Yamutuye Imana !  Uraperi B Face n'umugore we  bibarutse imfura
Imyidagaduro

Yamutuye Imana ! Uraperi B Face n'umugore we bibarutse imfura

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 194 min gusoma
Yamutuye Imana !  Uraperi B Face n'umugore we  bibarutse imfura
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Umuhanzi wo mu Gihugu cy'u Burundi B Face yatangaje inkuru nziza yo kwibaruka umwana w'imfura , agaragaza ibyishimo n’ishimwe afite ku Mana yamuhaye umuryango n'mpano y’umwana, avuga ko ari intangiriro y’icyiciro gishya yinjiyemo cyuzuyemo urukundo n’ibyishimo

‎Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp), aho yasangije abakunzi be ubutumwa bwuje ibyishimo, ishimwe n’amasengesho asabira umwana bungutse mu muryango wabo.

‎Mu butumwa bwe, B Face yagize ati: “Umutima wacu wuzuye ibyishimo n’ishimwe ku Mana kubera impano y’agaciro yaduhaye y’umwana wacu wavutse. Amagambo ntiyabasha gusobanura uburyo dushimira kubera uyu mugisha mwiza. Imana yongeye mu buzima bwacu urukundo n'ibyishomo, ibyiringiro n’umunezero.”

‎Yasabiye umwana we kurindwa n’Imana

‎B Face yakomeje agaragaza ko yifuza ko Imana yazakomeza kurinda umwana we, ikamuyobora muri buri ntambwe azatera, ikamuha ubuzima bwiza, ubwenge n’ibyishimo.

‎Yagize ati: “Nyagasani, urinde aka kana kacu, ukayobore muri buri ntambwe, kandi umuhe ubuzima bwiza, ubwenge, ibyishimo n’ubuzima bwuzuye ubuntu n’umugisha.”

‎Yongeyeho ko yifuza ko umwana we azakura mu rukundo no mu kwizera, afite intego nziza mu buzima kandi ahora azengurutswe n’imigisha y’Imana.

‎Uyu muhanzi yanashimiye Imana ku mpano yabahaye, avuga ko umwana wabo ari igitangaza.

‎Yagize ati: “Murakoze, Nyagasani, ku mpano y’agaciro y’ubuzima! Uyu mwana  wacu ni igitangaza  kandi amaze gukundwa cyane.”

‎Yasoje ubutumwa bwe aha ikaze umwana mushya, ashimangira ko icyubahiro cyose ari icy’Imana.

‎B Face ni umuhanzi wo mu Burundi wamenyekanye mu njyana ya Rap na Hip-hop. Yagiye akora umuziki yamuhesheje kumenyekana mu bakunzi b’umuziki mu Burundi no mu karere.

‎Uyu muhanzi azwi kandi ku mbuga nkoranyambaga, aho asangiza abakunzi be ibijyanye n’ibikorwa bye bya muzika ndetse rimwe na rimwe n’ibyishimo byo mu buzima bwe bwite.

‎Inkuru yo kwibaruka kwe yongeye kugaragaza uruhande rw’ubuzima bwe nk’umubyeyi, aho yagaragaje ko kwakira umwana ari umugisha ukomeye kuri we n’umuryango we.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Bruce Melodie yahaye inama itari agahinja Yago wamwandagaje ku mbuga nkoranyambaga
Imyidagaduro

Bruce Melodie yahaye inama itari agahinja Yago wamwandagaje ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Bruce Melodie yasobanuye ko Yago wa none atari we bahoze ari inshuti agaragaza ko atazi uburyo yahindutse ndetse ko atari na we wamurezi kuri YouTube nk’uko Yago we ubwe abivuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 12
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 9

Inkuru zishyashya

CAF U-17 Africa Nations:Amavubi yabatarengeje imyaka 17 (U-17) yabonye itike yo kuzakina igikombe cy'Afurika ku nyuma y'imyaka 15.
Imikino

CAF U-17 Africa Nations:Amavubi yabatarengeje imyaka 17 (U-17) yabonye itike yo kuzakina igikombe cy'Afurika ku nyuma y'imyaka 15.

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika mu batarengeje imyaka 17 (U-17) ku nshuro ya kabiri nyuma y'imyaka 15 kuko rwaherukaga kukijyamo muri 2001 ubwo cyaberaga mu Rwanda rukabona n'itike yo kujya mu gikombe cy'isi muri Mexique.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Robert  Kabera yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Robert Kabera yapfuye

Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Ni iya mbere muri Afurika ! Ntutume weekend irangira utiyunze ku bandi bakoresha ku urubuga ‘Uwa Social App’
Inkuru zamamaza

Ni iya mbere muri Afurika ! Ntutume weekend irangira utiyunze ku bandi bakoresha ku urubuga ‘Uwa Social App’

Urubuga rwa Uwa Social App, ni rumwe mu mbuga zikomeye , zigezweho kandi zihuza umuco wa Afurika , Abanyafurika ndetse n’abandi batandukanye. Aho waba uri hose, watangira kwiyunga ku bandi banyafurika uyu munsi unyuze kuri ‘Browser’ yawe ukandikamo ngo ‘Uwa Social App’ ukayishyikorera Download’.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
CAF Confederation Cup 2026-2027. Rayon Sports FC yaburiye Amahoro muri Stade Amahoro
Imikino

CAF Confederation Cup 2026-2027. Rayon Sports FC yaburiye Amahoro muri Stade Amahoro

Black Bulls FC yo muri Mozambique yatsinze Rayon Sports FC ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup. Bikomeza kugorana ko yabona itike yo kujya mu matsinda

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Uwayoboye Rayon Sports yasabye abafana ba yo kudacika intege
Imikino

Uwayoboye Rayon Sports yasabye abafana ba yo kudacika intege

Uwahoze ari Perezid awa Rayon Sports Munyakazi Sadate yasabye abafana bayo kudacika intege nyuma yo gutsindwa na Black Bulls.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
CAF champions League 2026-2027: APR FC itsinzwe  na ZAMALEK FC mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda.
Imikino

CAF champions League 2026-2027: APR FC itsinzwe na ZAMALEK FC mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026 muri Stade Amahoro , ZAMALEK FC itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo kujya mu matsinda. Aho bigoye ko APR FC uyu mwaka yabona itike yo kujya mu matsinda kuko irasabwa gutsinda ZAMALEK FC iwayo ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize