Netanyahu yiyemeje gukomeza intambara kuri Iran ku kiguzi cyose bizasaba
Hanze

Netanyahu yiyemeje gukomeza intambara kuri Iran ku kiguzi cyose bizasaba

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 83 min gusoma
Netanyahu yiyemeje gukomeza intambara kuri Iran ku kiguzi cyose bizasaba
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza intambara kirimo na Iran gikoresheje imbaraga zose za gisirikare, avuga ko bafite umugambi usobanutse wo guhangana n’ubutegetsi bwa Iran ndetse no kugera ku zindi ntego za gisirikare. Mu ijambo yagejeje ku baturage ryanyuze kuri televiziyo kuri iki Cyumweru, Netanyahu yavuze ko Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu bamaze kugenzura ikirere cya Tehran, umurwa mukuru wa Iran, nyuma y’icyumweru cy’ibitero by’indege byisukiranyaga kuri Iran. Yagize ati: “Dufite gahunda ihamye yo guhangana n’ubutegetsi bwa Iran no kugera ku zindi ntego nyinshi.

Ndashimira abaturage n’abasirikare bacu b’intwari bakomeje kudushyigikira kugeza ku ntsinzi. ” Netanyahu yavuze ko ibitero by’indege byakozwe n’abapilote ba Israel na Amerika byatumye bashobora kugenzura hafi ikirere cya Tehran cyose, bikaba ari intambwe ikomeye mu ntambara iri gukomeza mu karere ka Middle East. Mu butumwa yageneye abaturage ba Iran, Netanyahu yavuze ko “igihe cy’ukuri kigeze”, ashimangira ko Israel yahinduye isura y’akarere kose nk’uko yari yarabibasezeranyije nyuma y’ibyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023.

Yongeyeho ko yafashe ibyemezo bikomeye kandi bishyira ubuzima bwe mu kaga mu rwego rwo guhangana n’abanzi ba Israel. Kuva ku wa 28 Gashyantare, Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje kugaba ibitero kuri Iran. Ibyo bitero byahitanye abantu benshi barimo abayobozi bakuru ba gisirikare ndetse n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei.

Ku ruhande rwayo, Iran nayo yakomeje gusubiza ibitero itera Israel misile na drones nyinshi. Yanagabye ibitero ku nyungu za Amerika mu bihugu byo mu karere ka Gulf no muri Jordan. Intambara iri hagati ya Israel na Iran ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, aho impande zombi zikomeje guhanahana ibitero bikomeye bishobora no gukomeza kwagura iyi ntambara ikarenga ako.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !
Hanze

Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !

Ikinyejana cya 20 cyasize amateka akomeye kandi ababaje mu mateka y’isi, aho ibihugu bitandukanye byibasiwe na Jenoside, intambara n’ubwicanyi ndengakamere byahitanye amamiliyoni y’abantu bazira inkomoko, ubwoko, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong
Hanze

Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong

Abanyeshuri, ababyeyi n’abandi baturage bo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihanjemo abaturuka muri Ghana bakomeje kugaragaza agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 warashwe ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong
Hanze

Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yagaragaje agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana, warasiwe mu mujyi wa New York ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !
Hanze

Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by'isi hizihijwe umunsi wa Halloween, umunsi urangwa n'imyambaro idasanzwe, amashusho ateye ubwoba, imitako ya Mask n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'imigenzo gakondo.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance
Hanze

Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance

Ubujura bukomeye bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwibasiye Binance, imwe muri kampani zikomeye ku isi mu zicuruza amafaranga ya Cryptocurrency, bwatumye havugwa igihombo cya miliyari 6.3 z’amadolari ya Amerika Yibwe.

Sammyart Useriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize