Trump Yanze Icyifuzo cya Ukraine cyo Gufasha Amerika mu ntambara ihanganyemo na Iran
Hanze

Trump Yanze Icyifuzo cya Ukraine cyo Gufasha Amerika mu ntambara ihanganyemo na Iran

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 133 min gusoma
Trump Yanze Icyifuzo cya Ukraine cyo Gufasha Amerika mu ntambara ihanganyemo na Iran
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Leta Zunze Ubumwwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kidakeneye ubufasha bwa Ukraine mu kongerera imbaraga uburyo bwo kurinda ibitero bya drone ziraswa na Iran, mu gihe intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ikomeje gukaza umurego. Mu kiganiro yagiranye na Fox News cyatambutse ku wa 13 Werurwe 2026, Trump yavuze ko Amerika ifite ubumenyi buhagije mu bijyanye na drone kurusha ibindi bihugu. Yagize ati: “Oya, ntidukeneye ubufasha bwa Ukraine mu kurwanya drone.

Tuzi byinshi kuri drones kurusha abandi bose. Dufite drones nziza kurusha izindi ku isi. ” Aya magambo aje nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yari yatanze icyifuzo cyo gusangiza Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ubunararibonye n’ikoranabuhanga Ukraine ifite mu kurwanya drone z’umwanzi, cyane cyane izo ivuga ko zikorwa na Iran.

Zelenskyy yari yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufasha mu kurinda ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri Jordan, ndetse anatangaza ko ibihugu birenga 10 byamaze gusaba Ukraine ubufasha muri uru rwego. Yongeyeho ko inzobere za Ukraine zoherejwe no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Saudi Arabia, Qatar na United Arab Emirates kugira ngo bifashe mu guhangana n’ibitero bya drones. Ukraine imaze igihe isaba gusangira ubumenyi ifite mu bijyanye na drone kuri Amerika, mu gihe na yo ishaka kunganirwa mu kubona uburyo bwo kwirinda ibisasu bya misile.

Ariko amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Trump bwari bwaranze iki cyifuzo bwa mbere ubwo Zelenskyy yasuraga White House mu mwaka ushize. Intambara hagati y’uburusiya na Ukraine yakomeje kurangwa no gukoresha drones ku rugero runini, aho bivugwa ko u Burusiya bwohereza drone ziri hagati ya 150 na 200 ku munsi zigaba ibitero muri Ukraine. Perezida Zelenskyy yavuze ko hagati y’ukwezi ku Ukuboza 2025 na Gashyantare 2026, u Burusiya bwohereje drone zigera hafi ku 19,000.

Ibi byose bibaye mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati yakajije umurego nyuma y’uko Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare, bigatuma Iran na yo irasa misile na za drone ku bihugu bitandukanye byo muri ako karere. Ibi byagize ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi, cyane cyane nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz unyuramo hafi 20% bya peteroli yoherezwa ku isi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize