Afurika y’Epfo igiye kuyoboka isoko ry’u Bushinwa
Hanze

Afurika y’Epfo igiye kuyoboka isoko ry’u Bushinwa

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 84 min gusoma
Afurika y’Epfo igiye kuyoboka isoko ry’u Bushinwa
Sanga:
writer.umunsi.com
Afurika y’Epfo iri mu ntambwe za nyuma zo kubona uburenganzira bwo kohereza ibicuruzwa byayo ku isoko ry’u Bushinwa bitishyura imisoro, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubucuruzi w’icyo gihugu, Parks Tau, asinye amasezerano y’icyitegererezo y’ubufatanye mu bukungu. Ni mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye ku wa Gatanu w’iki cyumweru. Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi ya Afurika y’Epfo, havuzwemo ko “Minisitiri Parks Tau na, Minisitiri Wang Wentao w’ubushinwa, basinye Amasezerano y’Ubufatanye mu Bukungu hagamijwe Iterambere rusange.” Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Aya masezerano azakurikirwa n’ibiganiro no gusinywa kw’Amasezerano ya ‘Early Harvest’ bitarenze impera za Werurwe 2026, azatuma u Bushinwa butanga uburenganzira bwo kwakira ibicuruzwa bya Afurika y’Epfo bitishyura imisoro.” Afurika y’Epfo iri gushaka kongera ibyoherezwa mu mahanga mu gihe iri mu makimbirane ajyanye n’imisoro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyikaba cyari cya kabiri mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi nyuma y’u Bushinwa. Muri Kanama umwsaka ushize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyizeho umusoro wa 30% ku bicuruzwa biva muri Afurika y’Epfo byinjira muri Amerika, ukaba ari wo musoro mwinshi mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Umwaka ushize mu kwezi kwa cyenda kandi , Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko icyemezo cya Amerika cyo gushyiraho uwo musoro wa 30% kigaragaza byihutirwa ko hakenewe guhindura imikorere mu bucuruzi mpuzamahanga bugenda burushaho guhura n’imbogamizi. Icyo gihe leta yaragize iti: “Mu mezi ari imbere, tuzongera ingendo zacu z’ubucuruzi mu masoko mashya muri Afurika no hanze yayo, ndetse tunagure Gahunda y’Igihugu yo Guteza imbere Abohereza Ibicuruzwa hanze, igamije kongera umubare w’ibigo byiteguye kohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu.” Abayobozi bo muri iki gihugu bavuze ko iyo misoro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izagira ingaruka zikomeye cyane ku nzego z’ubuhinzi, inganda z’imodoka n’imyenda. Minisitiri wungirije w’Ubucuruzi wa Afurika y’Epfo, Zuko Godlimpi, yagaragaje ko Leta yibanze cyane ku ishoramari ry’u Bushinwa mu nganda, serivisi, ingufu n’ibikorwaremezo, avuga ko ubu bufatanye ari amahirwe yo kubaka inyungu z’ahazaza. Ibigo by’u Bushinwa bisanzwe bifite ishoramari rikomeye muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo dore ko ari nacyo gihugu gifite iterambere ry’inganda kurusha ibindi byose ku mugabane wa Afurika. Imibare ya Leta igaragaza ko ishoramari ry’u Bushinwa muri Afurika y’Epfo ryari miliyari 13.21 z’amadorali muri 2024, mu gihe ishoramari rya Afurika y’Epfo mu Bushinwa rigeze kuri miliyari 8.05 z’amadorali ya Amerika. Amabuye y’agaciro agize 93% by’ibicuruzwa Afurika y’Epfo yohereza mu Bushinwa, mu gihe 92% by’ibicuruzwa u Bushinwa bwohereza muri Afurika y’Epfo ari ibikorerwa mu nganda. Ibihugu byombi byatangaje ko bifite icyifuzo cyo guhindura iyo mibare kugira ngo hagabanywe icyuho kiri ku mpande zombi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize