Jacob Zuma yavuzwe mu nyandiko nshya zashyizwe ahagaragara kuri Dosiye ya Epstein
Hanze

Jacob Zuma yavuzwe mu nyandiko nshya zashyizwe ahagaragara kuri Dosiye ya Epstein

Umunsi com2026 Gashyantare 23 min gusoma
Jacob Zuma yavuzwe mu nyandiko nshya zashyizwe ahagaragara kuri Dosiye ya Epstein
Sanga:
writer.umunsi.com

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, izina rye ryagaragaye mu nyandiko nshya zasohowe na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (DOJ), mu cyiciro gishya cy’inyandiko za Epstein Files. DOJ yashyize ahagaragara inyandiko zisaga miliyoni eshatu z’inyongera, hakurikijwe itegeko rya Epstein Files Transparency Act, ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump mu gushyingo kw’umwaka washize. Ubutsegetsi bwa Trump bwari bwarategetse Minisiteri y’Ubutabera gushyira ahagaragara dosiye zijyanye n’iperereza ryakorewe Jeffrey Epstein, uwari umuherwe mu by’imari wanahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu kandi wari n’inshuti ya Perezida Trump mu myaka yi 1990 yaje gupfira muri gereza bivugwa ko yiyahuye. Ibi byakozwe mu kubahiriza itegeko rigamije gukorera mu mucyo ryatowe na Kongre ya Leta Zunze Ubumwe Za America mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize. Mu ruhererekane rwa Imeli zabonetse muri izo nyandiko nyinshi, harimo izivuga ku ifunguro ryateguwe ku wa 5 Werurwe 2010 muri hoteli yitwa hotel Ritz i Londres, mu gihe Jacob Zuma yari mu ruzinduko rwa Leta mu Bwongereza.

Umuryango washinzwe na President Zuma, Jacob Zuma Foundation wamaganye amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ku byavuzwe muri izo nyandiko, uyu muryango wavuze ko ari inkuru zishingiye ku gukeka, uvuga ko wo ubona iki kibazo nk’icyashyizweho akadomo. Imeli imwe yo ku wa 4 Werurwe 2010, yanditswe n’uwitwa Mark Lloyd, itumira umuntu witwa Vera ku ifunguro rito ryari ryateguriwe uwari Perezida Jacob Zuma, aho Lloyd asaba ko uwo mutumirwa yakwitabira kugira ngo yongere ubwiza n’icyubahiro by’icyo gikorwa. Indi Imeli ikurikira igaragaza igisubizo cy’umuntu wavuze ko yishimiye cyane kwakira ubutumire, akanivuga nk’umunyamideli w’Umurusiya wari umaze imyaka ibiri atuye i Londres.

Hari kandi Imeli bivugwa ko yanditswe na Jeffrey Epstein ku wa 5 Werurwe 2010, yohererezwa umudipolomate w’Umwongereza Peter Mandelson, igaragaza ko Mark Lloyd yari ateganyije kwakira Zuma bukeye bwaho muri hoteli Ritz, kandi ko yari yanatumiye undi muntu ariko we izina rye rikaba ryarakuweho, wavuzwe nk’uwari mwiza cyane. Imeli yo ku wa 6 Werurwe, yandikiwe Epstein na Mark Lloyd umunsi umwe nyuma y’iryo funguro ryavuzwe, isobanura Jacob Zuma nk’umuntu w’igitangaza kandi w’indashyikirwa kurusha uko byari byitezwe. wagaragaje icyubahiro, kandi utarigeze agaragaza imyifatire itandukanye yakunze kumuvugwaho mu binyamakuru yo kumuharabika.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize