Imyuzure ikomeye yibasiye umujyi wa Nairobi ihitana abantu barenga 20
Hanze

Imyuzure ikomeye yibasiye umujyi wa Nairobi ihitana abantu barenga 20

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 73 min gusoma
Imyuzure ikomeye yibasiye umujyi wa Nairobi ihitana abantu barenga 20
Sanga:
writer.umunsi.com

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 5 taliki 6 werurwe 2026 yateje imyuzure ikomeye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, ihitana byibuze abantu 23 ndetse inahungabanya ingendo ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta. Polisi yatangaje ko iyi myuzure yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu ikomeza kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, igatwara imodoka nyinshi mu mihanda ndetse igasiga bamwe mu bashoferi bafatiwe mu modoka zabo amasaha menshi batabasha kuva aho bari kubera iyo myuzure. Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Nairobi, George Seda, yatangaje ko umubare w’abamaze kwitaba Imana ushobora kwiyongera uko ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeza.

Leta ya Kenya yahise yohereza ingabo za gisirikare gufasha mu gutabara no gukura abantu mu bice byibasiwe n’imyuzure, mu gihe raporo zigaragaza ko imodoka zirenga 100 zangiritse, zimwe zigatwarwa n’amazi, izindi zikagwa mu mihanda cyangwa aho zari ziparitse. Nubwo ikibuga cy’indege cya Nairobi gikomeje gukora, sosiyete y’indege Kenya Airways yatangaje ko hari ingendo z’indege zahungabanye, zimwe zigahindurirwa inzira zikerekeza mu mujyi wa Mombasa uri ku nkombe z’inyanja. Umuryango utabara imbabare wa Kenya Red Cross watangaje ko amakipe yo gushakisha no gutabara akomeje gukora ubutaruhuka kugira ngo afashe abantu bagizweho ingaruka n’iyi myuzure.

Umunyamabanga mukuru wawo, Ahmed Idris, yavuze ko akazi kabo kagoranye kubera ko imihanda myinshi yuzuye amazi kandi imodoka nyinshi zatwawe n’umwuzure. Bamwe mu baturage bo mu mugi wa Nairobi bavuze ko imwe mu mpamvu zateje iyi myuzure ari imiyoboro itwara amazi y’imvura idakora neza. Bavuga ko ubuyobozi bw’umujyi bwari bukwiye kuba bwariteguye mbere y’igihe cy’imvura nyinshi.

Kenya imaze iminsi ihura n’imvura nyinshi kuva mu mpera za Gashyantare, igihe gisanzwe gitangira igihe cy’imvura nyinshi muri iki gihugu. Mu bihe byashize, imvura nk’iyi yakunze guteza imyuzure n’inkangu byahitanye abantu benshi ndetse bigasiga abandi bavuye mu byabo. Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Kenya cyatangaje ko imvura ishobora gukomeza mu byumweru bibiri biri imbere, ndetse hateganyijwe inkuba n’imvura nyinshi mu minsi iri imbere.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize