
Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.
Umukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Argentina, Lionel Andrés Messi, yongeye guhabwa icyubahiro mpuzamahanga nyuma yo gushyikirizwa igihembo cya Princess of Asturias Award for Sports 2026, mu muhango wabereye mu mujyi wa Oviedo, mu majyaruguru ya Espanye,ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Iki gihembo yagishyikirijwe na Princess Leonor, umukobwa w’imfura w’Umwami wa Espagne, mu muhango wabereye muri Campoamor Theatre, witabiriwe n’abagize umuryango w’ibwami bwa Espagne n’abandi banyacyubahiro Bo muri Espanye.
Messi, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi, yashimiwe ubuhanga bwe, ibikombe yegukanye, gukorera hamwe n’abandi, gukina mu buryo burangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ibikorwa byo gufasha abana batishoboye kubona uburezi na serivisi z’ubuzima.
Lionel Andrés Messi yavukiye i Rosario muri Argentine, ku wa 24 Kamena 1987. Yatangiye kumenyekana cyane akiri muto, mbere yo kujya muri Espagne afite imyaka 13, aho yinjiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FC Barcelona, rizwi nka La Masia.
Mu myaka yamaze muri Barcelona, Messi yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri iyi kipe, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye, birimo La Liga na UEFA Champions League.
Nyuma yo kuva muri Barcelona mu 2021, yakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, mbere yo kwerekeza muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023.
Mu bihembo bikomeye yegukanye harimo Ballon d’Or umunani ndetse n’igikombe cy’Isi cya FIFA yegukanye mu 2022 ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine.
Ibi byamuhesheje umwanya ukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, aho abafana n’impuguke bakomeje kugereranya ibyo yagezeho n’iby’abandi bakinnyi bakomeye bo mu bihe bitandukanye.
Urugendo rwa Messi mu ikipe y’igihugu ya Argentine rwagize ibihe by’ibyishimo, ariko runarangwa n’ibihe bikomeye.Mu 2016, nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma wa Copa América na Chile, Messi yatangaje ko ahagaritse gukinira ikipe y’igihugu. Icyo gihe yari amaze gutsindwa imikino myinshi ya nyuma mu marushanwa akomeye, ibintu byari byaramushyizeho igitutu gikomeye.
Ariko nyuma y’igihe gito, yahinduye icyemezo agaruka mu ikipe y’igihugu, akomeza kuyifasha mu marushanwa mpuzamahanga.Mu 2021, Argentine yegukanye Copa América itsinze Brazil ku mukino wa nyuma, Messi abona igikombe gikomeye cya mbere mu ikipe nkuru y’igihugu.
Mu 2022, yayoboye Argentine yegukana igikombe cy’Isi cya FIFA cyabereye muri Qatar, itsinze u Bufaransa mu mukino wa nyuma wari urimo guhangana gukomeye.
Amakuru yatangajwe na FIFA akurikirana n'umuhango wabaye ku mugaragaro avuga ko Messi yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu ya Argentine muri Kanama 2026, nyuma y’urugendo rurerure yari amazemo imyaka irenga 20. Yavuze ko yakoreye ikipe y’igihugu uko ashoboye kandi ko igihe cyari kigeze kugira ngo abakinnyi bakiri bato bahabwe umwanya.
Kuva mu ikipe y’igihugu ntibivuze ko ahise asezera ku mupira w’amaguru muri rusange. Akomeje gukinira Inter Miami, nubwo ejo hazaza he mu mupira w’amaguru hazaterwa n’ibyemezo azafata
Uyu muhango wo ku wa 23 Ukwakira 2026 wabereye muri Campoamor Theatre i Oviedo, witabirwa n’abagize umuryango w’ibwami bwa Espagne ndetse n’abandi bahawe ibihembo mu byiciro bitandukanye.Mu banyacyubahiro bari bahari harimo:
Princess Leonor: Umukobwa w’imfura w’Umwami wa Espagne, ari na we washyikirije Messi igihembo,King Felipe VI: Umwami wa Espagne witabiriye umuhango,Queen Letizia: Umwamikazi wa Espagne,Infanta Sofía: Mushiki wa Princess Leonor,Patti Smith: Umuhanzikazi n’umwanditsi w’indirimbo wahawe igihembo mu cyiciro cy’ubugeni,Abahagarariye Studio Ghibli: Ikigo cy’Abayapani gikora filime z’animasiya, na cyo cyahawe igihembo,Christina Koch: Umunyamerika ukora iby’ikirere, wahawe igihembo mu cyiciro cya Concordia.
Messi Kandi yari kumwe n’umugore we, Antonela Roccuzzo, mu bikorwa byabereye i Oviedo. Mbere y’umuhango mukuru, yanitabiriye ibindi bikorwa byo kwakira abahawe ibihembo.
Iki gihembo nticyashingiye gusa ku bitego yatsinze cyangwa ku bikombe yegukanye. Akanama kagitanze kanashimye uruhare rwe mu guteza imbere indangagaciro za siporo, gukorera hamwe, kubahana no gufasha abana batishoboye kubona uburezi na serivisi z’ubuzima.
Umuryango wa Princess of Asturias usanzwe utanga ibihembo ku bantu n’inzego byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sosiyete mu nzego zitandukanye.
Messi yabaye umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru wegukanye iki gihembo ku giti cye, nubwo abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru na bo bari barigeze kugihabwa. Mu 2012, Xavi Hernández na Iker Casillas bari baragiherewe hamwe.
Urugendo rwa Lionel Messi ni urugero rw’uko impano, kwihangana no gukomeza gukora bishobora guhindura amateka y’umukinnyi. Kuva akiri umwana i Rosario kugeza ubwo yabaye nyampinga w’Isi, yanyuze mu bihe bikomeye, arimo gutsindwa imikino ya nyuma no guhura n’igitutu cy’abafana, ariko akomeza guharanira intego ze.
Igihembo cya Princess of Asturias 2026 ni ikindi cyubahiro cyiyongereye ku mateka ye, kigaragaza ko umurage w’umukinnyi ushobora gushingira ku byo yagezeho mu kibuga no ku ruhare agira mu buzima bw’abandi.
Lionel Messi si izina rizwi gusa kubera ibitego n’ibikombe; ni umukinnyi wasize amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku isi.















