Ni iyihe nkomoko y’umutungo wa Jeffrey Epistein washinjwe ibyaha by’ihohoterwa?
Hanze

Ni iyihe nkomoko y’umutungo wa Jeffrey Epistein washinjwe ibyaha by’ihohoterwa?

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 56 min gusoma
Ni iyihe nkomoko y’umutungo wa Jeffrey Epistein washinjwe ibyaha by’ihohoterwa?
Sanga:
writer.umunsi.com

Jeffrey Epstein, wahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibikorwa byo gukoresha abana ku nyungu z’imibonano mpuzabitsina, yari afite umutungo ubarirwa hafi miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika igihe yapfaga muri 2019. Uwo mutungo wari ugizwe ahanini n’inzu zihenze, ibirwa bibiri byo muri Karayibe, ndetse n’amafaranga n’ishoramari byageraga hafi kuri miliyoni 380 z’amadolari. Nk’uko byagaragajwe n’umutungo we wasizwe, Epstein yari afite agaciro ka miliyoni 578 z’amadolari.

Uko yabonye ayo mafaranga ni byo byabaye ishingiro ry’impaka n’iperereza ndetse rikinakomeje. Gusa hari abavuga ko ibikorwa bye by’ubucuruzi nk’umujyanama mu by’imari ku baherwe batandukanye byari bitandukanye n’ibyaha bye by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu nyandiko yo muri 2013, Epstein yiyise umunyemari w’inararibonye kandi wubatse ibigo byinjiza inyungu zakataraboneka, akaba n’umwe mu batangije ishoramari rishingiye ku byitwa derivatives n’options.

Ariko kuri iyi ngingo y’umutungo we, abandi barimo n’abashyigikiye Donald Trump nabandi bashidikanya ku mutungo we bavuga ko Epstein yafataga amashusho y’ibikorwa bibi by’ihohotera ryakorwaga n’inshuti ze z’abaherwe, akazikoresha mu kubashyiraho igitutu mu nyungu ze. Ni mu gihe kandi aba bakomeza bagaragaza ko ubucuruzi bwe busanzwe bwari nk’umutaka ukingira ibyo byaha byose yakoraga. Nubwo inkomoko yose y’umutungo we ikiri urujijo, isesengura rya Forbes rishingiye ku nyandiko z’inkiko n’inyandiko z’imari rigaragaza ko Epstein yashingiraga cyane ku bakiriya babiri babakire cyane ndetse n’amahirwe yihariye yabonaga yo kugabanyirizwa imisoro.

Les Wexner, wahoze ayobora kampani ya Victoria’s Secret, na Leon Black, washinze ikigo cya private equity Apollo Global Management, ni bo bakiriya bakomeye Epstein yari afite. Ku mafaranga arenga miliyoni 800 yinjiye mu bigo bye by’ingenzi hagati yo mu 1999 na 2018, Epstein yakuyemo nibura miliyoni 490 z’amadolari nk’amafaranga ya serivisi yishyurwaga kubw’ibikorwa by’imari n’ubujyanama yabaga yakoreye bariya bakire. Amafaranga asigaye yavuye mu nyungu z’ishoramari bye.

Ibyegeranyo bya Forbes kandi byerekana ko Wexner na Black bonyine batanze hejuru ya 75% by’amafaranga yose Epstein yishyurwaga. [caption id="attachment_45148" align="alignnone" width="827"] ifoto igaragaza Wexner na Epistein[/caption] Wexner, ufite imyaka 88 ubu, yari umukiriya wa mbere wa Epstein kuva mu 1991 kugeza mu 2007, akamwishyura hafi miliyoni 200 z’amadolari mu gihe cyabo cy’imikoranire. Leon Black nawe ufite imyaka 74 ubu, yishyuye Epstein miliyoni 170 z’amadolari hagati ya 2012 na 2017.

gusa aba bombi baje gusaba imbabazi ku kuba barigeze gukorana na Epstein, bavuga ko batari bazi ibyaha bye. [caption id="attachment_45149" align="alignnone" width="933"] Jeffrey Epistein na Leon Black(umwe i buryo undi i bumoso)[/caption] Epstein yashoboye gukusanya umutungo ungana gutya kuko ari gake yishyuraga imisoro bitewe n’amahirwe yihariye yabonaga yo gukurirwaho cyangwa kugabanyirizwa imisoro mu Birwa bya Virgin Islands bigenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatuye kuva mu mwaka wi 1996. bitewe n’imisoro ibigo bye byagabanyirizwaga, byatumye azigama agera kuri miliyoni 300 z’amadolari hagati yi 1999 na 2018, bituma yishyura impuzandengo y’imisoro ingana na 4% gusa!

  Les Wexner ni we wagize uruhare rukomeye mu gutuma Epstein atangira kuba umukire. Wexner yamuhaye ububasha busesuye bwo gucunga umutungo we mu 1991. Epstein yanabaye mu nzu ya Wexner nini iri i Manhattan imyaka myinshi, nyuma iza guhabwa Epstein ku mugaragaro.

Ariko mu 2007, umubano wabo wajemo agatotsi ndetse uranarangira burundu nyuma y’uko Wexner ashinje Epstein kumwiba akabakaba miliyoni 46 z’amadolari, ibintu byanagize ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubucuruzi bwa Epstein. Nyuma yo gutandukana na Wexner ndetse n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryo mu mwaka wa 2008, Epstein yongeye kuzanzamuka mu by’ubukungu abikesha umuherwe Leon Black. Guhera muri 2013, Black yishyuraga Epstein amafaranga menshi cyane ku bijyanye n’imisoro, imitungo n’imfashanyo.

Muri 2013 honyine, Black yishyuye Epstein miliyoni 50 z’amadolari, bituma hafi amafaranga yose ikigo cya Southern Trust cyinjije muri uwo mwaka ava kuri Black wenyine. Nubwo yapfuye mu mwaka wa 2019, umutungo wa Epstein uracyari munini. Mu cyegeranyo cya forbes, hagaragaramo ko kugeza ku ya 31 Werurwe 2025, umutungo wa epistein wanganaga na miliyoni 131 z’amadolari, harimo miliyoni 49 z’amafaranga ari ku ma banki.

Mu myaka irindwi ishize, umutungo we wagiye ugabanywa hishyurwa abahohotewe, hishyurwa amadeni, ndetse hari n’ayakoreshejwe mu kwishyura leta y’ibirwa bya Virgin islands bigenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo bimeze bityo, urutonde rwose rw’abahoze ari abakiriya be n’ingano nyayo y’umutungo we ntibiramenyekana neza. Iperereza rya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riracyakomeje kugira ngo hagaragare bya nyabyo umutungo uyu mugabo yari afite, ibyaha byose yaba yarakoze ndetse n’ababaye abafatanyacyaha be mu bihe bitandukanye ndetse hanashakwe uburyo abagizweho ingaruka mbi n’ibikorwa bibi bya epistein babasha kubonerwa ubutabera.

[caption id="attachment_45150" align="alignnone" width="856"] Imwe mu mafoto yagaragajwe na minisiteri y'ubutabera ya amerika ya epistein[/caption]

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize