Mu mujinya mwinshi Zimbabwe yanze inkunga ya Amerika ya Miliyoni $350
Hanze

Mu mujinya mwinshi Zimbabwe yanze inkunga ya Amerika ya Miliyoni $350

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 253 min gusoma
Mu mujinya mwinshi Zimbabwe yanze inkunga ya Amerika ya Miliyoni $350
Sanga:
writer.umunsi.com

Guverinoma ya Zimbabwe yanze amasezerano y’inkunga y’ubuzima ya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika angana na Miliyoni $350 (asaga Miliyari 6. 4 z’amafaranga ya Zimbabwe), nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa ategetse ko ibiganiro bihagarikwa burundu, avuga ko ayo masezerano atabogamiye ku nyungu z’igihugu kandi abangamira ubusugire bwacyo. Nk’uko byatangajwe na ZimLive, iki cyemezo cyatunguranye cyamenyeshejwe mu ibaruwa ya leta y’ibanga yo ku wa 23 Ukuboza 2025, gihita gitera impungenge mu mubano w’Ibihugu byombi.

Ibi bije mu gihe Washington nayo ihagaritse inkunga z’ubutabazi zagenerwaga Zimbabwe, bigashyira mu kaga gahunda z’ubuzima zagenerwaga miliyoni z’abaturage ba Zimbabwe. Amasezerano yari ateganyijwe yari agamije kuba urufunguzo rw’inkunga za Amerika mu rwego rw’ubuzima, binyuze muri gahunda yayo ya America First Global Health Strategy (AFGHS). Gusa, amakuru aturuka mu bayobozi avuga ko ibiganiro byahindutse bibi Zimbabwe imaze kumenya ibisabwa byose byari bihishe inyuma y’iyo nkunga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, Albert Chimbindi, yandikiye ba Minisitiri b’Imari n’Ubuzima abamenyesha icyemezo cya Perezida. Muri iyo baruwa, Mnangagwa yagaragaje ko atishimiye uburyo Amerika yashakaga guhatira Zimbabwe kwemera amasezerano ayambura ubwigenge. Amakuru avuga ko Amerika yasabaga uburenganzira bwo kubona amakuru yose y’ubuzima bwa Zimbabwe mu gihe cyumvikanyweho.

Guverinoma yabifashe nk’igerageza ryo kugenzura no kwegeranya amakuru y’ubutasi , aho kubifata nk’ikimenyetso cy’ubunyangamugayo. Byongeye, Amerika ngo yanashakaga kubona uburyo bwo kugera ku mutungo kamere w’igihugu, by’umwihariko amabuye y’agaciro nka lithium na platinum. Ibi byongereye impungenge ko inkunga y’ubuzima yari ikoreshejwe nk’uburyo bwo kwinjira mu mutungo kamere wa Zimbabwe.

Zimbabwe yanagaragaje ko kwemera amasezerano yihariye na Amerika byanyuranya n’ihame ryayo ryo gushyigikira imikoranire mpuzamahanga. Ibi by’umwihariko byabaye ikibazo kuko Amerika yabaye ivuye muri World Health Organization (WHO) mu gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump. Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko kwemera amasezerano yihariye byari kuba ari ukwemeza icyemezo cya Washington cyo kuva mu muri WHO, bikaba byashyira mu kaga ubufatanye bwayo n’ibindi bihugu by’isi mu kurwanya indwara.

Nubwo Zimbabwe yahisemo guhagarara ku cyemezo cyayo, nibura ibihugu 14 byo muri Afurika byamaze gusinya amasezerano asa n’aya munsi ya AFGHS, bituma bamwe bibaza niba Harare iri kwitandukanya n’abandi cyangwa niba iri guhangana n’ubukoloni bushya.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !
Hanze

Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !

Ikinyejana cya 20 cyasize amateka akomeye kandi ababaje mu mateka y’isi, aho ibihugu bitandukanye byibasiwe na Jenoside, intambara n’ubwicanyi ndengakamere byahitanye amamiliyoni y’abantu bazira inkomoko, ubwoko, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong
Hanze

Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong

Abanyeshuri, ababyeyi n’abandi baturage bo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihanjemo abaturuka muri Ghana bakomeje kugaragaza agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 warashwe ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong
Hanze

Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yagaragaje agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana, warasiwe mu mujyi wa New York ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !
Hanze

Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by'isi hizihijwe umunsi wa Halloween, umunsi urangwa n'imyambaro idasanzwe, amashusho ateye ubwoba, imitako ya Mask n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'imigenzo gakondo.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance
Hanze

Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance

Ubujura bukomeye bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwibasiye Binance, imwe muri kampani zikomeye ku isi mu zicuruza amafaranga ya Cryptocurrency, bwatumye havugwa igihombo cya miliyari 6.3 z’amadolari ya Amerika Yibwe.

Sammyart Useriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize