Eritrea yamaganye ibirego ishinjwa na Ethiopia
Hanze

Eritrea yamaganye ibirego ishinjwa na Ethiopia

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 94 min gusoma
Eritrea yamaganye ibirego ishinjwa na Ethiopia
Sanga:
writer.umunsi.com
Eritrea yamaganye byimazeyo ibirego bya Ethiopia biyishinja ko hari ingabo zayo ziri ku butaka bwa Ethiopia, ivuga ko ibyo birego ari ibinyoma byahimbwe kandi bigamije gukongeza umwuka mubi umaze igihe uri hagati y’ibi bihugu byombi byo mu ihembe rya Afurika. Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Itangazamakuru wa Eritrea, Yemane Gebremeskel, yavuze ko amagambo Ethiopia ikomeje gutangaza kuri Eritrea atangaje mu mvugo no mu ntego ziyihishe inyuma, ashimangira ko atagamije amahoro ahubwo ari ubushotoranyi. Yagize ati: “Ibirego bishinjwa Eritrea bigaragara neza ko ari ibinyoma byahimbwe. Biratangaje mu buryo byatanzwe, mu mpamvu zibishamikiyeho no mu ntego rusange bigamije.” Uyu muyobozi yongeyeho ko Eritrea idafite inyota cyangwa ubushake bwo kwinjira mu mpaka zidafite umumaro, avuga ko gukomeza amagambo ashaririye byarushaho gukongeza no gukaza umwuka mubi uriho hagati y’ibihugu byombi. Ibi birego byongeye kugaruka mu gihe Ethiopia yari yasabye Eritrea, ku wa Gatandatu ushize, gukuramo ingabo zayo ku butaka bwa Ethiopia, inashinja Eritrea gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ingabo za leta, cyane cyane mu karere ka Amhara. Icyo gihe Addis Ababa yavuze ko ibyo atari ubushotoranyi gusa, ahubwo ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bweruye. Ku rundi ruhande, Eritrea yahakanye yivuye inyuma ibyo birego byose, ishimangira ko idashyigikira umutwe uwo ari wo wose urwanya Ethiopia, kandi ko ikomeje gushyigikira ituze n’umutekano mu karere. Umubano hagati ya Eritrea na Ethiopia umaze imyaka myinshi utifashe neza, kuva Eritrea yabona ubwigenge mu 1993 nyuma y’imyaka myinshi y’intambara yayirwanije na Ethiopia. Mu myaka yakurikiyeho, ibi bihugu byombi byongeye kurwana intambara y’imipaka hagati ya 1998 na 2000, yahitanye abantu ibihumbi byinshi. Nubwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagerageje kunoza umubano na Eritrea ageze ku butegetsi, bikamuhesha n’Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel muri 2019, umubano wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’intambara yo mu karere ka Tigray hagati ya 2020 na 2022. Nubwo guverinoma zombi zakoranye mu kurwanya inyeshyamba zo muri Tigray, zaje kutumvikana ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo, icyo gihe aya masezerano yasabaga ko ingabo z’amahanga kuva mu gace ka Tigray. Gusa ahanini izavugwaga, zari ingabo za Eritrea nubwo yo itariri muri ayo masezerano. Intambara yo mu Tigray yahitanye nibura abantu basaga ibihumbi magana atandatu (600,000), nk’uko byatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Gusa n’ubundi hhagati y’ibi Bihugu, umwuka mubi uracyari mwinshi. Eritrea ishinja Ethiopia idafite inyanja kwifuza icyambu cya Assab, mu gihe Addis Ababa yavuze kenshi ko ikeneye inzira igana ku nyanja mu buryo bw’amahoro.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize