
Buriya Channel iyo yabaye Terminated birashoboka igihe habayeho kumvikana kuwatanze strike,Ibi Si ubwambere bibayeho, ahubwo ikiba gikurikiye nibijyanye no kumvikana.
Iyo umuntu atanze ikirego(Strike) kuri YouTube, ashobora gutuma amashusho yawe asuzumwa, Ariko gutanga ikirego gusa ntibivuze ko YouTube igomba guhita ifunga umuyoboro wawe wa YouTube (Channel). YouTube nyirizina isuzuma ikirego n'amabwiriza yayo mbere yo gufata icyemezo iyo niyo mpamvu Channel Ya Yago PonDat Byabaye ngombwa ko ategereza iminsi irindwi mbere Yuko ejo Tariki 22 Ukwakira 2036 Ifungwa.
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma YouTube ifunga umuyoboro w'umuntu icyambere ni ( Community Guidelines Strike) Kurenga imiringo ngenderwaho igihe cyose amashusho cyangwa ibitekerezo byawe binyuranyije n'amabwiriza agenga umuryango wa YouTube, ushobora guhabwa igihano cyitwa Strike.
Urugero:Gushyiraho amashusho arimo ihohoterwa rikabije,Gukoresha amagambo y'urwango cyangwa gutoteza abandi,Gushyiraho ibintu bibujijwe na YouTube,Gukora ibikorwa by'uburiganya cyangwa spam.
Indi mpamvu ni (Copyright Strike) Gushishura Ibyabandi,Ibi bibaho iyo umuntu avuga ko wakoresheje ibihangano bye utabifitiye uburenganzira, urugero:nk'indirimbo,Video yafashwe n'undi muntu,Filimi cyangwa ibindi bihangano birinzwe n'amategeko y'uburenganzira bw'ibihangano.
Impamvu ya gatatu ni Gutanga ibirego byinshi kuri Channel yawe,Abantu bashobora kuku Reportinga bagatanga ibirego kuri Channel cyangwa amashusho yayo.
Ariko umubare munini w'abatanze ibirego ntusobanura ko Channel igomba guhita ifungwa. YouTube ni yo isuzuma niba koko hari amabwiriza yarenzweho.
Tugereranyije ikibazo cyabaye hagati ya Bruce Melody na NYARWAYA Innocent Wamenyekanye nka YagoPondat ni it igisa ni cyambere twavuze haruguru :Community Guidelines Strike) Kurenga imiringo ngenderwaho nko Kuvuganabi umuntu muruherekane rw'amashusho cyangwa ibindi bihangano bica ku muyoboro wawe wa YouTube.
Mukiganiro BruceMelodie Bivugwako ariwe wareze YagoPondat kuri YouTube,yagiranye na The Choice live yavuzeko yari yaratuje ariko ngo bimaze gufata indi Ntera kuvuga umuntu nabi Ubugira kabiri Atari byiza Kandi ko umuhanzi nkawe Ari brand Nini iyi umusebeje uba usebya u Rwanda.
Ku ruhande rwa Yago PonDat we yakunze kugaragara kenshi kuri live avugako gushyamirana kwabo bifite imizi Dore ko bigezw no kuba incuti bakanagabirana inka,Kandi ko baziranye muri byinshi.
Mu kiganiro YagoPondat yagiranye na B&BFM yavuzeko Bruce Melodie yamwanze ubwo yari afite igitaramo "Si Uwejo "maze akaza kubona abaterankunga atavuze mumazina ,nyuma bazakumubwirako Bruce Melodie yabasabye kutagira icyo bamufasha,Kuko Rero Bruce Melodie amarusha ijwi ninako avugako byagenze
Ibi byakemuka gute ?Iki kibazo hari abo Cyabayeho nka Rocky Kimomo nyuma kikaza gukemuka.Iki kibazo kirasaba guhera mu bwumvikane hagati ya Yago na Bruce Melodie Bombi bagasabana imbabazi,Gusa ubabaye cyane ni uwa sibiwe umuyoboro wa YouTube,Nyuma Yibyo nkuko Brucemelodie ariwe wareze YagoPondat ninawe wararuriza hafi iyo channel akoreshe email yatangiyeho ikirego bigakorwa mu bwumvikane Kandi hakiri kare.
Ikibazo gihari ni uko YagoPondat yakunze kugaragara avugako niyo iyi channel bayisiba azafungura indi ahubwo agashishikariza abakunzi be yise "Big Energy" Kuzamukurikira bundi bushya .Ukanashyiraho no kuba Aho yahungiye igihugu cy'u Rwanda Yaragiye agaragara mu mashusho avuga nabi Bamwe mu bayobozi b'uRwanda Harimo nka Dr Murangira B.Thierry umuvugizi w'ubugenzacyaha RIB mu Rwanda.
Ibi Biri mubituma hibazwa niba YagoPondat yasasa inzobe akanaboneraho no gutaha mu gihugu cyamubyaye dore ko ubu ari kubarizwa mugihugu cya Uganda.Abahanzi n'abanyamakuru barimo GAKUMBA Patrick uzwi nka Super Manager,Umunyamakuru Baboou Bagarutse Kuburyo YagoPondat Atari akwiye kurekura icyo yafashe ngo asubire gutangira.Mu rugero rumwe umunyamakuru Babou wa RUA Rwanda yakoresheje ubwo yaganiraga na RBA mu kiganiro Samedi de Tant "agira ati ubu kuba wararangije kwiga ufite diplome bivuze ko wavuga ngo nishake nyishanyuye nasubira kwiga,Uti hoya waba uri guta umwanya"
Haracyibazwa niba YagoPondat azasasa inzobe agasaba imbabazi mu Buryo bweruye,Cyangwa akagaruka mu Rwanda.















