Umugabo witwa Dukurikiyimana Celestin yafatiwe mu cyuho ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z’amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n’abandi 4 bari bikekwa ko bafatanyije ubwo bujura.
Uyu mugabo yatahuwe n’abaturage na Polisi , ubwo bamusangaga yuriye inking ifata insinga z’amashanyarazi
Uwo mugabo watahuwe n’abaturage hamwe na Polisi, ubwo bamusangaga yuriye inkingi ifata insinga z’amashanyarazi (ipoto). Yari yambaye mu birenge ibyuma bigenewe kwifashishwa mu kurira amapoto, ari na byo yakoresheje kugira ngo agere kuri izo nsinga basanze arimo akata.
Izo nsinga ziyobora amashanyarazi mu ngo z’abaturage zo mu Mudugudu wa Bugogo.Uwo mugabo ngo asanzwe afite abandi akorana na bo. Ubwo byamaraga kumenyekana, Polisi yahise ibashakisha, ifata bane.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yagize ati: “Bose uko ari batanu bafungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Gakenke. Ubwo Polisi yafataga Dukurikiyimana, yaje gutahura ko hari abandi bikekwa ko basanzwe bafatanya muri ubwo bujura. Byabaye ngombwa ko na bo ibashakisha ibona bane muri bo. Bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ngo z’abaturage bo muri uwo Murenge wa Kamubuga kandi bose bafatiwe muri ako gace mugenzi wabo yarimo yibamo izo nsinga, mu Midugudu ya Bucaca na Bugogo.”Abafashwe barimo uwitwa Tuyishime bivugwa ko yahoze akorera ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) aza kwirukanwa, akaba ari we wanafashaga iri tsinda kubona ibikoresho bakoresha mu kurira amapoto no gukata insinga, akanabafaaha kuzigurisha hamwe n’ibindi bikoresho babaga bibye.
SP Ndayisenga agira ati: “Abaturage bakwiye kumenya ko ibikorwa remezo Leta ibegereza bishorwamo ingengo y’imari y’amafaranga menshi kugira ngo babishingireho biteze imbere. Bakwiye kugira uruhare mu kubirinda umuntu wese wabyangiza cyangwa uwabyiba, kuko bidindiza iterambere ryabo n’Igihugu.
Turabasaba gutangira amakuru ku gihe ku bantu bose babonye cyangwa bakekaho ubwo bujura, yewe n’ababigurisha, kugira ngo bajye batahurwa babiryozwe hakiri kare bataragera ku mugambi wabo”.”Abangiza ibikorwa remezo na bo turabagira inama yo kubireka, bakamenya ko iminsi yabo ibaze, nk’abandi bose bakora ibyaha. Ntaho bashobora kwihisha cyangwa gucikira Polisi. Bazajya bafatwa kandi babihanirwe hakurikijwe amategeko”.