Trump yavuze ko atazasabira imbabazi ubutumwa bwe bunnyega Obama n’umugore we aho yabagereranyije n’inguge
Hanze

Trump yavuze ko atazasabira imbabazi ubutumwa bwe bunnyega Obama n’umugore we aho yabagereranyije n’inguge

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 74 min gusoma
Trump yavuze ko atazasabira imbabazi ubutumwa bwe bunnyega Obama n’umugore we aho yabagereranyije n’inguge
Sanga:
writer.umunsi.com
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakuye ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa yari yashyizeho ku mugoroba wo ku wa Kane burimo amashusho afatwa nk’ivangura rishingiye ku moko. Ni ubutumwa aho yagaragazaga isura ya Barack Obama, wahoze ari Perezida, n’iy’umugore we Michelle Obama, bari mu mashusho y’inyamaswa zisa n’inguge. Gusa mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Trump yatangaje ko atazasaba imbabazi ku kuba yarashyize hanze ubwo butumwa. Iyi video y’umunota umwe, ahanini yari igamije kugaragaza uko amatora ya Perezida yo mu mwaka wa 2020 yaba yaribwe. Ariko ku mpera zayo, yahise ihinduka ahubwo igaragaza Obama n'umugore we ari na byo byateje impagarara. Aganira n’abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege ya Air Force One, Trump yavuze ko yabanje kureba intangiriro y’ubwo butumwa akabona nta kibazo kirimo, hanyuma agahita ashyira hanze iyi video atayirebye yose uko yakabaye. Yagize ati “Narebye intangiriro yayo. Yari imeze neza. Yavugaga ku byerekeye uburiganya mu matora n’imashini, kuko ibyabaye byari biteye isoni. Hanyuma nyihereza abantu. Akenshi ubundi harebwa ubutumwa bwose, ariko bisa n’aho bitakozwe, hanyuma ijya hanze.” Yakomeje avuga ko ubwo bamenyaga ibiri ku mpera by’iyo video, bahise bayikuraho. Umukozi wa White House yabwiye NBC News ko ubwo butumwa bwashyizweho ku bw’amakosa yakozwe n’umwe mu bakozi, kandi bukurwaho vuba. Nubwo Trump yemeye ko amagambo n’amashusho birimo ivangura akwiye kwamaganwa, yakomeje ashimangira ko nta kosa yakoze. Iyi videwo yateje amagambo menshi yiganjemo kunnyega Trump ava mu mpande zitandukanye za politiki yo muri iki gihugu. Umu repubulikani Senateri Tim Scott wo muri leta ya south carolina ari nawe mwirabura rukumbi uri muri Sena, yavuze ko ari cyo kintu kirimo ivangura rikabije cyane yabonye cyiva mu biro by’umukuru w’igihugu ndetse anasaba ko ubwo butumwa bwavanwaho. Nyuma Trump yavuze ko yavuganye na Scott, agaragaza ko ari umuntu umuntu mwiza ndetse anavuga ko yasobanukiwe byuzuye. Abandi Banye politiki bari mu ishyaka rimwe na Trump na bo banenze ayo mashusho. Senateri Pete Ricketts wo muri Nebraska yanditse ko n’iyo byaba ari urwenya rushingiye ku mwami w’ishyamba nkuko byagaragaraga muri videwo, umuntu wese utekereza neza ahita abibonamo ivangura, uyu mu depite nawe yahise asaba White House gukuraho iyo videwo no gusaba imbabazi. Nanone kandi Depite Mike Lawler wo muri New York yaje yunga mu rya mugenzi we Ricketts maze avuga ko ari ibintu bikwiye gusabirwa imbabazi. Ku ikubitiro, Umuvugizi wa White House, Caroline Leavitt, yari yagerageje kurengera iyo video ayita urwenya rwo kuri internet rwerekana Trump nk’Umwami w’Ishyamba n’Abademokarate nk’abakinnyi bo muri iryo shyamba, anasaba itangazamakuru kureka kutangaza ibitari byo. Ibyo byongeye kunengwa cyane kuko byabaye mu kwezi kwizihirizwamo Amateka y’Abirabura bita Black History Month, ndetse na Barack Obama akaba ari we mwirabura rukumbi wabaye Perezida wa Amerika muri 2009. Iki gikorwa kije gikurikira ibindi bihe byabayeho mbere aho Trump yagiye asangiza amashusho ya AI yabaga agamije kunenga abo bahanganye muri politiki. Ibi bikanahurirana n’igihe hakomeje kwibazwa ku birego by’uko amatora yo muri 2020 ahobora kuba yaribwe, harimo n’ibikorwa FBI yakoze mu minsi ishize bijyanye kugaragaza inyandiko z’abatoye muri Leta ya Georgia. Gusa ku rundi ruhande, abahagarariye Barack na Michelle Obama ntibaragira icyo batangaza kuri iki kibazo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize