Umusore yatangaje ko nyuma yo guca inyuma uwo bakundana yahise ahinduka umukene ku rwego rwo hejuru kugeza n’inzu ye ayibuze.
Uyu musore wabaye inzererezi yashyize hanze amashusho yatangaje benshi asobanura uburyo yaciye inyuma umukunzi we agahinduka umukene ahantu hose.
Uyu musore yatangaje ko nyuma yo guca inyuma uwo bakundanaga ngo nagahunda y’ubukwe bari bafitanye yahise isenyuka burundu.Nyuma y’aya mashusho umwe mu bayarebye yamupfuye impuhwe amuha amadorali 500 yo kwifashisha mubuzima busanzwe dore ko yasigariye aho.
Uyu musore yasobanuye ko we n’umukunzi we bari bafitanye gahunda yo kugura imodoka no kubaka inzu ariko ngo byose byabaye umuyonga agira inama abandi basore yo kwirinda gukora amakosa nkayo yakoze.
Ati:” Nkimara guca inyuma umukunzi wanjye nabuze buri kimwe kuburyo aricyo kintu nicuza.Twari twaravuganye kugura imodoka , gukora ubukwe ndetse njye narimfite inzu ariko byose byabuze.Nabuze buri kimwe.Niba ufite umukunzi mukunde wirinde kumuca inyuma”.
Umwanditsi: Munana Patrick