Advertising

“Ndamunengera ko atajya afasha abahanzi ba Hip Hop” ! Umuraperi Gsb Uri kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop yatunze agatoki Producer Element Eleeeh kudafasha abahanzi baririmba Hip Hop

07/15/23 17:1 PM

IRAGUHA Lando Fils uri kugenda ashinga imizi nka GsB Kiloz mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda yashyize agira icyo atangaza kukuba Adakorera indirimbo kuri umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo (Producer) Element eleeh.

 

 

Ni nyuma yo kubazwa n’umunyamakuru impamvu yateye aba Raperi bubu gukorana naba producers bari kuzamuka gusa mu gihe aba raperi bo hambere bakoranaga n’aba producers bambere mu gihugu. Urugero rwatanzwe ni kuri Nyakwigendera Jay Poly wakoranaga na Lick lick, junior miltsystem na Fazzo Big producer n’abandi bakomeye. Ati kuki mwebwe abubu mudashaka kwegera ba Element, Prince Kiiiz, The major ,Bob Pro n’abandi?

 

GsB yavuze ko  hari aba producers badafasha abaraperi , kandi ko nanone hari aba producers batisanga mu njyana Ya Hip Hop.Gsb yagize ati:”Ese urambwira gukorana na Element Eleeh hari undi mu raper waba uzi yakoreye? Mbwira indirimbo nibura imwe ya RAP Element Eleeh yaba yarakoze, ibyo rero bivuzeko mu bitekerezo bye no mu mikorere ye Atisanga muri Rap, bivuze ngo sinjye ugiye kuba uwambere ajyanyeyo Hip Hop kandi nziko no mubaraperi bakomeye ntawe arakorera.

Ikindi hari indirimbo zo mu njyana ya Hip hop nzi zakozwe na eleeh ntizakundwa,(floapping) ubwo se ndi nde wo kujya kugerageza ibintu byange ahantu hari umuntu utagira ikintu afasha HiP Hop?. Hari aba producer dufite bazwiho gukora HiP Hop ari nayo mpamvu aribo tugana kuko tuzi umusingi wabo muri Hip Hop.”

 

 

Nyuma yo kumva iby’uyu muhanzi ,twagerageje kuvugisha Element Eleeeh ngo tumubaze niba  kuba adakorana n’aba raperi cyangwa kuba nta ndirimbo z’abaraperi zirimo ijambo element eleeh ari ikibazo cy’uko atiyumvamo iyo njyana ariko ntibyakunze haba kuri sms isanzwe cyangwa Kuri telephone hose ntiyaboneka.

 

Uyu muraperi wifatiye Element Eleeeh kugahanga, aravuga ibi nyuma yaho asohoye indirimbo yahuriyemo n’umunyamakuru  akaba  n’umu Raper wamenyekanye nka Pacson ndetse n’umwana w’umukobwa uri mu beza b ‘ejo hazaza  witwa Joshari. Indirimbo bayise my block iri kuri youtube ya GSB KILOZ.

 

 

Nyuma yo kwitaba Imana k’uwafatwaga nka nimero ya mbere mu njyana ya Hip Hop Tuyishime Joshua  tuzi nka Jay Polly ,iyi njyana yahise Imera nk’umwane ubuze se kuko ubu abayisigaye mo birasa naho bahuze kubera ko ntabihangano bitigisa igihugu bikiboneka nka mbere. Reka turebe ko GsB Kiloz yazagarura igikundiro cya Hip Hop muri rubanda.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Previous Story

Umugabo wari umaze imyaka 9 ari Padiri yafashe umwanzuro wo kubivamo ashaka Umugore asaba abantu kutamuseka

Next Story

Watermelon imaze imyaka iremba ibihumbi 5 ivumbuwe ! Dore akamaro ka Watermelon utari uzi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop