Isi ihugiye ku ntambara ya Israel-Amerika na Iran ariko Afghanistan nayo iri guhondana imitwe na Pakistan
Hanze

Isi ihugiye ku ntambara ya Israel-Amerika na Iran ariko Afghanistan nayo iri guhondana imitwe na Pakistan

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 13 min gusoma
Isi ihugiye ku ntambara ya Israel-Amerika na Iran ariko Afghanistan nayo iri guhondana imitwe na Pakistan
Sanga:
writer.umunsi.com

Igihugu cya Afghanistan cyatangaje ko cyarashe ku ndege za gisirikare za Pakistan zari ziri hejuru y’umurwa mukuru Kabul, nyuma y’uko iturika n’amasasu byumvikanye mu mujyi kuri iki Cyumweru mu gitondo, bikongera umutekano muke mu karere kamaze iminsi kazahajwe n’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ndetse na Iran igakora ibyo kwihorera. Ubuyobozi bw’aba Taliban buyoboye afghanistan bwavuze ko mu cyumweru gishize Pakistan yagabye ibitero ku nyubako za Leta ya Afghanistan, ishinja Kabul gucumbikira abarwanyi bazengereje pakistan, ni ibirego Afghanistan yahakanye yivuye inyuma. Iyi mirwano ikomeye, ifatwa nk’aho ariyo ikomeye mu myaka myinshi ishize hagati y’ibihugu byombi, yazamuye impungenge z’uko hashobora kubaho intambara irambye ku mupaka w’ibilometero 2,600 bahuriyeho.

Ibihugu birimo Qatar na Saudi Arabia byahamagariye impande zombi kwifata no gushakira umuti mu biganiro by’amahoro. Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, byavuze ko abatangabuhamya babyo bavuze ko ibiturika byumvikanye mu bice bya Kabul mbere y’uko bucya, bikurikirwa n’urusaku rw’amasasu. Ngo biranashoboka ko hari ababa babisizemo amagara ariko ko umubare utaramenyekana.

Umuvugizi w’ubutegetsi bw’aba Taliban, Zabihullah Mujahid, yavuze ko urwo rusaku rwatewe n’ibikorwa byo kurinda ikirere byagabwe ku ndege za Pakistan. Yagize ati:“Ibitero byo mu kirere byagabwe muri Kabul byari bigamije indege za Pakistan. Abaturage ba Kabul ntibakwiye kugira impungenge.

” Ku ruhande rwa Pakistan, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Itangazamakuru n’ingabo ntibaragira icyo batangaza kuri ibi bikorwa. Iyi mirwano ikurikiye ibitero byo mu kirere Pakistan yagabye muri Afghanistan muri iki cyumweru, ivuga ko byibasiye ibikorwa by’abarwanyi. Afghanistan yo yabifashe nk’ukurenga ku bwigenge bw’igihugu, itangaza ko yatangiye ibikorwa byo kwihorera ku mupaka.

Hagati aho, Iran, ihuje imipaka na Afghanistan na Pakistan, yari yatanze igitekerezo cyo guhuza impande zombi mu biganiro, mbere y’uko na yo igabwaho ibitero ku wa Gatandatu na Israel ndetse na Amerika.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !
Hanze

Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !

Ikinyejana cya 20 cyasize amateka akomeye kandi ababaje mu mateka y’isi, aho ibihugu bitandukanye byibasiwe na Jenoside, intambara n’ubwicanyi ndengakamere byahitanye amamiliyoni y’abantu bazira inkomoko, ubwoko, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong
Hanze

Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong

Abanyeshuri, ababyeyi n’abandi baturage bo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihanjemo abaturuka muri Ghana bakomeje kugaragaza agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 warashwe ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong
Hanze

Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yagaragaje agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana, warasiwe mu mujyi wa New York ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !
Hanze

Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by'isi hizihijwe umunsi wa Halloween, umunsi urangwa n'imyambaro idasanzwe, amashusho ateye ubwoba, imitako ya Mask n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'imigenzo gakondo.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance
Hanze

Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance

Ubujura bukomeye bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwibasiye Binance, imwe muri kampani zikomeye ku isi mu zicuruza amafaranga ya Cryptocurrency, bwatumye havugwa igihombo cya miliyari 6.3 z’amadolari ya Amerika Yibwe.

Sammyart Useriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize