Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 294 min gusoma
Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Sanga:
writer.umunsi.com

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

Iyo telefoni itangiye kubura umwanya wo kubikamo amakuru, abantu benshi bahita batekereza gusiba amafoto, amashusho cyangwa izindi dosiye z’ingenzi. Ariko mbere yo gutangira gusiba ibyo ushaka kubika, ushobora kubanza kureba apps udakoresha. Kuzisiba bishobora kugufasha kubona umwanya uhagije.

DORE UBWOKO BUTATU BWA APPS USHOBORA KUBANZA GUSUZUMA:

1. Apps za social media udakoresha: Niba kuri telefoni yawe hari apps nyinshi za social media ukunze kudakoresha, ni byiza kuzisuzuma no gusiba izidakenewe.

Apps nka Instagram, TikTok, Facebook na X zishobora gufata umwanya munini, cyane cyane kubera amakuru y’agateganyo (cache) agenda abikwa uko ureba amafoto n’amashusho.

Niba hari app utarigeze ukoresha mu mezi menshi, kuyisiba bishobora kugutuma ubona umwanya utari muto. Impuguke mu ikoranabuhanga no gusana telefoni, James Waterston, avuga ko apps za social media zishobora kuba mu zitwara umwanya munini kubera amakuru y’agateganyo zibika cyangwa se ‘Caches’ mu nzimi z’amahanga.
Avuga ko niba hari app ya social media utakoresha, kuyisiba bishobora kuba igisubizo cyoroshye cyo kongera umwanya muri telefoni.

2. Apps nyinshi zo kureberamo cyangwa kumviramo ibintu: Apps zitanga serivisi zo kureba filimi, kumva umuziki cyangwa podcasts nazo zishobora kuba ikibazo, cyane cyane iyo ufite ibintu byinshi wabitse kugira ngo ubashe kubireba cyangwa kubyumva udafite internet.

Urugero, Netflix, Spotify na YouTube zishobora kubika filimi, ibiganiro, indirimbo n’andi makuru ya cache.

Niba ukoresha imwe muri izi serivisi rimwe na rimwe gusa, ushobora kubanza gusiba ibyo wigeze kubika kugira ngo ubirebe offline. Niba app ubwayo utayikoresha, ushobora no kuyisiba ukazongera kuyishyiramo igihe uzaba uyikeneye. Impuguke mu ikoranabuhanga Calvin Brown asaba abantu kubanza gusiba downloads za kera, hanyuma bagasiba apps za streaming batagikoresha.

3. Apps wamaze gukoresha ibyo wari ukeneye muri icyo gihe: Hari apps abantu bakorera ‘Download’ kugira ngo zibafashe gukora ikintu runaka, nyuma ntibongere kuzifungura.
Muri zo harimo VPN, apps z’iteganyagihe, izifasha gusikana inyandiko, photo editors, video editors, keyboards n’izindi apps z’ibikoresho bitandukanye. Niba hashize amezi menshi udakoresha app runaka kandi ukaba utagikeneye serivisi itanga, kuyisiba bishobora kugufasha kubona umwanya muri telefoni.

James Waterston avuga ko hari apps zishobora kuguma muri telefoni igihe kirekire nyuma y’uko nyirazo yaretse kuzifashisha. Ku bakoresha iPhone, ushobora kureba apps ziri gufata umwanya munini ujya kuri: Settings → General → iPhone Storage. Aha ushobora kubona uko umwanya ukoreshwa na buri app, ndetse ugasanga harimo apps wari waribagiwe ko wazishyize muri telefoni.

Mbere yo gusiba amafoto, banza urebe apps , iyo telefoni ikubwiye ko ububiko bugiye kuzura, si ngombwa guhita usiba amafoto n’amashusho by’ingenzi.Banza urebe apps udakoresha, downloads za kera n’amakuru ya cache. Gusiba apps utagikeneye bishobora kuba uburyo bworoshye bwo kongera umwanya muri telefoni yawe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize