Advertising

Umutoza wa FATIMA WFC yabyukiye ku muryango wa Padiri yishyuza amafaranga aberewemo arimo na Prime

01/14/25 14:1 PM
1 min read

Umutoza wa FATIMA WFC Ndagisanimana Saida, ari kwishyuza amafaranga y’umushahara we w’amezi agera kuri 3 na Prime yagombaga guhabwa n’ubuyobozi bw’ikipe ariko ntayahabwe.

Mu kiganiro yagiranye na UMUNSI.COM ubwo yahagarikaga imyitozo, uyu mutoza yagaragaje ko hari abahabwa amatike abandi ntibayahabwe ndetse we ngo akaba yari abayeho mu buzima bugoye kubera kutishyurwa.

Yagize ati:”Nashatse Padiri ndamubura , yaranshyizeho Code (yaramuborotse), kuko twari dufitanye gahunda y’uko yagombaga ku mpa amafaranga nkishyura n’inzu kuko n’amatariki yo kwishyura inzu yari yageze , umva ntabwo yigeze ayampa”.

Yakomeje agira ati:”Hashize ibyumweru bibiri turavugana ngiye kubona mbona anyandikiye ubutumwa kuri watsapp arambwira ati’Umenyeshe abakinnyi bose ko ejo umugoroba dutangira imyitozo. Bose bagomba kuba bahari kuko bohererejwe amatike. Ijoro ryiza'”.

Uyu yakomeje avuga ko we atigeze ahabwa itike nk’abandi kugira ngo nawe abone uko yitabira imyitozo. Avuga ko yakomeje gusabwa kwiyeranja ku buryo bwe nyamara aberewemo amazi atatu adahembwa adahabwa na Pirime kandi hari ubwo yatangaga amafaranga ye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 nibwo uyu mutoza Ndagisanimana Saida yabyukiye kuri Diyoseze ya Ruhengeri kwishyuza amafaranga ye nyuma yo kwirukanwamo mu buryo avuga ko butemewe n’amategeko.

Ubwo Umunsi.com twagerageje kuvugisha Padiri , Umuyobozi wa FATIMA WFC, yagaragaje ko ku ruhande rw’abakinnyi nta kibazo gihari ko biteguye imyitozo icyakora ahamya ko ubwo umutoza afite impamvu ze zidatuma atitabira imyitozo.

Ati:”Abakinnyi barahari biteguye gukina match. Umutoza Mukuru nawe afite impamvu ze zituma ubu adahari ariko turimo kuvugana azaza”.

Kubyerekeye imishahara yagize ati:”Ikibazo cy’imishahara kirebwa n’umukozi n’umukoresha. Ntakindi nakikubwiraho”.

Uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe ya Fatima WFC nyuma y’amezi ane gusa yari ayimazemo akavuga ko muri ayo mazi ane yari aberewemo atatu n’amafaranga y’agahimbazamusyi atagiye ahabwa.

Amakuru avuga ko kandi Ntagisanimana Saida yari yarandikiye Ishyirahamye ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda arisaba ku mwishyuriza.

Sponsored

Go toTop