
Toledo, Espagne | 28 Ukwakira 2026 — Abantu 68 Bapfuye nkuko byatangajwe na Guverinoma y’akarere ka Castilla-La Mancha, ari na ko gace iyi mpanuka yabereyemo nyuma y’impanuka ya gariyamoshi ebyiri zitwara abagenzi zagonganiye hafi y’agace ka Urda, mu ntara ya Toledo, muri Espagne.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, mu muhanda wa gariyamoshi zihuta uhuza umurwa mukuru Madrid n’umujyi wa Sevilla. Imibare y’abapfuye yatangajwe na Guverinoma y’akarere ka Castilla-La Mancha, ari na ko gace iyi mpanuka yabereyemo.
Izi gariyamoshi ni iya AVE 2080 ikorwa na sosiyete ya Leta ya Renfe n’iya Iryo 6076 . Mu itangazo ryayo, Guverinoma ya Castilla-La Mancha yavuze ko imibare y’agateganyo igaragaza ko abantu 68 bapfuye, barimo 44 bari muri gariyamoshi ya Iryo 6076 na 24 bari muri AVE 2080. Iyo Guverinoma kandi yatangaje ko hari abakomeretse benshi bajyanywe mu bitaro bitandukanye, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi n’iperereza byakomezaga.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yasuye ahari hashyizwe ikigo gihurirwamo n’inzego z’ubutabazi i Urda, aho yihanganishije imiryango yabuze abayo. Yavuze ko impanuka igomba gukorwaho iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyayiteye, anashimangira ko amakosa cyangwa uburangare mu mikorere y’uburyo bw’umutekano nibigaragara, hazafatwa ingamba zikwiye.
Guverinoma ya Castilla-La Mancha yatangaje ko yakajije ibikorwa by’ubutabazi, ihuriza hamwe abapolisi, abashinzwe kuzimya inkongi, abaganga n’itsinda ry’ingabo zishinzwe ubutabazi mu bihe by’ibiza. Sosiyete ya Renfe na yo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo za gariyamoshi hagati ya Madrid, Ciudad Real na Andalusia, inashyiraho umurongo wa telefoni wo gufasha imiryango ishaka amakuru ku bantu bari muri izo gariyamoshi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.















