U Burusiya bwaciye amazi ibihano bwafatiwe byo kutagura imodoka mu bihugu by’iburayi
Hanze

U Burusiya bwaciye amazi ibihano bwafatiwe byo kutagura imodoka mu bihugu by’iburayi

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 123 min gusoma
U Burusiya bwaciye amazi ibihano bwafatiwe byo kutagura imodoka mu bihugu by’iburayi
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu gihe ibihugu by’iburengerazuba n’ibya Aziya byashyizeho ibihano bikomeye ku Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine muri 2022, raporo nshya y’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters igaragaza ko ibihumbi n’ibihumbi by’imodoka z’amahanga bikomeje kwinjira mu Burusiya binyuze mu Bushinwa, hakoreshejwe inzira zitemewe zigamije gukwepa ibyo bihano. Iyo raporo ishingiye ku makuru y’ibiganiro byakorewe ku bantu batanu bakora muri ubwo bucuruzi, igaragaza ko abacuruzi b’Abashinwa baba abahuza, bagatuma abacuruzi b’imodoka mu Burusiya babona imodoka za Toyota, Mazda, BMW, Mercedes-Benz n’izindi zo mu Budage, Ubuyapani na Koreya y’Epfo, nubwo izo sosiyete zari zaratangaje ko zahagaritse gucuruza imodoka zazo ku isoko ry’u Burusiya. Inyinshi muri izo modoka zoherezwa mu Burusiya ziba ari nshya, ariko abacuruzi iyo bagiye kuzandikisha mu Bushinwa, bazandikisha nk’aho zagurishijwe, hanyuma bakazishyira mu cyiciro cy’imodoka zakoreshejwe.

Ibi bituma zibasha koherezwa mu Burusiya hadakenewe uruhushya rwa sosiyete yazikoze, nk’uko byasobanuwe na Zhang Ai Jun, wahoze akora mu kigo cyohereza imodoka hanze mu ntara ya Sichuan. Yagize ati: “Ubu buryo butuma kohereza imodoka byoroha cyane. ” Mu Bushinwa, izi modoka ziba zagabanijwe cyane igiciro, ariko mu Burusiya zikahagera zigurishwa nk’imodoka nshya, ku giciro kiri hafi y’icy’imodoka igituruka mu ruganda.

Ikigo cy’ubushakashatsi Autostat cyo mu Burusiya cyerekanye ko ibinyabiziga bikorerwa mu Bushinwa byikubye inshuro zirenga ebyiri kuva muri 2023. Muri 2025, hafi kimwe cya kabiri cy’imodoka z’amahanga zagurishijwe mu Burusiya zanyujijwe mu Bushinwa, mu gihe zose hamwe zageraga ku modoka 130,000. Kuva kandi intambara yatangira mu ntangiriro za 2022, imodoka zirenga 700,000 z’amasosiyete yo mu bihugu byashyizeho ibihano zagurishijwe mu Burusiya.

Mu mwaka ushize, Abarusiya baguze Toyota nyinshi kurusha izindi modoka z’amahanga zose uretse iz’Abashinwa, nubwo Toyota ivuga ko yahagaritse kohereza imodoka mu Burusiya kuva muri 2022. Mazda nayo yavuze ko imodoka zayo zigurishwa mu Burusiya ziba zanyujijwe ku bandi bantu, zitagenzurwa na yo. Imodoka zo mu Budage zirakunzwe cyane mu Burusiya.

Mu 2025, imodoka nshya zigera hafi ku 47,000 za BMW, Mercedes-Benz, Volkswagen, Audi, Porsche na Skoda zagurishijwe mu Burusiya. Muri zo, izirenga 20,000 zakorewe mu Bushinwa, izindi zo zikorerwa mu Burayi ariko zikanyuzwa mu Bushinwa mbere yo kugera mu Burusiya. Nubwo ibihano byagabanyije cyane imodoka z’amahanga zagurishwaga mu Burusiya ugereranyije na mbere ya 2022, inzira z’ubusamo zo mu Bushinwa zikomeje gutuma imodoka nshya n’izihenze zo mu Burayi, Ubuyapani na Koreya y’Epfo zigera ku isoko ry’u Burusiya.

Ibi bigaragaza intege nke z’ibihano byari byashyiriweho U Burusiya mu guca burundu ubwo bucuruzi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize