Mfite ibitsina gore bibiri: Uko umukobwa wo muri Kenya ari guca mu buzima budasanzwe
Hanze

Mfite ibitsina gore bibiri: Uko umukobwa wo muri Kenya ari guca mu buzima budasanzwe

Admin User2026 Gicurasi 2116 min gusoma
Mfite ibitsina gore bibiri: Uko umukobwa wo muri Kenya ari guca mu buzima budasanzwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukobwa witwa Abigael Kendi wo muri Kenya yavuze uko amaze imyaka abayeho mu buzima budasanzwe nyuma yo kuvuka afite imyanya ndangagitsina ibiri, nyababyeyi ebyiri, inkondo z’umura ebyiri ndetse n’impyiko imwe gusa.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yabwiye BBCdukesha iyi nkuru ko ikibazo cye cyatangiye kumenyekana mu 2020 ubwo yatangiraga kugira ububabare bukomeye cyane mu gihe cy’imihango, ariko ababyeyi be bakabifata nk’ibisanzwe bibaho ku bakobwa bari mu bwangavu.

Abigael yavuze ko yajyaga aribwa cyane mu nda, akaruka ndetse no kwituma bikamugora. Nyuma yaho yajyanywe kwa muganga kugira ngo asuzumwe kuko inda ye yari yarabyimbye ku buryo bamwe bakekaga ko atwite.

Mu bipimo yakorewe harimo CT scan, abaganga basanze afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi ebyiri, imyanya ndangagitsina ibiri ndetse n’impyiko imwe gusa.

Yagize ati: “Nari nzi ko kugira impyiko imwe atari ikibazo gikomeye ariko nyuma bambwiye ko ifite amazi menshi kandi ko ngomba guhora mfata imiti kugira ngo nirinde amabuye yo mu mpyiko.”

Abigael yavuze ko atigeze ajya mu mihango nk’abandi bakobwa ndetse ko buri kwezi agira ububabare bukomeye cyane ariko amaraso ntasohoke. Avuga kandi ko ikibazo cye cyatumye atabasha kunyara cyangwa kwituma neza ku buryo akoresha ibikoresho byo kwa muganga bimufasha gukuramo inkari.

Uyu mukobwa yavuze ko ubuzima bwo ku ishuri bwamugoye cyane kuko abanyeshuri benshi batasobanukirwaga impamvu yari yarahawe ubwiherero bwe bwihariye.

Ati: “Hari abanyeshuri n’abarimu batanyumvaga. Hari abatekerezaga ko ndi umuntu udasanzwe cyangwa wanduye indwara itazwi.”

Abigael yavuze ko amaze kubagwa inshuro zirindwi mu rwego rwo gushaka uko yakira no kugira imihango nk’abandi bakobwa ariko kugeza ubu nta gihinduka gikomeye kiraboneka.

Yagize ati: “Hari igihe numva narabuze icyizere kuko ababyeyi banjye bamaze kugurisha ibintu byinshi kugira ngo bampeshe ubuvuzi ariko nkiri muri ubu buzima.”

Yakomeje avuga ko hari abantu benshi batekerezaga ko ikibazo cye gituruka ku bupfumu cyangwa ku myizerere imwe n’imwe, ibintu yavuze ko byamubabazaga cyane.

Abigael yavuze ko yahisemo kuvuga amateka ye kugira ngo ashobore kubona abantu bashobora kumufasha ndetse anafashe abandi bafite ibibazo by’ubuzima bisa n’ibye kutigunga.

Ati: “Nizeye ko nzahura n’Umusamariya mwiza ushobora kumva ikibazo cyanjye akamfasha. Ndashaka ko n’abandi bafite ibibazo nk’ibi badatinya kubivuga.”

Kugeza ubu aracyavurirwa mu bitaro bya Kenyatta National Hospital kandi avuga ko agifite inzozi zo kuzaba umuganga umunsi umwe.

7111a6e0-5521-11f1-8b8c-6d33e1d5abb6.jpg.webp

01a75780-551e-11f1-b682-cf91850925ea.jpg.webp

e0f8d2f0-551a-11f1-b682-cf91850925ea.jpg.webp

ea12fe60-551a-11f1-89a3-d1f559421220.jpg.webp

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize