Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 24 min gusoma
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

Putin yabivugiye ku wa 1 Ukwakira 2026 mu nama ngarukamwaka ya ‘Valdai Discussion Club’ yabereye i Moscou, aho yanagarutse ku mpungenge z’umutekano mu Karere ka Baltic ndetse n’intambara yo muri Ukraine.

Putin yavuze ko mu gihe haba igitero simusiga ku Burusiya, cyane cyane ku gace ka ‘Kaliningrad’, ikibazo cyo gukoresha intwaro zose igihugu gifite cyahita kijya ku murongo w’ibigomba kwitabwaho ubundi bakirwanaho bamagana umwanzi.

Kaliningrad ni agace k’u Burusiya kari ku Nyanja ya Baltic, hagati ya Polonye na Lithuania.
Putin yagize ati: “Niba habaye igitero simusiga ku Burusiya, by’umwihariko Kaliningrad, ikibazo cyo gukoresha intwaro zose igihugu cyacu gifite cyahita kijya ku murongo w’ibyigwa”.

Putin avuga ko u Burusiya budateganya gutera NATO.

Nubwo yatanze uwo muburo, Putin yavuze ko u Burusiya “budateganya gutera umuntu uwo ari we wese”, kandi ko budafite gahunda yo gutera ibihugu by’u Burayi mu 2029, 2030 cyangwa 2050. Yavuze ko icyo u Burusiya bwakora ari ugusubiza igitero bwaba bwagabweho.

Putin kandi yavuze ko NATO iruta u Burusiya cyane mu bunini n’ubushobozi bw’ingabo, ariko avuga ko Moscou ifite ubushobozi bw’intwaro ibona nk’inyungu mu gihe habaye intambara. Yavuze kandi ko azi neza ko Ubufaransa n’u Bwongereza bifite intwaro za kirimbuzi.

Kaliningrad yabaye intandaro y’umwuka mubi hagati ya Moscou na NATO
NATO yasubije ivuga ko ari umuryango ugamije kwirwanaho, kandi isaba Moscou guhagarika amagambo ajyanye n’intwaro za kirimbuzi.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko hari igitero cy’u Burusiya kuri NATO kiri hafi kuba, kandi ko isuzuma ry’umutekano w’umuryango ritigeze rihinduka. Mu ijambo rye, Putin yanavuze ko nta muntu ushobora kwizeza ko intwaro za kirimbuzi zitazigera zikoreshwa.

Yavuze ko ibihugu bikomeye ku isi bifite intwaro zishobora guteza akaga gakomeye ku bantu no ku Isi muri rusange, asaba ko amakimbirane mpuzamahanga atagezwa ku rwego rutuma ibintu bigera ku “ngaruka zitagira igaruriro”.

Yaburiye kandi ko gukomeza kuzamura urugero rw’ibikorwa byo kwihorera bishobora kugera ku gihe aho ibintu bitakosorwa. Putin yanagarutse ku ntambara yo muri Ukraine, aho akomeje kuvuga ko u Burusiya bwafashe icyemezo cyo gutera Ukraine kubera impamvu z’umutekano.

Ku rundi ruhande, Ukraine n’ibihugu by’iburengerazuba bivuga ko u Burusiya ari bwo bwatangije igitero cyagutse kuri Ukraine mu 2022. Putin kandi yavuze ko ibitero bya Ukraine ku nganda zitunganya peteroli mu Burusiya byagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu, avuga ko byagabanyije umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ku kigero cya hafi 1%.

Muri iki gihe, amakimbirane hagati y’u Burusiya na NATO akomeje kwiyongera mu magambo no mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane mu karere ka Baltic. U Burusiya bushinja NATO ibikorwa bibangamira umutekano wa Kaliningrad, mu gihe NATO ivuga ko ibikorwa byayo bigamije kwirinda kandi ko nta gikorwa cyo gutera ako gace iteganya.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta ya RDC
Hanze

Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta ya RDC

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki, yavuze ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi zongeye kugota Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize