
Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.
Nk'uko bijya bigenda kenshi ku minsi yihariye yabo, haba ku minsi bavukiye, Nkusi Lynda yifashishije Konti ye ya Instagram, ashimira umugabo we Christian Irenge ku kuba yaramuhisemo mu bihumbi biri ku Isi akamugira umugore ndetse nawe agira icyo amusezeranya.
Mu butumwa bwuje umunezero, Nkusi Lynda yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu munsi yambikiweho impeta, Lynda Nkusi yabwiye umugabo we ko kubana nawe ariwo mwanzuro mwiza yafashe ndetse ko uwasubiza Ibihe inyuma yongera kuwufata ubugira kenshi.
Lynda yagize ati "Uyu munsi turuzuza amezi 12 nemeye kuba hamwe n’umuntu nkunda cyane; nakongera nkaguhitamo inshuro zitabarika".
Lynda Nkusi yakomeje agira ati "Warakoze, niwowe mwanzuro mwiza nigeze mfata, ku buryo ntigeze mbitekerezaho kabiri".
Mu butumwa Burebure Lynda yagaragaje ko umugabo we Christian yatumye ubuzima bwe buba bwiza, ati " Ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse buba bwiza kurushaho, Warakoze gutuma ‘urugo’ ruba ahantu nyakuri, atari gusa aho umuntu uba cyangwa aho abarizwa. "
Lynda na Christian ni umwe mu miryango ikunzwe mu byamamare mu Rwanda ndetse bakaba Bamwe mu batanga urugero Muri Rubanda Cyane mu buryo barwanana Ishyaka mu bibazo bitandukanye bahura na byo.
Urukundo rwabo rwagiye ahagaragara, kuwa 11 Ukwakira 2025, ubwo Christian yambikaga Impeta y'Urukundo Lynda nawe akabyemera.
Kuwa 08 Gashyantare 2025, nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwiza, basezerana Imbere y'Imana n'abantu.












