Finland irateganya gukuraho itegeko ryari rimaze imyaka myinshi ribuza kwakira intwaro za kirimbuzi
Hanze

Finland irateganya gukuraho itegeko ryari rimaze imyaka myinshi ribuza kwakira intwaro za kirimbuzi

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 73 min gusoma
Finland irateganya gukuraho itegeko ryari rimaze imyaka myinshi ribuza kwakira intwaro za kirimbuzi
Sanga:
writer.umunsi.com

Igihugu cya Finland kirimo gutegura umushinga wo gukuraho itegeko rimaze imyaka myinshi ribuza ko ku butaka bwacyo haboneka cyangwa hakwakirwa intwaro za kirimbuzi. Guverinoma ivuga ko izi mpinduka zizafasha Finlande guhuza neza politiki yayo y’umutekano n’iya NATO. Minisitiri w’ingabo wa Finland, Antti Häkkänen, yavuze ko uko umutekano w’i Burayi uhagaze ubu wahindutse cyane kuva Uburusiya bwatangira igitero kinini kuri Ukraine mu 2022.

Yavuze ko ibyo byatumye Finlande itekereza uburyo bushya bwo kurinda umutekano wayo. Finland yari yarafashe icyemezo cyo kutagira uruhande ibogamiraho mu bya gisirikare mu gihe cy’imyaka myinshi. Icyakora, kubera impungenge z’umutekano zatewe n’ibikorwa by’Uburusiya, iki gihugu cyahisemo kwinjira muri NATO mu mwaka wa 2023, bikaba byarafatwaga nk’intambwe ikomeye mu guhindura politiki yacyo y’umutekano.

Kugeza ubu, itegeko rya Finland ryo mu 1987 rigenga ingufu za kirimbuzi ribuza kuzana, gukora, gutunga cyangwa guturikiriza ibisasu bya kirimbuzi ku butaka bwayo, n’iyo byaba mu gihe cy’intambara. Ariko umushinga mushya wa guverinoma ushaka guhindura iri tegeko, ku buryo byashoboka kuzana cyangwa kubika intwaro za kirimbuzi muri Finlande mu gihe byaba bifitanye isano no kurinda igihugu. Häkkänen yavuze ko iri hinduka ari ingenzi kugira ngo Finland ishobore kugira uruhare rwuzuye mu ngamba za NATO zo gukumira ibitero no kurinda ibihugu biyigize.

Iri huriro rifite ihame ryo kurinda ibihugu byose birigize, aho igitero cyagabwa ku gihugu kimwe gifatwa nk’igitero ku bihugu byose. Finland ifite umupaka muremure cyane uyihuza n’Uburusiya ungana na kilometero 1,340, ukaba ari wo mupaka muremure kurusha iyindi yose ihuza Uburusiya n’ibihugu byo muri NATO. Abayobozi b’iki gihugu bagiye bagaragaza ko umutekano wabo warushijeho guhungabana kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.

Mu myaka ibiri ishize, NATO yakajije ibikorwa bya gisirikare mu bice byo mu majyaruguru y’u Burayi no mu Nyanja ya Baltique, cyane cyane nyuma y’uko Finland n’igihugu cy’abaturanyi cya Sweden byinjiye muri iri huriro rya NATO. Uyu mushinga uje mu gihe ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi birimo kongera ubufatanye mu bya gisirikare no mu bijyanye no gukumira ibitero bya kirimbuzi, bitewe n’intambara yo muri Ukraine ndetse n’ibibazo by’umutekano biri kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !
Hanze

Ikinyejana cya 20 Cyasigiye Isi Amateka ya Jenoside n’ubwicanyi Ndengakamere !

Ikinyejana cya 20 cyasize amateka akomeye kandi ababaje mu mateka y’isi, aho ibihugu bitandukanye byibasiwe na Jenoside, intambara n’ubwicanyi ndengakamere byahitanye amamiliyoni y’abantu bazira inkomoko, ubwoko, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong
Hanze

Abanyeshuri n’abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ubutabera kuri Javits Frimpong

Abanyeshuri, ababyeyi n’abandi baturage bo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihanjemo abaturuka muri Ghana bakomeje kugaragaza agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 warashwe ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong
Hanze

Umuraperikazi Cardi B yavuze ko atazigera arerera abana be i New York nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B yagaragaje agahinda n’uburakari nyuma y’urupfu rwa Javits Frimpong, umwangavu w’imyaka 15 ukomoka muri Ghana, warasiwe mu mujyi wa New York ubwo yari mu nzira ajya ku ishuri.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !
Hanze

Aho Imihango n'Imigenzo Ya Gipfumu Ibera Kumugaragaro !

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, mu bice bitandukanye by'isi hizihijwe umunsi wa Halloween, umunsi urangwa n'imyambaro idasanzwe, amashusho ateye ubwoba, imitako ya Mask n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'imigenzo gakondo.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance
Hanze

Koreya ya Ruguru Irashinjwa Kwiba Miliyari 6.3 z’amadolari Muri Binance

Ubujura bukomeye bw’amafaranga y’ikoranabuhanga bwibasiye Binance, imwe muri kampani zikomeye ku isi mu zicuruza amafaranga ya Cryptocurrency, bwatumye havugwa igihombo cya miliyari 6.3 z’amadolari ya Amerika Yibwe.

Sammyart Useriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize