinga. Amafaranga yakuye mo yageraga kuri miliyoni 180 z’amadolari y’Amerika.
Aho kuyakoresha mu buzima bw’akataraboneka gusa, yashoye igice kinini cyayo mu mishinga ye, cyane cyane Tesla na SpaceX. Icyakora, mu 2008, ibyo bigo byombi byahuye n’ibibazo bikomeye by’amafaranga.
SpaceX yari imaze kunanirwa mu igerageza rya roketi eshatu zikurikirana, mu gihe Tesla yari ifite ibibazo by’ishoramari n’amafaranga yakeneraga kugira ngo ikomeze gukora.
Musk yaje kuvuga ko umwaka wa 2008 wari umwaka mubi kurusha iyindi mu buzima bwe. Yari afite ibibazo by’ubucuruzi, amadeni n’ibibazo byo mu muryango, ku buryo yumvaga ko ashobora gutakaza hafi ibyo yari yarubatse byose.
Muri uwo mwaka, Musk yatandukanye n’umugore we wa mbere, Justine Wilson, bari barashakanye mu 2000.Icyakora, nubwo gutandukana kwabo kwabaye mu gihe Musk yari ahanganye n’ibibazo bikomeye by’amafaranga, nta bimenyetso bihagije byemeza ko Justine yamusabye gatanya kubera gusa ko yari mubihe bitamworoheye.
Bityo rero, ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Justine yamutaye amuziza ubukene bikwiye kwakirwana ubwitonzi, keretse habonetse ibindi bimenyetso bifatika bibyemeza nubwo nta nduru ivugira ubusa kumusozi !
Nubwo Musk yari ageze mu bihe bikomeye, ibintu byatangiye guhinduka mu mpera za 2008.Ku wa 28 Nzeri 2008, SpaceX yageze ku ntsinzi ya mbere mu kugerageza roketi yayo ya Falcon 1, nyuma y’igerageza rya kane byaranxe.
Nyuma y’amezi make, ku wa 23 Ukuboza 2008, NASA yahaye SpaceX amasezerano y’agaciro ka miliyari 1.6 z’amadolari yo kugeza imizigo kuri Sitasiyo Mpuzamahanga y’Isanzure. Tesla na yo yabonye andi mafaranga y’ishoramari yari akeneye kugira ngo ikomeze gukora.Ibyo byabaye intambwe ikomeye mu gukiza ibigo byombi byari biri mu kaga.
Mu myaka yakurikiyeho, Tesla yagutse mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, mu gihe SpaceX yateye imbere mu kohereza roketi n’ibyogajuru mu isanzure.Nk’uko urutonde rwa Forbes rw’abaherwe rugaragazaga ku wa 24 Ukwakira 2026, Musk yari ku mwanya wa mbere ku isi, afite umutungo ubarirwa kuri miliyari 922.9 z’amadolari y’Amerika. Icyakora, uwo mutungo ushobora guhinduka bitewe n’agaciro k’imigabane n’amasosiyete afitemo imigabane.
Ibi bigaragaza urugendo rurerure rw’umushoramari wigeze guhangana n’ibibazo bikomeye by’amafaranga, ariko nyuma akubaka ibigo bifite uruhare rukomeye mu ikoranabuhanga no mu ngendo zo mu isanzure.
Ese Justine Wilson Ubu yiyumva ate iyo abonye urwego Elon Musk Ariho ubu ?
Iki ni ikibazo gishobora gukurura amatsiko menshi nubwo akenshi usanga imiryango y'abifite cyangwa ibyamamare bikunze guhugira mu kazi umubano ugahinduka ihurizo .Ntiwavuga ko yicuza icyemezo cye cyangwa ko yagiye gushaka ahari ibyo Elon Musk atamuhaga.
Ibi bitwerekako umuntu Uyu munsi ashobora kuba ahanganye n’ibibazo, ejo akabona amahirwe amufasha kongera kwiyubaka. Ariko kandi, agaciro k’urugo n’urukundo ntigakwiye gupimirwa ku mafaranga gusa.
Nk’uko umugani w’Abakongomani ;Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ubivuga: “Vie ya mwana mobali, ba sekaka te, po lobi to yebi te.” Mu busobanuro bwagutse, ushobora kumvikana nk’ubutumwa buvuga ko umuntu adakwiye gutesha agaciro undi kubera uko ubuzima bwe bwifashe uyu munsi, kuko ejo hashobora kuzana impinduka.
Ese mu mubano w’abashakanye, amafaranga akwiye kugira uruhare rungana iki? Ese urukundo rushobora gukomeza igihe umwe mu bashakanye ahuye n’ibibazo by’ubukungu, cyangwa ibibazo nk’ibyo bishobora gusenya urugo?












