Hari ubwo intoki zawe zigaragara nk’izishaje nyamara nta kazi kenshi wakoze bityo bigatuma wibaza ibibazo byinshi udafitiye ibisubizo.Muri iyi nkuru uraboneramo igisubizo.
Iyi nkuru tuyizanye nyuma yo kumara igihe kinini tubibazwa n’abakunzi bacu batandukanye, bagira bati:”Kuki intoki zanjye iteka mbona zisa n’izishaje kandi nta myaka myinshi mfite. Ese nagenza gute ngo mbashe kuzisubiza ibwana ?. Ese naba narashaze koko ?”. Ibi babibaza bashingiye ku kuba buri wese yita ku ngaragaro ye.
1.Imirasire y’izuba: Ibi bizwi nka Ange Spots mu rurimi rw’icyongereza. Age Spot ntaho ihuriye no kuba ugeze muzabukuru. Eileen Lambroza Inzobere mu Bitaro byo muri New York yasobanuye ko uko umuntu ahora ku izuba cyane akora imirimo ituma intoki ze zihora hanze, ari nabyo bituma zirushaho kwegereza ubusasa kandi adakuze.
Abarenga 50 bakoreweho ubushakashatsi bakora imirimo ituma bahoza intoki zabo ku izuba bagaragaje ko bafite ikibazo cy’intoki zishaje kandi bakiri bato. Bavuga ko icyo uba usabwa kugira utandukane n’iki kibazo ari ukugabanya igihe umara ku izuba cyangwa ukagana abaganga bakagufasha kubona umuti uzajya ukoresha ukoroshya ibiganza byawe.
2.Crepey Skin: Iyi indwara ituma uruhu rw’inyuma y’ikiganza runyunyuka rugasa n’urushaje cyangwa n’urwashizemo amaraso.Bavuga ko kandi nayo igera ku muntu ku mubiri we bigendanye n’aho akunda gushyira ku izuba cyane.
3.Kuba amaraso yarizingiye hamwe: Ibi bizwi nka ‘Prominent Vein’, aha bituruka ku kuba amaraso ashobora kuba yarizingiye hamwe mu kigenza.Umuntu ufite iki kibazo aba asabwa kujya kwa muganga bakamufasha binyuze mu kumusuzuma no kumuha umuti ujyanye n’ikibazo afite ibiganza bye bikaba byasubirana.
4.Kuba kiganza cyawe gihorana umwuma. Ibi bifatwa nk’amatakirangoyi ariko mu gihe ikiganza cyawe gihorana umwuma , ntakabuza ushobora kuba ufite ikibazo gikomeye akaba ari nayo mpamvu ibiganza byawe bishaje.
5.Infection: Mu gihe wanduye indwara zitandukanye zirimo na ‘Infection’ bizaba ikibazo gikomeye harimo no kuba ushobora gusaza intoki.Urasabwa kujya kwa muganga ukimara kumenya ko ufite iki kibazo cyangwa uri kucyikekaho.
6.Bishobora guterwa kandi n’imihindagurikire y’ikirere, aho abahanga bavuga ko kuba ikirere cyarahindutse nabi , bishobora kugira ingaruka ku biganza byawe. Kuri iyi ngingo kandi gusaza kw’ikiganza bishobora guterwa cyane n’amazi cyangwa indi miti ukaraba ushobora kuba irimo ubumara ariko ukaba utabizi.
Isoko: Prevention.com