Advertising

DRC: Ingabo za FARDC , Wazalendo na FDLR barenga 5,000 bashyinguwe mu kimeze nk’umuferege ,

Kuri uyu wa 05 Gashyantare mu Mujyi wa Goma habaye igikorwa cyo gushyingura abasirikare ba FARDC baguye mu mirwano yahuje Ingabo za Congo n’abo bafatanyije n’umutwe wa M23. Umunyamakuru wacu wariyo avuga ko hashyinguwe ibihumbi 5 by’imirambo.

Umunyamakuru wacu yabanje gutembera uyu Mujyi agaragaza ko hameze neza ndetse ko abaturage bamwe bamaze gusubira mu mirimo yabo kubera ko ngo kuva M23 yafata uyu Mujyi bafite agahenge.

Bamwe mu baturage ndetse n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto
bagaragaza ko bashaka ko M23 ikomeza kuba hariya kuko ngo ibintu by’ubujura byaharangwaga irimo kubica

Umwe mubo baganiriye yagize ati:”Urebye ibintu biri kugenda bisubira mu buryo , njye ntwara abagenzi kuri moto, kandi urabona ko ubu ngutwaye nagarutse mu muhanda. Ntabwo ubwoba bwabura kubera ibihe bishize , ariko urebye ubu turatekanye”.

Yakomeje kugenda agera n’aho bari bari gushyingurira Ingabo za Leta za FARDC , Wazalendo na FDLR zaguye mu rugamba bari bahanganyemo na M23 hafi y’ikibuga cy’indege ahari irimbi. Ati:” Ejo bashyinguye abarenga 5,000 kuko twahavuye hamaze gushyingurwa ibihumbi 3,200 kandi imodoka zikiri gutunda nk’uko iyi mibare twayibwiwe n’umwe mu bakozi b’Umuryango Itabara Imbabare wa Red Cross”.

Umunyamakuru wacu yakomeje agira ati:”Umwe mu baturage w’umugore twaganiriye wari ufite umugabo w’umusirikare mu ngabo za FARDC yavuze ko kuva imirwano yatangira yahamagaye umugabo kuri telephone akamubura ndetse ko yazanywe i Goma n’umugabo kuko ntabavandimwe cyangwa inshuti ahafite”.

Uyu mugore ngo ntabwo azi niba umugabo we yarapfuye cyangwa niba ari muzima , ikinda yashakaga kureba niba ari mu mirambo yazanwe hamwe n’Irimbi ariko banze ko areba ko yaba arimo. Uyu mugore yemeza ko afite agahinda kenshi kuko arera abana 7 ntacyo kubaha afite.

Iyi mirambo ngo yaririmo kuzanwa n’imodoka ndetse aho yashyinguwe hacukuwe n’imodoka zisanzwe zikora imihanda.

Icyakora ngo n’ubwo bimeze gutyo, mu Mujyi wa Goma ibinyobwa biri guhenda cyane kuko abafite ibyo barimo gucuruza ni ibyo baranguye mbere y’uko M23 ifata Umujyi, ntabwo imodoka ziratangira kuzana ibinyobwa neza nk’uko bikwiye gusa abaturage ngo bafite icyizere cy’uko birabageraho.

Umunyamakuru wacu yemeza ko kugenda mu Mujyi wa Goma ku munsi w’ejo byasabaga ufite imbaraga n’inzoka zo munda zihanganira umunuko kuko ngo bamwe bahita baruka kubera umunuko w’imirambo.

AMAFOTO:

Inkuru + Amafoto (archived Video) bya Shema Kevin , byemejwe na Kwizera Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop