
North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.
North West wagaragaje cyane kwishimira imyaka ye n'ubwamamare bw'ababyeyi be agashaka kububyaza umusaruro yatangiye gushaka uburyo na we yavugwa bituma benshi bamwibazaho.
Benshi bahise batangira gushaka uko bamuha ibitekerezo bitandukanye bimubuza kwigana Se maze ahita akora ikiganiro kuri TikTok ari kumwe na nyina aho yagize ati:"Ntabwo ndi Dayimoni, murekere aho kuvuga ko ndi 'Dayimoni'.
Yakomeje agira ati:"Nukuri naringiye gukora igitaramo cyanjye cya Mbere niyo mpamvu nagaragaye uko nasaga kuko nashakaga gukora iyo bwabaga. Sindi Dayimoni kuko murabizi ko nkunda Yesu kandi mwizereramo, niyo mpamvu naberetse umucyo aho kubereka umwijima".
Kim Kardashian yavuze ko ibyo umukobwa we yashyize ku isura ye byatewe n'itandukana ry'ababyeyi be kuko ngo akiri no mu mashuri y'inshuke ubwo yajyaga ku mucyura, akenshi yasangaga yishushanyijeho ku isura.
Amategeko ya Amerika avuga ko umwana uri munsi y'imyaka 18 yishushanyaho ku isura ari uko ari kumwe n'umubyeyi we cyangwa umurera , bityo Kim akaba yaragaragaje ko ari inyuma y'ibyo umwana we yakoze.















