Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.
Hanze

Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.

Sammyart User2026 Ukwakira 256 min gusoma
Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.
Sanga:
writer.umunsi.com

Tariki 23 Ukwakira 2026 Mu bu Fransa,Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko abantu bagera ku 1,000 batawe muri yombi mu myigaragambyo imaze gufata indi ntera yabereye mu gihugu hose.

Ubu bwije mu Bufaransa, abigaragambya mu bice bitandukanye by’igihugu bari guhangana na polisi y'iParis, aho abagera ku 110,000 bakoze urugendo mu rwego rw’imyigaragambyo yabereye mu gihugu hose muri rusange

Ubu harimo kucaracara amashusho y’abigaragambya mu gace ka Porte de Vincennes i Paris, batera amabuye,ibikiresho inzego z’umutekano, Abigaragambya barimo kubaka za bariyeri zigizwe n'ibikoresho bahangana na Polisi.

Ibi byabaye nyuma y' ibikorwa byari byabanje byo guhungabanya umutekano mu yindi mijyi yo mu Bufaransa harimo I Bordeaux, Aho abantu bagaragaye basenya imbaho zari kuma duka, nyuma bakazikoresha mu kubaka za bariyeri.

Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso (Tear Gas) mu mijyi itandukanye yo mu Bufaransa mu gihe imyigaragambyo yarimbanyaga.Mu mujyi wa Lyon, hakoreshejwe ibisasu birimo ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo guhosha imbaga y’abantu bari bateraniye aho, mu gihe amashusho y’imyigaragambyo yo mu mujyi wa Marseille na yo agaragaza polisi ikoresha ibyo byuka ku bigaragambya.

Umwe mu bigaragambyaga i Lyon yagize ati: “Twari abantu bagera ku 150, ahanini abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza.”Yakomeje agira ati: “Ako kanya, polisi yahise ikoresha ibyuka biryana mu maso. Mu muhanda wasangaga umuntu atakibasha kubona neza.”

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyatangaje ko polisi yakoresheje imodoka zirasa amazi mu guhosha imyigaragambyo, ndetse hakaba n’amakuru avuga ko ibyuka biryana mu maso byakoreshejwe mu mujyi wa Nice.Televiziyo yo mu Bufaransa, France 23, na yo yatangaje ko polisi yarashe ibyuka biryana mu maso ku bigaragambyaga babarirwa mu magana mu mujyi wa Clermont-Ferrand.

Mu masaha yabanje yo kuri uyu wa Gatandatu, polisi yari yatangaje ko yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’imodoka irasa amazi mu gihe abigaragambyaga bakomezaga kuba benshi no guteza rwaserera y'umurengera mu mihanda.

Mu cyumweru gishizeAbantu bagera ku 550,000 bari bitabiriye imyigaragambyo nabwo bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ikiguzi cy’ubuzima. Uburakari bw’abaturage bwakomeje kwiyongera nyuma y’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo y’abanyeshuri.

Imyigaragambyo yatangiye ahanini mu mahoro, ariko nyuma irangwa n’ibikorwa by’urugomo, gusahura no gusenya ibintu. Muri ibyo bikorwa, inyubako yo mu kinyejana cya 19 yakoreragamo ibiro bishinzwe ubukerarugendo mu mujyi wa Lyon yafashwe n’inkongi y’umuriro yashinjwe abigaragambyaga. Umuyobozi w’uwo mujyi yavuze ko ibyabaye ari “amahano akomeye.”

France Protest

France Protest 
Mu mujyi wa Limoges, ku wa Gatandatu w'icyumweru cyashize Kandi umunara w’isaha(Clock Tower) uherereye Muri Limoges City Hall (Hôtel de Ville de Limoges), ndetse n’ibice by’igisenge cy’inyubako y’akataraboneka y’ubuyobozi bw’umujyi byafashwe n’umuriro, mbere y’uko bihirimana.

Nyuma y’imvururu zabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu mijyi myinshi hashyizweho amasaha ntarengwa yo kuba abantu bageze mu ngo zabo, mu rwego rwo gukumira ko ibikorwa by’urugomo byongera kubaho.Ariko ntibyakuyeho ko buri munsi Biri gufata indi ntera .

Si mu Bufaransa gusa ahubwo imyigaragambyo yanabaye no mu Bubiligi, muri Alubaniya no mu Butaliyani.I Bruxelles mu Bubiligi, abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso (tear gas) n’imiti itera uburibwe mu maso (pepper spray) mu guhangana n’abigaragambyaga barwanya ubutegetsi, basaba ko imibereho n’imikorere mu rwego rw’uburezi byanozwa.

Belgium Protest

Belgium Protest 
I Tirana, umurwa mukuru wa Alubaniya, abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi. Abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abari bateraniye aho.

Albania Protest

Albania Protest 

I Milan mu Butaliyani, abapolisi n’abasirikare bafashe ingamba zikomeye zo gucunga umutekano mbere y’imyigaragambyo yari iteganyijwe yo kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ibintu n’imibereho.

Italy Protest

Italy Protest 

Gusa Guverinoma yemeje ingamba zikakaye z’umutekano, bituma ibintu bigenda neza kurusha uko byari byifashe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo habaga imvururu, kwangiza ibintu no gusahura amaduka.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Microsoft  igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .
Hanze

Microsoft igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .

Ibigo nka Uber, Jumia na Microsoft mu ngero zigaragara bisa naho ishoramari n'ikoranabuhanga muri Afurika bibona ritagenda neza kuburyo bihitamo gufunga imiryango .

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.
Hanze

Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.

Hadzabe Tribe ; Ubwoko buherereye Tanzania ahegereye Ikiyaga Cya Eyasi hafi y' ikibabaya cya Yaeda mu Karera ka Karatu Muri Rejiyo ya Arusha.Imyaka myinshi bahoze muntambara akenshi bahanganye nabamasayi,abangaba ubuzima bwabo bwiganjemo guhiga gusoroma imbuto ,ubuvumvu,ishuri,interneti n'ubuhinzi ntibabikozwa.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?
Hanze

Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?

Imikoranire hagati y'uwahoze Ari Prezida wa Congo Joseph Kabila Kuva Mutarama 2011 Kugeza 2026 na M23 yibazwaho byinshi nko kuba M23 n'abanyamulenge muri rusange barakomeje gutotezwa ubwo Kabila yari kubutegetsi ariko ubu Akaba yiyunze nabo.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Hanze

Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjiye ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda
Hanze

Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda

Umugore w’imyaka 75 y’amavuko wo mu mugi wa Gary, muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Sheila Harris, yitabye Imana nyuma y’uko imodoka yari atwaye iguye mu mazi yandujwe n’imyanda ishobora kwangiza ubuzima, bikagorana ko inzego z’ubutabazi zihita zimugeraho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze  mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video
Iyobokamana

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video

‎Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 56 zashize
Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart Useramasaha 1 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickamasaha 1 yashize
2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli
Iyobokamana

2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza Noheli ya 2026, imijyi ikomeye irimo New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, London mu Bwongereza, Strasbourg mu Bufaransa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu hategerejwe imihango yakataraboneka irimo kumurika amatara y’amabara, Kubaka ibirugu, ibirori byihariye by’iminsi mikuru n’imyidagaduro ikurura ba mukerarugendo.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useramasaha 21 yashize
U Rwanda Muri Manda Nshya  mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.
Akazi

U Rwanda Muri Manda Nshya mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.

Tariki 24 Ukwakira 2026 Mugihugu hose haraba amatora y'abayobizi b'inzego z'ibanze.

Sammyart Useriminsi 1 yashize