Muri Polonye musenyeri arashinjwa kudatangira amakuru kugihe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abapadiri bo muri diyosezi ye
Hanze

Muri Polonye musenyeri arashinjwa kudatangira amakuru kugihe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abapadiri bo muri diyosezi ye

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 183 min gusoma
Muri Polonye musenyeri arashinjwa kudatangira amakuru kugihe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abapadiri bo muri diyosezi ye
Sanga:
writer.umunsi.com
Umwepiskopi wa Kiliziya Gatolika wo muri Polonye, Andrzej Jez, wo muri diyosezi ya Tarnow, yitabye urukiko ku wa Gatatu akurikiranyweho icyaha cyo kudatangira ku gihe amakuru ku nzego z’umutekano ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana, bikekwa ko ryakozwe n’abapadiri bari mu nshingano ze. Uyu mwepiskopi yitabye Urukiko rw’Akarere rwa Tarnow, mu majyepfo ya Polonye, ku wa 18 Gashyantare 2026. Urubanza rwe rwatangajwe n’ikinyamakuru mpuzamahanga Reuters, kivuga ko ari we muyobozi wa Kiliziya uri ku rwego rwo hejuru kurusha abandi muri Polonye ugiye kuburanishwa ku cyaha nk’iki. Iki kibazo gikomeye cyongeye kugaragaza uko ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bato barimunsi y’imyaka 15 byashegeshe bikomeye ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Polonye, igihugu kizwi nk’ikifite abayoboke benshi ba Kiliziya. Muri 2024, musenyeri umwe na arikiyepiskopi umwe beguye ku myanya yabo bashinjwa uburangare mu gukurikirana no gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru PAP, Mgr. Andrzej Jez yahakanye ibyo aregwa, avuga ko mu byerekeye abapadiri babiri bashinjwa gusambanya abana bari munsi y’imyaka 15, yabimenyesheje inzego z’umutekano ku gihe. Yagize ati: “Ndicuza kandi nsaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa n’abandi bababajwe nabyo. Ibi birego, cyane cyane ikorerwa muri Kiliziya, ni ikintu kigayitse kandi kigomba kurwanywa n’imbaraga zose.” Ku ruhande rw’abatangabuhamya, Lilianna Kupaj, wavuze ko yahohotewe n’umupadiri wo muri diyosezi ya Tarnow afite imyaka umunani, yavuze arira ko uru rubanza ari “igikorwa cya mbere cy’ubutabera numvise mu buzima bwanjye.” Mu gihe yaba ahamwe n’icyaha, Mgr. Jez ashobora guhabwa igihano kigera ku myaka itatu y’igifungo. Nubwo Abapolonye benshi bagifata ukwemera Gatolika nk’igice cy’ingenzi cy’indangagaciro zabo z’igihugu, izi manza z’ihohoterwa zakorewe muri Kiliziya zatumye icyizere ku bayobozi bayo kigabanuka cyane. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo IBRiS muri 2025, bwerekanye ko icyizere Abanya polonye bagiriraga Kiliziya Gatolika cyagabanutse kigera kuri 35%, cyivuye kuri 58% cyariho muri 2016.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize