Putin yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhangayikishwa n’ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwo bwiteguye kuyigurisha mu Burayi mu gihe baba bumvikanye
Hanze

Putin yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhangayikishwa n’ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwo bwiteguye kuyigurisha mu Burayi mu gihe baba bumvikanye

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 103 min gusoma
Putin yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhangayikishwa n’ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwo bwiteguye kuyigurisha mu Burayi mu gihe baba bumvikanye
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko intambara iri kuba hagati ya Amerika na Israel kuri Iran yatangiye guteza ikibazo gikomeye cy’ingufu ku isi, anaburira ko umusaruro wa peteroli ushingiye ku nzira ya Hormuz ushobora guhagarara burundu mu gihe cya vuba. Mu nama yagiranye n’abayobozi ba guverinoma n’abayobozi b’ibigo bikomeye bitunganya peteroli na gaze mu Burusiya, Putin yavuze ko gufunga cyangwa guhungabanya umuhora wa Hormuz bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi yose, kuko ari umwe mu mihora inyuramo igice kinini cya peteroli na gaze byoherezwa ku masoko mpuzamahanga. Muri iyi minsi y’intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran, ibiciro bya peteroli byarenze amadorari 100 ku kagunguru, bikaba ari bwo bwa mbere bibayeho kuva mu mwaka wa 2022.

Ibi byatewe ahanini n’uko umuhora wa Hormuz, unyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaze byoherezwa ku isi, uri mu bibazo bikomeye kubera intambara iri muri Iran. Putin yavuze ko mu gihe ibintu byakomeza gutya, mu kwezi kumwe gusa umusaruro wa peteroli uva mu bihugu bishingira kuri uwo muhora ushobora guhagarara. Perezida Putin kandi yavuze ko u Burusiya, buri mu bihugu bya mbere byohereza peteroli nyinshi ku isi kandi bufite ububiko bunini bwa gaze , yavuze ko rero bwiteguye kongera gukorana n’ibihugu byo mu Burayi mu gihe byaba byifuza gusubira mu bufatanye bw’igihe kirekire.

Icyakora, mu myaka ine ishize ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byagabanyije cyane kugura peteroli na gaze byo mu Burusiya, bitewe n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ndetse n’ibihano byafatiwe u Burusiya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hamwe n’ibihugu bikize cyane ku Isi byibumbiye mu muryango wa G7. Gutakaza isoko ry’u Burayi byatumye u Burusiya buhindura umuvuno maze bugatangira kugurisha peteroli na gaze ku bihugu byo muri Aziya ku giciro kiri hasi ugereranyije n’icyari gisanzwe. Putin yavuze ko ibigo by’u Burusiya bikwiye kubyaza umusaruro ibibazo biri mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo yagaragaje ko izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli rishobora kuba ari iry’igihe gito.

Yavuze ko amafaranga ava kuri peteroli na gaze agize hafi kimwe cya kane cy’ingengo y’imari ya leta y’u Burusiya. Ni mugihe ibihugu bigize G7 byatangaje ko byiteguye gufata ingamba zikenewe mu guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku isi. Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye gukorana n’u Burayi, ariko ko hakenewe ibimenyetso bigaragaza ko na bwo bwifuza kongera ubwo bufatanye kandi ko bwiteguye kubwubakira ku buryo burambye kandi buhamye.

Mbere y’intambara ya Ukraine, u Burayi bwaguraga hejuru ya 40% bya gaz yabwo mu Burusiya, ariko imibare ya 2025 igaragaza ko gaze iva mu Burusiya, yaba inyuzwa mu miyoboro cyangwa mu bwato, yari isigaye igize 13% gusa by’ibitumizwa n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burusiya.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize