
Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.
Zari Hassan yibukije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko hari icyumba cya buri umwe muri ubu buzima kandi ko kuba mugenzi wawe yarateye imbere bidakwiriye gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’uko inzozi zawe zatakaye.
Zari Hassan yagize ati:”Ubuzima si ihangana, ni isiganwa ryawe wenyine, usiganwa n’igihe cyawe kandi ku bwawe. Uzabona abanda bagera ku nzozi zabo. Bareke bazigereho. Nicyo gihe cyabo; Igihe cyawe na we kiri kuza”.
Amagambo ye asubiza abagira ipfunwe ryo kubona abanda batera imbere mu buzima bagahangayika nk’aho hari uruhare babigizemo. Ibi kandi byerekanye ko kubaka ejo hazaza bidashingira kubyo umuntu afite uwo mwanya ahubwo ibyo ateganya kugeraho.
Hari benshi bahera ubuzima hasi , bagatera imbere buhoro buhoro , bagakomeza gukora bikarangira bageze ku ntego zabo mu buzima. Zari Hassan yagize ati:”Igihe cyawe na we kiraje vuba”.
Uyu mugore wabaye umushoramari akaba n’umuhanzi, yabivuze aburira abantu bakunze kwiburira icyizere , bagatekereza ko badashoboye mu buzima cyangwa se bagacibwa intege n’abandi.
Ati:”Ntakibazo kiri mu mugisha w’Imana, mu kuba yabanza bamwe na we ikazakugeraho. Ntabwo ari ihangana. Ni ku bwawe , ku gihe cyawe”.















