Umuhanzi Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco
Cinema

Umuhanzi Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 203 min gusoma
Umuhanzi Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco
Sanga:
writer.umunsi.com

Ariana Grande ari mu gahinda nyuma yo gupfusha imbwa ye Coco, bari bamaranye imyaka 17. Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira iyi mbwa yamubereye inshuti magara, imubera nziza, ikanamuha ibyishimo mu gihe cy’imyaka myinshi bari bamaranye.

Mu butumwa bwe bwo ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026, bwuzuyemo amarangamutima, Ariana yavuze ko Coco yari imbwa idasanzwe kuri we, ayishimira urukundo yamuhaye n’ibihe byiza bagiranye. Yavuze ko azajya ayikumbura buri munsi kandi ko azahora ayifite ku mutima we. Yagize ati: “Coco wanjye mwiza cyane, udasanzwe kandi mwiza kurusha abandi bose, ndakwishimira cyane. Warakoze ku rukundo rwawe no kuba warahaye iyi si ibyishimo byo kuyibamo mu gihe cy’imyaka irenga 17.”

Yakomeje avuga ko Coco yari afite ubushobozi bwo gutuma aho ageze hose haba ahantu heza kurushaho. Yasoje ubutumwa bwe avuga ko azahora ayikunda.

Inkuru dukesha ikinyamakuru TMZ ivuga ko, Coco yari imbwa y’ingore ivanze mu bwoko bwa Dachshund n’ubwa German Shepherd. Ariana Grande yayitunze kuva muri 2010, ubwo yayirokoraga akayijyana iwe.

Kuva icyo gihe, Coco yabaye imwe mu nyamaswa z’ingenzi mu buzima bw’uyu muhanzikazikazi, wayigaragazaga kenshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bikorwa bye bya muzika.

Coco yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo za Ariana Grande zirimo Put Your Hearts Up, yasohotse muri 2011, na Positions, yasohotse muri 2020.

Ibi byatumye abakunzi b’uyu muhanzikazikazi na bo bamenya Coco, bamwe bakajya bakurikira amafoto n’amashusho yayo yaagaragazwaga na Ariana Grande

Mu butumwa bwe, Ariana Grande yagaragaje ko imyaka 17 yari amaranye na Coco cyari igihe cy’agaciro gakomeye kuri we. Yashimiye iyi mbwa kuba yaramubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe, ikamubera inshuti n’isoko y’ibyishimo.

Yagize ati: “Nzajya ngukumbura buri munsi kandi nzahora ngufite mu mutima wanjye. Ndagukunda cyane, mukobwa wanjye mwiza.”

Urupfu rwa Coco rubaye mu gihe Ariana Grande yari amaze gutangaza ko agiye gufata akaruhuko mu bikorwa bimwe byo kwigaragaza mu ruhame, nyuma yo kurangiza ibitaramo bye. Uyu muhanzikazi yari ategerejwe no gukomeza ibikorwa byo kumenyekanisha filime Focker-In-Law.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 12
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 9
‎Mu mafoto adasanzwe ya Cinema turagukumbuza nyakwigendera Hayden Panettiere wamamaye muri Nashville, Heroes n'izindi
Cinema

‎Mu mafoto adasanzwe ya Cinema turagukumbuza nyakwigendera Hayden Panettiere wamamaye muri Nashville, Heroes n'izindi

‎Umunyabigwi Hayden Panettiere yasize amateka muri Cinema atazigera yibagirana mu mateka y'Isi dore ko yatangiye kuzikina akiri umwana muto kugeza apfuye ku wa 16 Kanama 2026 ku myaka 36 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19
‎Amakuru mashya ku rupfu rwa Hayden Panettiere wasanganwe ibinini bisubiza ubuzima
Cinema

‎Amakuru mashya ku rupfu rwa Hayden Panettiere wasanganwe ibinini bisubiza ubuzima

‎Nyuma y'urupfu rwa Hayden Panettiere mu nzu yabagamo hasanzwemo ibinini bisubiza ubuzima uwabaswe n'ibiyobyabwenge watakaje ubwenge ndetse n'ibimenyetso bya muganga bigaragaza ko ntahungabana yari afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 17
‎Ndamukurikira cyane ! Lionel Messi yavuze kuri Lamine Yamal bagiye guhangana mu gikombe cy'Isi
Cinema

‎Ndamukurikira cyane ! Lionel Messi yavuze kuri Lamine Yamal bagiye guhangana mu gikombe cy'Isi

‎Ndamukurikira cyane ! Lionel Messi yavuze kuri Lamine Yamal bagiye guhangana mu gikombe cy'Isi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 18
Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro
Cinema

Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro

Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 12

Inkuru zishyashya

Amafaranga Cristiano yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ayakorera mu masegonda 40 muri Al Nassr
Imikino

Amafaranga Cristiano yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ayakorera mu masegonda 40 muri Al Nassr

Amafaranga Cristiano Ronaldo yahanishijwe mu ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’uko yikuye mu mwiherero ayakorera mu masegonda 40 mu ikipe ya Al Nassr.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose

Tger B [ The Ben ] yatangaje ko igitaramo cye ngarukamwaka cyo gutangiza umwaka mushya, ‘The New Year Groove’, kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kuri iyi nshuro kikazahuza abahanzi bakomeye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Menya amayeri yakoreshejwe na Jimmy Mulisa kugira ngo Amavubi U-17  ibone itike
Imikino

Menya amayeri yakoreshejwe na Jimmy Mulisa kugira ngo Amavubi U-17 ibone itike

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17, Jimmy Mulisa yavuze ko icyabafashije kwitwara neza bagatisha itike y’igikombe cya Afurika harimo kuba barahawe ukwezi kose ko kwitegura irushanwa.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Mu Bufaransa imyigaragambyo y'abanyeshuri yafashe indi ntera
Akazi

Mu Bufaransa imyigaragambyo y'abanyeshuri yafashe indi ntera

U Bufaransa, kimwe mu bihugu bigize G7, burimo guhangana n’imyigaragambyo ikomeye.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
CAF TotalEnergie U-17 Africa Cup nations Qualifier CECAFA : Uganda yabatarengeje imyaka 17 (U-17) yegukannye igikombe ibona itike yo kuzakina igikombe cy'afurika
Imikino

CAF TotalEnergie U-17 Africa Cup nations Qualifier CECAFA : Uganda yabatarengeje imyaka 17 (U-17) yegukannye igikombe ibona itike yo kuzakina igikombe cy'afurika

Uganda yegukannye igikombe cy'abatarengeje imyaka 17 (U-17) itsinze Somalia kuri Penalite nyuma y'uko Iminota mirongo icyenda (90) yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Bakizwa na Penalite.aho Uganda yatsinze penalite 6 kuri 5 za Somalia. Amakipe yose uko ari atatu : Uganda, Somalia n'u Rwanda akaba azahagararira Akarera ka CECAFA mu gikombe cy'afurika cy'abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco mu kwezi kwa Kane(4) nu kwa Gatanu (5) 2027.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Yamutuye Imana !  Uraperi B Face n'umugore we  bibarutse imfura
Imyidagaduro

Yamutuye Imana ! Uraperi B Face n'umugore we bibarutse imfura

‎Umuhanzi wo mu Gihugu cy'u Burundi B Face yatangaje inkuru nziza yo kwibaruka umwana w'imfura , agaragaza ibyishimo n’ishimwe afite ku Mana yamuhaye umuryango n'mpano y’umwana, avuga ko ari intangiriro y’icyiciro gishya yinjiyemo cyuzuyemo urukundo n’ibyishimo

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize