Iran yasabye imbabazi ibihugu byo mu Kigobe cya Périsi kubwo ku biteraho misile
Hanze

Iran yasabye imbabazi ibihugu byo mu Kigobe cya Périsi kubwo ku biteraho misile

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 73 min gusoma
Iran yasabye imbabazi ibihugu byo mu Kigobe cya Périsi kubwo ku biteraho misile
Sanga:
writer.umunsi.com

Intambara iri hagati ya Iran na Israel yakomeje gukaza umurego mu mpera z’icyumweru, mu gihe Iran yatangaje ko isaba imbabazi ibihugu bituranye na yo byo mu karere byaba byarahuye n’ingaruka z’ibitero byayo. Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kibabajwe n’ingaruka ibikorwa bya gisirikare cyacyo byateje ibihugu bituranye na cyo. Ibi byatangajwe mu gihe intambara iri hagati ya Iran na Israel yinjiye mu cyumweru cya kabiri, aho impande zombi zikomeje guhanahana ibitero bikomeye.

Perezida Pezeshkian yavuze ko ku giti cye asaba imbabazi ibihugu byegereye Iran byagizweho ingaruka n’ibitero byayo, anabashishikariza kutivanga mu bitero byagabwe kuri Iran n’ibihugu birimo Amerika na Israel. Yavuze kandi ko inama y’ubuyobozi bw’igihe gito muri Iran yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibitero byagabwaga ku bihugu bituranye na Iran, keretse gusa igihe ibitero byagabwe kuri Iran byaturutse ku butaka bw’ibyo bihugu. Ariko nyuma y’amasaha make ayo magambo atangajwe, ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps zatangaje ko zohereje indege zitagira abapilote zizwi nka drones zigatera ikigo cya gisirikare cya Amerika kiri ku kibuga cy’indege cya Al Dhafra Air Base, hafi y’umujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

gusa nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, nta gihamya igaragaza neza niba koko ibi bitero byarabaye Iyi ntambara yatangiye hagati ya Iran na Israel ubu yamaze kurenga imbibi z’ibyo bihugu byombi, aho Iran yatangiye kugaba ibitero kuri Israel ndetse no ku bihugu byo mu Kigobe cya Périsi bifite ibirindiro bya gisirikare bya Amerika mu bihugu byabyo. Ku rundi ruhande, Israel nayo yakajije ibitero byayo muri Lebanon. Mu cyumweru gishize, ibihugu birimo UAE, Kuwait, Qatar, Bahrain na Saudi Arabia byatangaje ko byibasiwe n’ibitero bya drones na misile.

Ibyo bihugu byagaragaje uburakari bukomeye, bivuga ko ibikorwa remezo by’abaturage nk’ama hoteli, ibyambu n’ibikomoka kuri peteroli byagabweho ibitero n’ubwo bitigeze bigira uruhare mu ntambara ya Amerika na Israel kuri Iran. Mu myaka ishize, Iran yari yatangiye kongera kunoza umubano n’ibihugu byo mu Kigobe cya Périsike, harimo na Saudi Arabia yari imaze igihe ari umwanzi wayo ukomeye mu karere. Icyakora uwo mubano watangiye kuzamo ibibazo bikomeye nyuma y’uko ingabo za Iran zitangije ibitero byinshi bya drones na misile mu minsi ishize.

Nubwo Iran ivuga ko ishobora kugabanya ibitero ku bihugu bituranye na yo, ntibiramenyekana neza niba ari icyemezo cyo kugabanya intambara cyangwa niba ari ubutumwa bwo kuburira ko ishobora kongera kwagura ibitero mu karere igihe cyose izaba itewe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize