
Evans Eshun, umugabo wo muri Ghana wamamaye ku izina rya Ebo Noah nyuma yo kuvuga ko Imana yamuhishuriye ko isi izarimburwa n’umwuzure ukomeye, yongeye kugaragara mu ibikorwa byo kubaka inkuge nini y’ibiti.
Ibi bibaye nyuma y’amezi agera ku icumi umunsi yari yaratangaje ko isi izarimburiraho ku wa 25 Ukuboza 2025 urenze, nta mwuzure w’isi yose ubaye.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 4 Ukwakira 2026, Ebo Noah agaragara azenguruka inyubako nini y’ibiti imeze nk’inkuge, agaragaza ibikorwa byo kuyitunganya no kurangiza ibice byayo. Aya mashusho yasohowe na K24 Digital ku wa 5 Ukwakira 2026, agaragaza ko uyu mugabo yongeye kugaruka mu bikorwa bifitanye isano n’umushinga w’inkuge yari yaratangaje mbere. Icyakora, ibipimo by’iyo nkuge, ubushobozi bwayo bwo gutwara abantu n’icyo izakoreshwa ntibiratangazwa n’inzego zigenga.
Ebo Noah yamenyekanye cyane mu 2025 ubwo yatangazaga ko Imana yamuhishuriye ko ku wa 25 Ukuboza 2025 isi izibasirwa n’imvura idasanzwe izamara imyaka itatu, igateza umwuzure ukomeye uzarimbura abantu. Yavugaga ko yahawe inshingano zo kubaka inkuge zizaba ubuhungiro bw’abazashaka kurokoka icyo cyago, mu buryo busa n’inkuru ya Nowa ivugwa muri Bibiliya. Ubutumwa bwe bwakwirakwiye kuri TikTok, Facebook na YouTube, bituma abantu bo mu bihugu bitandukanye bamumenya, ndetse bamwe batangira gushaka uko bazabona umwanya muri iyo nkuge.
Icyakora, ku wa 25 Ukuboza 2025, umwuzure yari yaratangaje ntiwigeze uba. Nyuma yaho, Ebo Noah yasohoye amashusho avuga ko amasengesho n’igisibo yakoze byatumye Imana isubika icyo cyago. Ibi byakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamunenze kubera ubuhanuzi butasohoye, abandi bakomeza gukurikirana ibyo yatangazaga.
Ku wa 31 Ukuboza 2025, Polisi ya Ghana yaramufashe, akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibinyoma agamije guteza ubwoba n’igihunga mu baturage. Mu byo ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko, bwavuze ko Ebo Noah yemeye ko amashusho yakoze yari agamije gukurura abantu no kongera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Yanavuze ko ubwato yerekanye nk’inkuge ye butari ubwe, ahubwo bwari ubw’abarobyi bo mu gace ka Edina.
Ku wa 18 Werurwe 2026, Urukiko rwa Adenta rwimuriye urubanza rwe ku wa 10 Kamena 2026 kugira ngo ubushinjacyaha burangize gutegura ibimenyetso n’inyandiko bizashingirwaho. Icyo gihe yari ku ngwate ya cedi 100.000 z’aba-Ghana, asabwa kujya kwitaba Polisi buri cyumweru. Ebo Noah yari yahakanye icyaha aregwa.
Kugaruka kwe mu mashusho agaragaza inkuge nini mu Ukwakira 2026 byongeye gukangura amatsiko y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane abibaza niba uyu mugabo akomeje umushinga yatangije mu izina ryo kurokora abantu. Nubwo amashusho agaragaza inyubako nini y’ibiti, kugeza ubu nta gihamya yigenga yemeza ko ari inkuge ishobora gutwara abantu cyangwa ko hari icyago cy’umwuzure utegerejwe nk'uko abivuga.















