Advertising

Nyamasheke :Yinjiranye umupanga mu nzu agiye kwiba afatwa agisohokamo ababazwa n’uko atabonye amafaranga yiba

24/09/2024 20:24

Mu Karere ka Nyamasheke kuri Sitasiyo ya RIBA ya Gihombo, hafungiwe uwitwa Bahigirora Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko winjiranye umupanga mu nzu y’umukecuru witwa Uwumvirimana Eugenie w’imyaka 54 y’amavuko agiye ku mwiba amafaranga ayabuze afatwa agiye gusohokera mu idirishya aho yari yanyuze yinjira.

Uyu mukecuru utuye mu Mudugudu wa Gatare , Akagari ka Nyagatare , Umurenge wa Mahembe muri Nyamasheke , avuga ko yari yajyanye n’umukobwa we ahubakwa uruganda rwa Kawa asiga umuhungu we ku rugo w’imyaka 15 wari wasibye ishuri ku mpamvu atavuze.

Aho bakoraga ngo ntabwo hari kure y’aho bari batuye gusa ngo uwo mwana basize nawe yaje gukinga inzu atagenda. Kuko ngo atari ubwa mbere bari basanzwe biba urwo rugo , uwo musore agashyirwa mu majwi yo kuba ari we uhiba, yazanye umupanga saa Yine z’amanywa  yica idirishya arinjira , ashaka amafaranga arayabura , agisohoka akubitana n’uwo muhungu wo muri urwo rugo.

Uyu mukecuru yagize ati:”Nkeka ko atari ubwa mbere yari aje kuko n’ubundi hari hashize amezi atandatu , ntashye nsanga idirishya baryishe barinjira bakuramo amafaranga ibihumbi 64,0OO RWF nari nabitse mu cyumba ndaramo kuko cyo hari igihe nsiga nta gikinze, nakinze inyuma gusa, ndayabura icyakora mbibwira abaturage n’ubuyobozi”.

Yakomeje agira ati:”N’ubundi yazanye umupanga yica idirishya arinjira kuko nta mafaranga nari mfitemo namaze kugirwa inama yo kutongera kuyabika mu nzu utwo mbonye twose, nkajya ntujyana kuri SACCO. Yaje ajagajaze aho nkekako yayakuye ubushize, arayabura niko gusohoka”.

Ubwo uyu musore ukekwaho kwiba , yasohokaga mu nzu, yakubitanye n’umwana w’uyu mukecuru ari gutaha ubwo yabonaga akaguru hanyuma avuza induru ariko asanga undi amaze gukura umutwe mu nzu uwo musore abangura uwo mupanga ngo awukubite uwo mwanya kuko yari amwegereye.

Icyakora uwo musore wa mukecuru w’imyaka 15 ntabwo yakanzwe n’umupanga w’uwashakaga kwiba , arakomeza aratabaza abantu baratabaza kugeza afashwe na RIB.

Umukecuru yasabye inzego z’ibanze gukurikirana zasanga n’ubushize ari we wa mwiciye idirishya akamwibira amafaranga zikayamugaruriza kuko ariyo yakuragamo ikimutunga akanagirwa inama zo kureka ubujura agatungwa n’imbaraga ze z’ibyiza kuko ari muto.

Umunyamabanga w’Akagari  ka Nyagatare , Hagenimana Meschack , yatangaje ko ubusanzwe uyu mugabo w’abana babiri akomoka mu Karere ka Huye , Umurenge wa Rwaniro , akagari ka Kibiraro , Umudugudu wa Nyarunyinya, akaba yaraje acumbika mu Mudugudu wa Rushaka , Akagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo muri Nyamasheke.

Yagize ati:”Icyadutangaje ni uburyo yagejejwe kuri RIB akemera ataruhanyije ko yari agiye muri iyo nzu gushakamo amafaranga akababazwa nuko yayabuze, gusa ntabwo yahise yemera ko ayambere ari we wayatwaye , yaba yari agiye gushaka andi aho yakuye ayo ya mbere 64,000 RWF. Dutegereje ikizava mu iperereza rya RIB”.

Uyu muyobozi yasabye abakiri bato gushakira imirimo mu bitagize icyaha , kuko ngo imirimo ihari unahereye kuri urwo ruganda ruri gutanga imirimo n’ahandi haboneka akeza kadashyira ubuzima mu kaga k’ugakora cyangwa ubw’abandi  ngo na cyane ko umupanga yari afite iyo awukubita uwo musore aba yamwishe kubera izo ngeso.

Yakomeje asaba abaturage kutajya bagenda bose ngo basige inzu bonyine, banazisiga bakaba bizeye ko zikinze neza bakarushaho kwicungira umutekano wabo kuko hari insoresore  cyangwa abagabo babi baba barekereje ngo batobore inzu ku manywa y’ihangu babacucure.

Isoko: Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umunyamakuru wa RBA Rugaju Reagan avuze ikintu gikomeye cyane atanga n’inama ku makipe yo m’u Rwanda

Next Story

Mozambique: Abantu 10 bakomerekeye mu mpanuka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop