
Niyodushima Liliose, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Ngororero, yagiye gushaka imibereho mu mahanga, birangira acurujwe muri Myanmar, aho yakoreshejwe ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, agakorerwa iyicarubozo ndetse agakubitishwa amashanyarazi. Uyu mugore avuga ko urugendo rwe rw’inzitane rwatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’imibereho byakurikiye urupfu rw’umugabo we, wari Umunya-Misiri bakoranaga ubucuruzi mu Rwanda.
Umugabo we yavuye mu Rwanda muri Kanama 2021 agiye kwivuza mu Misiri, aza kwitaba Imana asize umugore we n’uruhinja rwari rumaze ibyumweru bibiri ruvutse.
Niyodushima yasigaye mu madeni menshi, afata icyemezo cyo kujya gushakira imibereho muri Kenya, aho yatangiye gukora ubucuruzi butandukanye, burimo ubwo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda.
Ati ‘‘Nabuze icyo nkora, mfata umwanzuro ndahunga […] sinari no gukora ikiriyo mu nzu y’abandi itishyuye. Nari kubwira nyiri inzu ko byagenze bite? Narapfakaye ndaceceka, nta muntu nabwiye. Ni uko nahisemo rero guhunga njya i Nairobi.’’
Icyakora, ubucuruzi bwe bwaje guhomba nyuma y’uko ibicuruzwa yari yohereje mu Rwanda bifashwe, agasabwa imisoro avuga ko yarutaga amafaranga yari kuzabyungukiramo. Avuga ko yahombye hagati ya miliyoni 4 Frw na miliyoni 5 Frw.
Ati ‘‘Naracuruje Imana impa umugisha, nza kumenya amakuru ko umuntu ashobora kujya ku kibuga cy’indege akohereza ibintu mu Rwanda, ntangira kubikora. Nkagura aka-valise keza nkagenda nkagura amakoti nkayashyiramo, nkirinda ko birenga ibilo 23.’’
“Naje kohereza ibintu kwa kundi noherezaga, barabifata. Nza nje kubisorera, mbona amafaranga banciye y’umusoro aruta n’ayo nakunguka byose n’ayo nabiguze […] ubwo byatejwe cyamunara mpomba gutyo, mpomba amafaranga menshi icyo gihe. Niba mbyibuka neza yari nka miliyoni 4 Frw cyangwa miliyoni 5 Frw.’’
Mu gushaka uko yakongera kwiyubaka, inshuti ye yitwa Agnes yamugiriye inama yo kujya gushakira akazi i Dubai.
Ati ‘‘Gusora binaniye nibwo nahamagaye Agnes mubwira ibintu byambayeho […] arambwira ati ‘Ariko narakubwiye, wihangane ku byakubayeho, ushobora kugerageza noneho ugakora bya bindi. Namwumvise cyane, ndagerageza koko, anjyana Dubai. Nagujije amafaranga nshaka viza, ngura itike.’’
Agezeyo, yasanze akazi yari yagiye gukora ari ako gutekera abantu imitwe kuri internet, ariko aza kukavaho nyuma y’icyumweru. Nyuma y’igihe akora ibindi bikorwa, yagarutse mu Rwanda, aho yongeye guhura n’ibibazo by’amikoro.
Ati ‘‘Naragiye ngo njye gucuruza telefoni nsanga zirimo iCloud, ntashobora kuzigurisha. Byarangoye, ku bantu basenga ubyumvise neza ushobora kugira ngo ni amagini. Ukibaza uti ‘Ese uyu ahora ahomba?’’’
Yongeye kwiyambaza Agnes, amubwira ko yamuboneye akazi ko guteka muri hoteli yo muri Thailand, kari kazajya kamuhemba hagati ya 2000$ na 2500$ ku kwezi.
Niyodushima avuga ko ubwo yasabaga passport nshya, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwagize amakenga ku rugendo rwe, ntirwamwemerera kuyihabwa.
Ati ‘‘Njya gusaba passport kuko urumva nataye passport iyo mbere y’uko nza, ngiye kuyisaba ntibayimpa […] Bo baba babibona, nababwije ukuri nti ‘Ngiye guteka muri Thailand nakoze ibizamini by’akazi byo kubazwa (interviews) ndanabibereka, barambwira ngo ‘Genda uzagaruke’, ndagenda nabwo barambwira ngo ‘Genda uzagaruke.’’’
Byatumye yitabaza abantu bamukoreye passport mpimbano y’u Burundi, aba ari yo akoresha mu rugendo rwamugejeje muri Thailand.
Ageze ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’umuntu avuga ko yari umupolisi wamweretse ifoto ye, amushyikiriza abandi bagombaga kumugeza kuri hoteli yari yasezeranyijwe gukoreramo.
Ati ‘‘Nahise ngenda ngera muri Thailand, nururutse indege mbona umupolosi yambaye impuzankano yaho uri mu kazi, araza anyereka ifoto yanjye arambaza ngo ‘Ni wowe?’ Ndamubwira ngo ‘Yego’, arambwira ngo ‘Nkurikira!’
Yari yabwiwe ko urugendo ruzafata iminota 20, ariko rutwara amasaha arenga umunani.
Ati ‘‘Iminota 20 mbona irashize, 30 […], isaha, abiri, atatu, umugabo nkamukomanga nkamubaza nti ‘Turi kujya he?’, akambwira ngo ‘Ryama mu modoka!’, biranyobera.’’
‘‘Turagenda angurira ‘burger’ ndarya, turongera turagenda amasaha ane, atanu, atandatu, arindwi, umunani, ahantu twari kugenda iminota 20. Nari natangiye gutakaza icyizere cy’ubuzima.’’
Nyuma yo kurara muri hoteli, yajyanywe n’abantu batandukanye bamuherekanyaga mu modoka zisaga 10, bagenda banyura mu nzira zihishe, kugeza ubwo bamwambukije mu bwato bamugeza muri Myanmar atabizi.
Ati ‘‘Ukabona umuntu utwaye imodoka anyuze nko mu myumbati […] ntabwo ari guca mu muhanda, bagushyizemo nk’iminota itatu, urwo rugendo rwose twakoze ntabwo rwarenza iminota 25 cyangwa 30 ibaye myinshi. Ariko murukora nko mu modoka nka 10 zisaga.’’
‘‘Noneho tukagera ahantu bakagushyira mu bwato bukakwambutsa, bwamara kukwambutsa, abasirikare noneho ni bo baba basigaye bakora, abasirikare bakaza bakagufata […], abo bantu na bo baba bagenda banywa amatabi, kuva kuri ya hoteli ukugendana aza atwaye imbunda.’’
Yabanje guhabwa akazi muri hoteli, ariko nyuma y’iminsi mike abwirwa ko batagishaka kumukoresha. Yaje kujyanwa ahandi, asanga ari mu kigo gikoresha abantu ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, byiganjemo gushuka abantu ngo bashore amafaranga mu mitungo y’ikoranabuhanga (Cryptocurrency).
Niyodushima avuga ko yanze gukora ako kazi, agafungwa, ndetse agasabwa kwishyura 6000$ kugira ngo arekurwe. Kubera kubura ayo mafaranga no gutinya ko ashobora kwicwa, yemeye gukora.
Ati ‘‘Nahasanze umukobwa w’Umunya-Kenya, arambwira ngo ninshyire telefoni ku gutwi mere nk’umuntu uri kuvugisha umuntu, bagenzi be batabona ko turi kuvugana […] Yarambwiye ati ‘Wa mukobwa we, ntukine n’aba bantu barakwica, natwe ni uko twaje. Emera ukore akazi ni ko kubaho.’’
Yavuze ko abakoreshwaga muri ibyo bikorwa bakoraga amasaha 18 ku munsi, bagacibwa amafaranga ku mushahara igihe bakoze amakosa.
Nyuma yaje kugurishwa ku bandi bantu bakoraga ibikorwa nk’ibyo, aho avuga ko ihohoterwa ryari rikabije, ndetse bamwe mu bakozi bakicwa mu rwego rwo gutera ubwoba abandi.
Ni muri icyo gihe yakubitishijwe amashanyarazi, nyuma yo kubona abakozi bakurura umurambo w’Umushinwa wari wapfiriye aho bakoreraga.
Niyodushima yaje kubona uburyo bwo gutoroka, ariko ubwo yashakaga gutaha, ikibazo cy’ibyangombwa yakoresheje cyatumye afungirwa muri Myanmar, amaramo amezi agera kuri atandatu.
Abifashijwemo n’inshuti ye yari mu Rwanda ndetse n’inzego z’igihugu, yaje kubona ubufasha bwo kurekurwa no gutaha, agera mu Rwanda muri Nzeri 2026.
Uyu mugore avuga ko ibyamubayeho byamwigishije byinshi, akaba ashaka kubisangiza abandi, cyane cyane urubyiruko rushaka akazi mu mahanga.
Asaba abashaka kujya gukorera hanze kubanza kugenzura neza amakuru ajyanye n’akazi basezeranyijwe, kwirinda ibyangombwa bihimbano no kutagirira icyizere abantu babasaba kugira ibanga gahunda z’ingendo zabo.
Niyodushima yashimiye Leta y’u Rwanda n’abandi bose bagize uruhare mu kumufasha gutaha, avuga ko yifuza no kuzandika igitabo kivuga ku buzima yanyuzemo, kugira ngo aburire abandi ku kaga k’icuruzwa ry’abantu.














