Bruce Melodie yahaye inama itari agahinja Yago wamwandagaje ku mbuga nkoranyambaga
Imyidagaduro

Bruce Melodie yahaye inama itari agahinja Yago wamwandagaje ku mbuga nkoranyambaga

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 164 min gusoma
Bruce Melodie yahaye inama itari agahinja Yago wamwandagaje ku mbuga nkoranyambaga
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzi Bruce Melodie yasobanuye ko Yago wa none atari we bahoze ari inshuti agaragaza ko atazi uburyo yahindutse ndetse ko atari na we wamurezi kuri YouTube nk’uko Yago we ubwe abivuga.

Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na Jean Paul Nkundineza usanzwe akoresha umuyoboro wa YouTube, yatangaje ko imbuga ze atari we uzikoresha bityo ko atari na we wafashe umwanzuro wo kumurega kuri YouTube n’ubwo Yago we abifata nk’aho ari we n’abo bakorana.

Bruce Melodie ati:”Uyu mujene (Yago), yarakabije kuko yabitangiye mbere , aramparabika gutya , mu gitondo akabyuka agasaba imbabazi ejo akongera bigeze aho atangira gukoresha imiziki kandi nagurishije abanyamerika. Icyo nakoze njye nabihaye Abanyamerika (Reporting to Americans), ubwo ‘Strickes’ zose yabonye yatanzwe na Kompanyi yaguze iyo mikizi”.

Yakomeje agira ati:”Buriya imbuga zanjye ntabwo itunze umuntu umwe , ufashe izina ry’umuntu uraryangije , ufashe n’ibikorwa yakoze urabyangije, utangiye kwinjira mu muryango , uzanyemo n’ivangura. Icyo nakoze banyiri bihangano nibo natekereje ko ngomba kubisobanurira kugira ngo barebe uko babyakira ubutabera kuko umuntu ntari mu Gihugu”.

Itahiwacu Bruce , yakomeje avuga ko nyuma yo kubona izo ‘Strike’, Yago atigeze anabandikira kugira ngo bavugane babe bazikuraho.

Ati:”Ntabwo yigeze anabandikira kugira ngo avugane nabo kuko Email yabonye ntabwo ariyo njye nkoresha , ni iyo bafiteho access kuko nibo bagurisha imiziki ahubwo yatekereje ko ari njyewe biri ‘Personal’ kandi wenda niyo agerageza gutera intambwe yo kumvugisha ahari byari kugenda ukundi. Rero ntabwo ari ibintu biri ‘Personal’ ni ibintu byo (…..) ‘Business y’umuntu’, buriya n’abandi bantu dukorana abari kubahombya nk’uko iyo bigenze gutya na we abari guhomba”.

Ati:”Njye rero nta rwango ruhari nta n’umutima mubi ni ingaruka z’ibintu umuntu aba yakoze nuko abyitwaramo”.

Kubyo kuba Yago avuga ko yafashije cyane Bruce Melodie mu bibazo bitandukanye. Bruce Melodie , yavuze ko umuntu atari akwiriye gukomeza kuvuga ko yafashije mugenzi we nyamara ibiganiro bakoranye na we akibikuramo amafaranga ari na yo mpamvu ngo nabyo basabye Yago ko yabisiba byose.

Ati:”Ngize amahirwe ibiganiro bye yabikuramo ntazongere kumvuga niba ari uko agiye kujya amvuga.Niba umuntu akwiriye kuvuga ko yagufashije akiri kurya amafaranga y’ibiganiro wamuhaye , ubwo ninde uba uri gufasha undi ?”.

Bruce yahamije atazi neza ibibazo byabaye hagati ye na Yago kuko ngo Yago w’uyu munsi atari uwo bari baziranye na mbere hose. Ati:”Ntabwo nzi uko umuntu yaje guhinduka uriya , ariko uriya ntabwo ari we muntu twabanaga , ntabwo ari we twabanye nta n’icyo byamarira guhuraho ‘Platform’ ye. Ubwo rero uwabyumvaga nk’urwango cyangwa se ko hari inabi nifuriza umuntu ntayo rwose (…..) ahubwo we namugira inama yo kwandikira Imeli yamuhaye ‘Strike’.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 9
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 7

Inkuru zishyashya

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Ubuzima

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Football:  ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA
Imikino

Football: ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA

Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo
Inkuru zamamaza

Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo

Ntabe ari wowe usigara mu gukoresha uwa Social App, urubuga rw’Abanyafurika, urubuga rufite intego yo guteza imbere umuco wa Afurika muri rusange aho abantu bisanga bakaganira ndetse bakaganira byimbitse ku muco wacu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize