
Umuhanzi wo mu Gihugu cy'u Burundi B Face yatangaje inkuru nziza yo kwibaruka umwana w'imfura , agaragaza ibyishimo n’ishimwe afite ku Mana yamuhaye umuryango n'mpano y’umwana, avuga ko ari intangiriro y’icyiciro gishya yinjiyemo cyuzuyemo urukundo n’ibyishimo
Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp), aho yasangije abakunzi be ubutumwa bwuje ibyishimo, ishimwe n’amasengesho asabira umwana bungutse mu muryango wabo.
Mu butumwa bwe, B Face yagize ati: “Umutima wacu wuzuye ibyishimo n’ishimwe ku Mana kubera impano y’agaciro yaduhaye y’umwana wacu wavutse. Amagambo ntiyabasha gusobanura uburyo dushimira kubera uyu mugisha mwiza. Imana yongeye mu buzima bwacu urukundo n'ibyishomo, ibyiringiro n’umunezero.”
Yasabiye umwana we kurindwa n’Imana
B Face yakomeje agaragaza ko yifuza ko Imana yazakomeza kurinda umwana we, ikamuyobora muri buri ntambwe azatera, ikamuha ubuzima bwiza, ubwenge n’ibyishimo.
Yagize ati: “Nyagasani, urinde aka kana kacu, ukayobore muri buri ntambwe, kandi umuhe ubuzima bwiza, ubwenge, ibyishimo n’ubuzima bwuzuye ubuntu n’umugisha.”
Yongeyeho ko yifuza ko umwana we azakura mu rukundo no mu kwizera, afite intego nziza mu buzima kandi ahora azengurutswe n’imigisha y’Imana.
Uyu muhanzi yanashimiye Imana ku mpano yabahaye, avuga ko umwana wabo ari igitangaza.
Yagize ati: “Murakoze, Nyagasani, ku mpano y’agaciro y’ubuzima! Uyu mwana wacu ni igitangaza kandi amaze gukundwa cyane.”
Yasoje ubutumwa bwe aha ikaze umwana mushya, ashimangira ko icyubahiro cyose ari icy’Imana.
B Face ni umuhanzi wo mu Burundi wamenyekanye mu njyana ya Rap na Hip-hop. Yagiye akora umuziki yamuhesheje kumenyekana mu bakunzi b’umuziki mu Burundi no mu karere.
Uyu muhanzi azwi kandi ku mbuga nkoranyambaga, aho asangiza abakunzi be ibijyanye n’ibikorwa bye bya muzika ndetse rimwe na rimwe n’ibyishimo byo mu buzima bwe bwite.
Inkuru yo kwibaruka kwe yongeye kugaragaza uruhande rw’ubuzima bwe nk’umubyeyi, aho yagaragaje ko kwakira umwana ari umugisha ukomeye kuri we n’umuryango we.















