Amerika yahagaritse by’agateganyo imirimo y’ibigo byayo bikorera mu Burundi
Hanze

Amerika yahagaritse by’agateganyo imirimo y’ibigo byayo bikorera mu Burundi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 23 min gusoma
Amerika yahagaritse by’agateganyo imirimo y’ibigo byayo bikorera mu Burundi
Sanga:
writer.umunsi.com
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yatangaje ko bimwe mu bigo biyoborwa na Leta ya Amerika bikorera muri icyo Gihugu bigiye guhagarika imirimo yabyo by’agateganyo, kubera ikibazo cyo guhagarika imirimo kwa Guverinoma ya Amerika kizwi nka government shutdown. Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X ku wa 2 Gashyantare 2026, iyo ambasade yamenyesheje ko ibyo bigo bizafunga imiryango guhera ku wa 3 Gashyantare, kugeza hatanzwe andi makuru ajyanye n’uko ibikorwa bya guverinoma bizaba byasubukuwe. Yagize iti ibikorwa bizasubukurwa ari uko habaye icyemezo gishya kivuye ku buyobozi bukuru muri Amerika. Ambasade yasobanuye ko iki cyemezo kitareba serivisi zayo bwite, kuko ibikorwa bya dipolomasi bikomeza nk’uko bisanzwe. Ibyafunzwe birimo ahanini ibigo ndangamuco, amasomero n’izindi serivisi ziba zigenewe rubanda ariko zigakurikiza amabwiriza agenga imikorere ya Leta ya Amerika. Yanavuze ko ibikorwa byo gutangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga byagabanijwe, hasigara hatangazwa amakuru y’ingenzi gusa. Ibi byatewe n’uko ambasade zitandukanye za Amerika, cyane cyane izikorera muri Afurika, nazo ziri kwitondera cyane imikorere yazo mu gihe iki kibazo kiri gukemuka. Uku guhagarika imirimo kwatangijwe ku rwego rw’igihugu cya Amerika kuva ku wa 1 Gashyantare 2026, nyuma y’uko Guverinoma inaniranye kumvikana ku ngengo y’imari igenewe Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Amakimbirane yibanze ku mikorere y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE), cyane cyane uburyo rukomeje kugenzura abimukira. Impaka zarushijeho gukara nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota, yatewe n’urupfu rw’abaturage babiri bishwe n’abakozi ba ICE. Ibi byatumye bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, basaba ko habaho amavugurura akomeye mu mikorere y’uru rwego. Ku rundi ruhande, abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains bo bashimangiye ko amategeko akaze agenga abimukira akwiye gukomeza kubahirizwa uko ari. Kuba izi mpande zombi zarananiwe kumvikana ku gihe byatumye ingengo y’imari itemezwa, bigira ingaruka ku nzego nyinshi za guverinoma. Mu mikorere ya Leta ya Amerika, nubwo habaho itegeko rusange ry’ingengo y’imari y’umwaka, hari n’ayandi ategeko agomba kwemezwa hagati mu mwaka mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga inzego zitandukanye. Iyo ayo mategeko atinze cyangwa akaburizwamo, ibikorwa bya leta bimwe bihita bihagarara. Iki si ubwa mbere Amerika ihura n’iki kibazo, kuko no mu mpera za 2025 yigeze guhagarika imirimo ya guverinoma iminsi 43, iba ari imwe mu nshuro zabaye ndende cyane mu mateka y’iki gihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize