
Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjiye ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.
Uyu musore yashyizwe muri uru rwego ku wa 20 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Uganda, Uganda Military Academy i Kabamba, mu Karere ka Mubende. Umuhango wayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba ari sekuru wa Ruhamya.
Ruhamya yari kumwe na Andrew Bakira Ruyondo, barangirije amasomo muri Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, muri Kanama 2026.
Aba basore bahuriye muri iri shuri rizwiho gutegura abayobozi b’igisirikare, aho biga ibijyanye n’imiyoborere ya gisirikare, igenamigambi ry’ibikorwa n’uburyo bwo kuyobora abasirikare.
Ruhamya akurikije inzira ya se, Gen Muhoozi Kainerugaba, na we wize muri Royal Military Academy Sandhurst, arangiza amasomo mu mwaka wa 2000.
Mu ntangiriro za Kanama 2026, ubwo Ruhamya na Andrew basozaga amasomo yabo, Perezida Museveni yabashimiye ku bw’iyo ntambwe, agaragaza ko yishimiye kubona umwuzukuru we yinjiye mu rwego rw’abazayobora abasirikare ba Uganda.
Gen Muhoozi na we yari mu Bwongereza mu gihe umuhungu we yarangizaga amasomo, bituma bombi baba barize muri iri shuri rimwe rya gisirikare, nubwo barangije mu bihe bitandukanye.
Ishyirwa rya Ruhamya mu rwego rw’abofisiye ba UPDF ribaye mu gihe se ayoboye izi ngabo, naho sekuru akaba Perezida wa Uganda n’Umugaba w’Ikirenga wazo.













