
Mu rubanza Rwabereye mu muhezo Tariki 22 Ukwakira 2026 Urukiko rwa Kicukiro aho rwaburanishije rushingiye ku kirego cyabanje aho Idrissa Ouedraogo yari yarezemo umugore we Ishimwe Vestine.
Ni mugihe mukirego cyabanje Idrissa Oudraogo yasabaga ko hakorwa isuzuma ry’uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana babyaranye kugezanubu Ouedraogo atarabonaho bihagije Aho yasabaga ko banamwereka umwana byibuze mumafoto ahagije , iki gihe Kandi hari hasabwe icyangombwa cy'ivuka ry'umwana ngo hemezwe ko ariho koko, ariko icyatanzwe uyu munsi ntikigaragaza amazina ya se w'umwana nka Idrissa Ouedraogo, ariko aya nyina ni Ishimwe Vestine yo Ariho ibi nabyo Bikaba byateje urujijo hibazwa niba kuba vestine yarabyariye Canada Hari icyo byahinduye mukutandikisha Oudraogo nka se w'umwana Babyaranye.
Mbere y'uru rubanza byabanje kuba ngombwa ko impande zombi zitangarizwa itariki yo gusoma imyanzuro y'urubanza rwabanje .Ku ikubitiro Imyanzuro y'urubanza yagombagwa gusomwa Tariki 7 Ukwakira iza gusubikwa ,Ubugira kabiri nabwo Tariki 14 Ukwakira Rurasubikwa .
Uruhande Rwa ISHIMWE Vestine Mumpamvu rwatanze hari izo kuba , Zimwe munyandiko zemeza ko bemeye ko hakoreshwa uturemangingo ndangasano (ADN) zari zitarajya muri Systeme ngo kuko mu gitondo cya Tariki 7 Ukwakira 2026 uwo munsi ;aribwo umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yari yashyize muri ‘système’ ya EICMS yo gutangiramo uko ibirego bikurikiranwa mu buryo bushya bw'ikoranabuhanga.
Bikomeza no Kuwa 14 Ukwakira 2026 ngo nabwo mu gihe urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwari rumaze gusuzuma ibijyanye n’imyirondoro no gukurikirana aho urubanza rugeze, havuka imbogamizi y’uko muri IECMS nta cyangombwa cyamavuko cy'umwa (acte de naissance) Kirimo, rwongera gusubikwa kuko iburanisha ritashoboraga gukomeza icyo cyangombwa cyitabonetse Biza no gituma Uruhande rwa ISHIMWE Vestine rucibwa Ihazabu y'amafaranga ibihumbi magana abiri by'amafaranga y'u Rwanda(200,000 FRW) Adasubizwa.
Tariki 22 Ukwakira Kanama mugicamunsi nibwo urubanza rwatangiye gusa rubera mu muhezo ,Gusa Amwe mumakuri dukesha igihe nuko ,Kopi yagaragaye y'icyangombwa cy'amavuko cyigaragazako Umwana yavutse Gashyantare,2026 hakaba hariho amazina ya nyina gusa,Imyanzuro y'urukiko Biteganijwe ko izasomwa Tariki 28 Ukwakira 2026 i saa Kenda z'amanywa.















